skol
fortebet

Dore ibintu wakora bigatuma umwana wawe akura ari umunyabwenge cyane

Yanditswe: Monday 22, May 2017

Sponsored Ad

skol

Abanyarwanda nibo bakunda kuvuga ngo umwana apfa mu iterura bishatse kuvuga ko uko ureze umwana ariko akura, hano hari ibishobora kugufasha bigatuma ukuza ubwenge bw’umwana wawe akiri muto wa mugani ngo igiti kigororwa kikiri gito.
.Ni uruhe ruhare nagira mu gutuma umwana wanjye akurana ubwenge ? .Ibi byagufasha gutuma ugira umwana w’umunyabwenge .Ibintu bishobora gutuma umwana akurana ubwenge .Ese ababyeyi bashobora kugira uruhare mu gutuma umwana abura ubwenge
Ngo ni byiza kumwigisha (...)

Sponsored Ad

Abanyarwanda nibo bakunda kuvuga ngo umwana apfa mu iterura bishatse kuvuga ko uko ureze umwana ariko akura, hano hari ibishobora kugufasha bigatuma ukuza ubwenge bw’umwana wawe akiri muto wa mugani ngo igiti kigororwa kikiri gito.

.Ni uruhe ruhare nagira mu gutuma umwana wanjye akurana ubwenge ?
.Ibi byagufasha gutuma ugira umwana w’umunyabwenge
.Ibintu bishobora gutuma umwana akurana ubwenge
.Ese ababyeyi bashobora kugira uruhare mu gutuma umwana abura ubwenge

Ngo ni byiza kumwigisha nk’umubyeyi we kurusha uko wafata umwanya wa mwarimu, kubera ko byanze bikunze ni wowe umwana azabaza ibibazo byinshi agenda agira uko ubwonko bwe bukura.

Urubuga rwa interineti journaldesfemmes.com, rwatanze ibintu byafasha umubyeyi gukuza ubwenge bw’umwana we.

Ngo ni byiza kandi ni ingenzi gusubiza ibibazo by’umwana uko byakabaye, yaba ibyo abaza ahereye ku byo abona mu nzu, cyangwa se yatembereye, n’ahandi.

Ni byiza kandi gusohokana na we ahantu hari ibimera n’inyamaswa kugira ngo umwigishe n’ibyo atabona mu rugo.

Fata igihe buri munsi byibura iminota 10 uganire na we nta kindi kintu uri gukora ku ruhande.

Impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe kandi zitanga inama yo gukora siporo muri kumwe, kugira ngo yige kugenzura umubiri we, ndetse no kumenya imyitozo ngororamubiri agomba gukora.

Genzura ibitotsi bye, kuko mu gihe umwana asinziriye ni bwo ubwenge bwisubira, hanyuma n’ibyiyongereyeho bikajya mu mwanya wabyo.

Musomere udukuru, umwigishe imigani kandi umubaze ibibazo ku byo yumvise. Ushobora kandi kumusaba kugusubiriramo film zishushanyije yarebye. Ni byiza kumuha ibitabo, n’ubwo yaba ataramenya gusoma.

Guha umwana umwanya uhagije wo gukina, na byo ni bimwe mu byo umubyeyi yakora kugira ubwenge bwe bukure neza.

Umwana biramworohera gufata mu mutwe kurusha umuntu mukuru

Ngo umwana ashobora gukina wenyine, hamwe na bagenzi be, cyangwa se mugakina niba ufite igihe ukaba unabishaka. Ngo ibi bituma umwana abasha gutekereza no guhimba ibintu bishya.

Mushakire imikino yo kubaka, iyo guca imirongo, iy’ibipupe, cyangwa se imikino yigisha yo kuri mudasobwa. Ni byiza kandi kumwereka ibyo nawe usoma. Ushobora no kumureka agakinisha clavier ya mudasobwa yawe, ariko umuri iruhande.

Si byiza na gato kumushyiraho agahato, kuko ushobora gutuma abihaga, ku buryo yazanga n’ishuri.

Mutoze umuziki, mujyane mu nzu ndangamurage aho kumujyana mu nzu zireberwamo filime, muhe umwanya mufatanye mu gihe uri guteka cyangwa se gutunganya ibintu, bigakorwa nk’uburyo bwo kwishimisha aho kuba imirimo y’agahato.

Mufashe kumenya igihe n’aho ari, umuha amakuru buri gihe kuri byo. Urugero, mufashe kumenya kwifashisha karendari, umubwire nomero n’amazina y’imihanda mukunda kunyura, kandi ubimwereke ku ikarita niba ihari.

Mwibutse kandi ibyahise wifashishije amafoto n’ibindi byibutsa ibyabaye.

Icya nyuma, ni inshingano z’umubyeyi guha no kwigisha urukundo umwana we. Urukundo ni inshingano ziguhuza n’umwana wawe, si byo bikugira umwarimu mwiza w’umwana we.

Ariko mu gihe wamuhaye urukundo ukanamwigisha bikwiriye, azaba afite ubushobozi bwo kwakira neza ibyo azahabwa mu ishuri.

Ni ahanyu rero babyeyi ho gufasha abana banyu gukurana ubwenge n’uburere buzima mwibuka ko mufite inshingano zo gukurikirana abana banyu igihe cyose haba ku ishuri ndetse no mu rugo. Hari ababyeyi bamwe bakunda gukora amakosa yo kwegurira abakozi abana babo akaba aribo babitaho, nyamara ibi ni ukwibeshya cyane kuko umwana aragukeneye cyane rwose mubyeyi, akeneye urukundo rwawe, akeneye ko mukina, akeneye gutozwa umuco n’ibindi byinshi, Abihunzaga inshingano mwikubite agashyi nyuma yo gusoma iyi nkuru.

Ibitekerezo

  • birakwiriye ko ababyeyi babizirikana

    Andika Igitekerezo Hano Nibyo kubahwakandi biracyenewe kuganiriza abana bacu nokubaba hafi mubuzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa