skol
fortebet

Dore imwe mu myumvire yafasha umuntu kumenya indimi nyinshi mu gihe gito

Yanditswe: Wednesday 19, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Ururimi kavukire ndetse n’urwo abantu biga mu mashuri ni igikoresho cy’ubwumvane, umuyoboro uhuza abantu b’ingeri zitandukanye, bakabasha kuganira, kugenderanira ndetse no gusabana binyuze mu bikorwa bitandukanye.

Sponsored Ad

Imikoreshereze y’ururimi ishobora gufasha urukoresha kugera ku ntego ze mu gihe yabashije kubyaza umusaruro amahirwe yabonye ku bijyanye na rwo ndetse n’igihugu gifite abantu b’abahanga mu by’indimi kirushaho kwigarurira amahanga bahanga inyunguramagambo nshya baziha ireme rifatika.

Kugera ku rwego rwo kuvuga indimi ebyiri, eshatu cyangwa izirenzeho si ibintu byo gupfa kwisukira ariko hari abahanga babigezeho ndetse bagaragaza n’ibanga ryihishe mu kwiga no kumenya kuvuga indimi nyinshi.

Waba warigeze kumva ufite inzozi zo kumenya no kuvuga indimi nyinshi? Wicika intege,hano Umutaliyani Luca ufite imyaka 35 yahishuye icyamukundishije kikanamufasha kuba ubu avuga izirenga icumi.

Mu kiganiro kirambuye Luca Lampariello yagiranye na Babbel Magazine yagaragaje uburyo yize indimi 11 ashingiye ku bitekerezo by’abantu batandukanye.

Ati “Ndashaka Kubabwira uburyo nize indimi 11 hanyuma nibande cyane ku mpamvu yabinteye. Abanyendimi benshi bavuga ko icy’ibanze ari icyagusunikiye gushaka kwiga izo ndimi, none ni he wakura umuhate wo kuzimenya kandi ni iki cyabigufashamo?”

Luca yagize ati “Kwiga ururimi ntibisaba umurundo w’ibitabo usoma cyangwa amasaha menshi umara urwiga ahubwo byose bituruka mu kujya ahantu henshi hatandukanye, ugahura n’abantu babigukundisha, ukarya ku byo kurya by’aho mbese ugakora ingendo zawe bwite zo kuvumbura utuntu, ibi ni byo byatumye binshobokera”.

Indimi Luca Lampariello akoresha ndetse n’uburyo yagiye aziga: Icyongereza, Igifaransa, Ikidage, Icyesipanyole, Igiholandi,Ikinya-Suède, Ikirusiya, Ikinya-Portugal, Ikinya-Pologne, Igishinwa ndetse n’Ikiyapani.

1.“Nemera ko kwiga ururimi ari byiza ariko sinemeranya n’abavuga ko bikomeye ”

Luca ashimangira ihame ry’uko udashobora kwigishwa indimi ahubwo ushobora kuziga. Ati “Byaba byiza ufite umuntu ubigufashamo kurusha uguha amabwiriza gusa.”

Muri 1991, Luca afite imyaka icumi, Icyongereza cyari ururimi rukoreshwa cyane ku Isi ariko nta tegeko ryamusabaga kucyiga.

Ati “Ngitangira kucyiga nari mbagamiwe cyane kuko sinumvaga ibijyanye n’ikibonezamvugo, ndetse no kuvuga amagambo amwe n’amwe byarangoraga. Igihe cyarageze nibaza impamvu nahisemo kwiga Icyongereza. Ku myaka 13, ababyeyi banjye banshakiye umwarimu wihariye wo kunyigisha, anyungura ubumenyi buhanitse ndetse arushaho kunkundisha ururimi.”

Yakomeje agira ati “Natangiye gusoma ibitabo byinshi by’Icyongereza, ndetse no kureba filime nyinshi buri munsi, nkagerageza no kuvugisha umwarimu wanjye rimwe mu cyumweru mu gihe cy’imyaka ibiri, ibintu byamfashije cyane.”

Luca akomeza avuga ko ku myaka 15 yari amaze kumenya kuvuga Icyongereza gitomoye.

2.“Kwiga ni umutungo ukurikirana nyirawo aho agiye hose”

Luca agira ati “Ururimi ni wo muryango wakwinjiza henshi mu isi nzima, urukunde, ukunde igihugu rukoreshwamo ndetse n’abantu baho yewe ukunde n’ibyo kurya byaho.

Ururimi rw’Igifaransa Luca yarumenye abikesheje imyaka itatu yamaze mu mujyi wa Paris, mu Bufaransa ndetse no gukurikirana televiziyo yaho amasaha abiri buri munsi.

3.“Ururimi ni ikarita yerekana umuco, rukubwira aho abantu bakomoka n’aho bagana”

Luca Lampariello aragira ati “Niba ubona uburyo bukoroheye tangira ubukoreshe wowe ubwawe kuko nta buryo rukumbi bwashyizweho burusha ubundi kuba bwiza.”

Luca yamenye Ikidage akiyigishije ku cye giti kubera uruhererekane rwa filimi ziri mu ndimi enye yakundaga kureba kuri televiziyo ndetse atangira kwiga amwe mu magambo fatizo y’ururimi.

4.“Nuvugisha umuntu mu rurimi yumva bizamusigara mu mutwe ariko numuvugisha mu rurimi rwe bizamusigara ku mutima”

Ashingiye kuri iyi mvugo ya Nelson Mandela , Luca yagize ati “Niba wiga ururimi rujya guhura n’urw’iwanyu tangira uhite ugerageza kuruvuga bizakorohera kurusha uko ubitekereza.”

Aha Luca Lampariello avuga ukuntu yorohewe no kumenya Icyespanyol kubera ukuntu kijya gusa n’Igitaliyani n’ubwo bishobora gutandukanira ku buryo amagambo amwe n’amwe avugwa.

5.“Nta rurimi na rumwe rw’imburamumaro rubaho"

Luca ahamya ko nta rurimi na rumwe rw’imburamumaro. Ati “ Uko byagenda kose umuntu akenera ururimi, ntihakagire uguhitiramo urwo ukwiye kwiga.”

Avuga ukuntu byabaye ngombwa ko yiga uru rurimi ubwo yahuraga n’umukobwa urukoresha mu majyaruguru ya Sardinia ngo kandi mu byukuri mbere abantu bajyaga bamubwira ko ntacyo rumaze.

6.“Iga icyo ushoboye cyose mu mwanya uwo ari wo wose ubonye kandi ku muntu wese ushobora kugeraho, hari igihe kizagera ukishimira ibyo wakoze”

Imenyereze imivugire y’ururimi mu ntangiriro kandi ugerageze gusabana n’abandi.
Luca Lampariello avuga ko yatangiye kwiga uru rurimi mu 2004 ubwo umutaliyani bakundanaga yamugeneraga impano yanditse mu rurimi rukoreshwa muri Suwede ku isabukuru ye y’amavuko.

Nahise njya i Stockholm ku nshuro yanjye ya mbere, ndetse ntangira kwiyumvamo umuco w’abanyaSuwede. Kumenya neza ururimi rwabo nabifashijwemo no kureba filime zitandukanye no gusoma ibitabo.

7.“Kugira ururimi rwa kabiri ni ugutunga indi roho”

Luca avuga ko yatunguwe no kubona Abarusiya bamubwira ko bishimiye imivugire ye y’urwo rurimi ubwo yashyiraga ku rubuga rwa Youtube amashusho yifashe agerageza kuvuga urwo rurimi na bo ubwabo bivugira ko rukomeye.

8. “Ushobora kwiga indimi ebyiri mu gihe kimwe bitewe n’uko wagennye gukoresha igihe cyawe n’imbaraga zawe”

Ikinya-Portugal ni ururimi Luca Lampariello avuga ko yigiye rimwe n’iki-mandarin akoresheje gusa kwiha umurongo uhamye azagenderaho.
Yatangaje ko kenshi atari we uhitamo ururimi ahubwo arareka ururimi rukamuhitamo.

9. “Ururimi ni amaraso ya roho kandi ni muri rwo ibitekerezo bikurira”

Kugerageza kujya ahantu henshi washobora kugera ibi bizagusunikira mu kwiga indimi zitandukanye.

Luca avuga ko yatangiye kwiga Ikinya-Pologne ubwo yajyaga muri Pologne ku nshuro ye ya kabiri mu 2012 nyuma akaza kujya akomeza kuvugana n’inshuti ye Michal bari baramenyaniyeyo ubwo yari mu biruhuko by’impeshyi.

10. Ururimi rumwe rugufungirana mu kumba kamwe ubuzima bwose ariko indimi ebyiri zigufungurira imiryango aho wajya hose”

Benshi batangaza ko ururimi rw’ Igishinwa rukomera ariko abantu ntibakwiye guterwa ubwoba n’ibyo bavuga ku rurimi runaka.

Luca aratinyura abantu avuga ko bishoboka ko wamenya ururimi abantu bavuga ko rukomeye ari nawe ubwawe urwiyigishije. Nubwo hari abantu bavuga ko uru rurimi rukomera ariko hari bimwe mu birugize umuntu ashobora kubakiraho kandi akarwiga mu buryo bworoshye.

Ati “Upfa kuba warumvise uburyo bene rwo baruvugamo.”

11 “Imbibi z’ururimi rwanjye ni zo mbibi z’isi yanjye”

Indimi zirahindagurika jya ugerageza kujyana n’igihe. Lampariello avuga ko yatangiye kwiga Ikiyapani atanazi no gukora interuro itaziguye muri urwo rurimi ariko hamwe n’igihe akaza kurumenya.

"Urundi rurimi ni ikindi cyerekezo cy’ubuzima"

Uburyo bwo kwiga ururimi rushya bwambereye amahirwe akomeye mu buzima.
Luca Lampariello asoza avuga ko byose abikesha guhaguruka akagenda aho kwizingira ahantu hamwe arwana no gufata mu mutwe inshinga nyinshi zo mu ndimi zitandukanye.

"Abantu bakunze kumbaza impamvu niga indimi nyinshi nabasubizaga nti’Simbereyeho kwiga indimi ahubwo niga indimi ngo mbeho mu buzima bwiza’.

Ibitekerezo

  • Ndashaka kumenya indimi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa