skol
fortebet

Dore imirimo 10 ikomeye ku isi kandi ishyira mu kaga abayikora

Yanditswe: Monday 06, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Hanze aha hari imirimo yorohera abayikora nubwo bajya bavuga ngo nta mwuga utavuna nko kubyuka ugafata isakoshi irimo imashini ukajya mu biro aho uba ugira utya ukanafata agakombe k’ikawa ugakomeza kumererwa neza, ariko ku rundi ruhande hari imyuga ivuna abayikora ndetse ikanabashyira mu kaga ku buryo baba bashobora no kuyitakarizamo ubuzima.

Sponsored Ad

Dore imirimo 10 ya mbere ishyira mu kaga abayikora

Umukozi w’Amashanyarazi

Gukora mu bijyanye n’amashanyarazi ni umwe mu mwuga ushyira mu kaga abawukora ku Isi, aho baba bakora mu ntsinga z’amashanyarazi ahavutse ibibazo ku buryo haba hari impungenge zo gufatwa n’umuriro mu gihe batagize kwitonda bikaba byabaviramo urupfu cyangwa bakahakomerekera.

Kurira iminara y’itumanaho

Nk’uko bitangazwa na RCR Wireless News, ngo kurira iminara ni kamwe mu kazi gashyira mu kaga abagakora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Umuyobozi w’ikigo cy’umutekano mu kazi kitwa Occupational Safety and Health Administration (OSHA), Edwin Foulke Jr. ngo mu gihe cyo kuzamura iminara hakunze kubaho ibyago nko gukomereka biterwa ahanini no kuba uwurira aba atiziritse neza cyangwa bigaterwa n’ibikoresho bifite amakosa.

Kurwanya inkongi y’umuriro

Abarwanya inkongi z’umuriro (Firefighters) ni abatabazi baba baratojwe kurwanya inkongi z’umuriro, aho ku ikubitiro biga kuzimya imiriro iba ishobora kwibasira imitungo cyangwa abantu. Hiyongeraho gutabara abantu bari mu kaga nk’igihe inyubako zahirimye cyangwa zafashwe n’inkongi. Aba rero ngo hari igihe usanga basimbuka batabara abana, abakuru n’imitungo nta gitekerezo cyo kwirinda ubwabo ugasanga rimwe na rimwe babisizemo ubuzima.

Uburobyi

Umwuga wo kuroba nawo nko muri Alaska ngo ni umwe mu myuga ishyira mu kaga abarobyi ndetse ngo uza no mu myuga ya mbere ihitana abantu benshi muri iki gice. Abarobyi bo muri iki gice ngo bakaba bakunze guhura n’akaga kubera kuroba mu mazi arimo urubura, ahantu hari ubukonje bukabije bigatuma bakunda kuhasiga ubuzima.

Gutwara amakamyo

Abashoferi b’amakamyo ni abantu badasanzwe usanga bibera mu mihanda bakora ingendo ubutaruhuka bajyana cyangwa bavana ibicuruzwa hirya no hino. Bakunze guhura n’ibibazo by’imihanda itameze neza, kutabona umwanya wo kuryama ninjoro bikabaviramo guhura n’ibibazo by’impanuka bishobora no kubaviramo urupfu.

Gutema ibiti

Mu kwezi kwa 7, ukwa 9 n’ukwa 10 muri Amerika ya ruguru ngo usanga hakunze kugaragara impfu z’abantu bakora akazi ko gutema ibiti. Abatema ibiti bitunganywa bigakorwamo ibindi bikoresho cyangwa bikubakishwa, ngo hari igihe bibagwira bagapfa cyangwa bikabakomeretsa.

Ubwubatsi

Ubwubatsi nabwo buriya ngo ni umwuga ukomeye kandi ushobora gushyira mu kaga uwukora. Ahari gukorwa ubwubatsi ngo hakunze kuba impanuka nk’aho umukozi ashobora guhanuka mu modoka, guhanuka ku nzu, cyangwa agafatwa n’amashanyarazi cyangwa akagwirwa n’igikuta kiri kuzamurwa kikamutaba. Ivumbi aba ahura naryo buri munsi kandi naryo ngo rishobora kumutera indwara z’ubuhumekero.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Ibi byo no mu Rwanda birazwi cyane kuko abakora uyu mwuga bakunze guhura n’akaga nko kugwirwa n’itaka ndetse hakaba hari abantu bane hano baherutse guhera munsi y’itaka bakamaramo iminsi kubw’amahirwe bakavamo bagihumeka.

Kurinda abantu (Bodyguard)

Kurinda abantu nabyo ngo ni kamwe mu kazi gakomeye kandi gashyira ugakora mu kaga, aho ugakora yishyurirwa kuba ingabo y’uwo arinda nk’abarinda abakuru b’ibihugu, ibyamamare cyangwa abanyemari, ku buryo nta kintu kibi cyagera ku wo arinda kitamunyuzeho.

Gusiga amarangi

Abasiga amarangi baba bashaka guha isura nziza ahantu bakoresheje uburoso n’irangi, ariko rimwe na rimwe biba ngombwa ko burira hejuru cyane aho baba bashaka gusiga. Ibi rero ngo bishobora gutuma bahanuka bagakomereka ndetse rimwe na rimwe bagapfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa