skol
fortebet

Dore ibishushanyo n’amagambo by’urukozasoni abantu bagiye bishushanya ku mubiri abantu bakabifata nko kurengera[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 18, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Ibisimba, ibishushyanyo ndetse n’amagambo aganisha ku mibonano mpuzabitsina, amagambo y’urukozasoni ni bimwe mu byo abatuye hirya no hino ku isi badatinya kwishushyanya ku bice bitandukanye by’umubiri bakabana nabyo ubuziraherezo.

Sponsored Ad

Uko ugaragara ku mubiri wawe bifite ubutumwa bitanga, bishobora kugaragaza ko ukuze mu bwenge cyangwa ko utarakura, ko ukwiriye kugirirwa icyizere cyangwa ko uri umuntu utagira icyo yitaho.

Ikinyamakuru Dailymail dukesha iyi nkuru, kivuga ko hari ibishushanyo abantu bashyira ku bice by’umubiri wabo bikaba byabagiraho ingaruka z’igihe kirekire.

Batanga urugero ku magambo y’urukozasoni, amagambo ahembera urwangano ndetse n’ivangura, hamwe no kwishushyanyaho ibishushayo by’abantu bagaragara nk’abari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Bakomeza bavuga ko mbere yo kwishushanyishaho ibi bishushanyo, umuntu aba akwiye kubanza agatekereza neza, ndetse akibaza niba ibintu agiye gukora azakomeza kubyishimira, kuko ibyinshi ari twibanire iyo byamaze kugera ku mubiri.

Batanga inama bavuga ko atari byiza kwigana abandi ngo wishyireho ibishushanyo utazi icyo bivuga, bati “Niba hari amagambo ukunda cyane, ujye ubaho mu buryo buhuje na yo, niba hari umuntu ukunda cyane, ujye ubimubwira.

Aho kwishushanyaho ikintu ukunda, ujye ubaho mu buryo buhuje na cyo kuko igihe gishobora kugera ibyo wakundaga uyu munsi ukabyanga, ugatangira kubana no kwicuza kuko bimwe iyo wabishushanyije ku mubiri wawe biba bidateze gusibangana.”

Igikorwa cyo kwishushanya ku mubiri gikunze kugaragara mu byamamare ndetse na benshi mu rubyiruko.

Mu myaka ya 1990, nibwo hagaragaye cyane abantu bishyizeho ibishushanyo ku mubiri, icyo gihe yakoreshwaga mu kwerekana agatsiko umuntu abarizwamo.

Muri iki gihe kuba ibyamamare cyangwa urubyiruko muri rusange ruhitamo kwishyiraho ibishushanyo bivuga ibintu bitandukanye. Bishobora kuba ibishingiye kubwigenge, umutako, gukurura abantu n’ibindi.


Bamwe ntibatinya no kwishushanyaho ibintu biteye isoni



Hari abiyandikaho amagambo mabi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa