Dore impamvu abantu bamwe bavukana akenge ku matwi yabo

21 November 2016. | Opinion | 0 Ibitekerezo | Nsanzimana Ernest
  • Dore impamvu abantu bamwe bavukana akenge ku matwi yabo

Iyo witegereje neza ku matwi y’ abantu usanga hari abantu bafite akenge gato ku matwi yabo. Mu Bwongereza umuntu umwe mu bantu ijana (1%) afite aka kenge. Mu bice bimwe muri Asiya n’ Africa abantu 2 muri batanu bafite aka kenge.

Nubwo bitagaragarara ku bantu benshi ni ibintu bisanzwe ko umuntu agira akenge ku gutwi kumwe cyangwa yombi. Aka kenge kitwa “preauricular sinus”.

Mu mwaka 1864 nibwo umuhanga witwa Van Heusinger yavumbuye ko aka kenge gaterwa n’ uburyo umwana yagiye akurira mu nda ya nyina umubiri we ugenda wiyegeranya. Heusinger yavuze ko aka kenge kaba uruhererekane mu muryango. Bivuze ko niba ugafite abana bawe nabo bazavuka bagafite.

Umwana w’ umukobwa witwa Kiara Sapinoso yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter yibaza niba kugira aka kenge ari umugisha cyangwa niba ari umwaku.

Yagize ati “Preauricular sinus, ni umugisha cyangwa ni umwaku? Mfite ubwoba kuko ndagafite”.

Abaganga bavuga ko hari gashobora hari igihe hashobora kujyamo umwanda bikaba byatera indwara. Bakavuga ko iki gihe ushobora kujya kwa muganga kukibagisha ariko mu bisanzwe bavuga ko umuntu ugafite atagomba kugira ubwoba.

Tanga Igitekerezo