skol
fortebet

Dore uburyo bugezweho bwagufasha gukoresha telefone yawe nka télécommande ya televiziyo

Yanditswe: Thursday 05, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Telefone igezweho mu biganza byawe yakorohereza kwatsa, kuzimya cyangwa gushindura amasheni ya televiziyo yawe ndetde n’izindi porogaramu zayo udakeneye télécommande /Remote Control.

Sponsored Ad

Muri telefone nyinshi zigendanwa za “ Smartphones ” usanga harimo ama applications agiye atandukanye harimo n’iya gufasha kuba wakoresha telefone nka télécommande.

Ubwoko bwa telefone byashoboka ni nk’izo mu bwoko bwa Samsung, LG, HTC n’izindi zitandukanye.

Applications zituma ukoresha telefone nka télécommande akenshi uzisanga muri telefone iyo iyiguze; muri zo twavuga nka ’Sure universal remote’, ’Smart IR Remote’, ’Peel Smart Remote TV Guide’, ’TV Remote’ n’izindi.

Ariko ntabwo izo applications uzisanga muri telefone zose za smartphones. Mu gihe rero usanze ntayo kandi ushaka gukoresha telefone yawe nka télécommande hari uburyo wakwifashisha.

Dufate urugero rw’imwe muri applications twabonye zikoreshwa yitwa ‘Sure Universal Remote’. Ufite telefone igendanwa ifite internet, ikaba ikoresha ’Android’ icyo ukora ni ukujya muri ’Play Store’ ugashakamo ’Application’ yitwa ’Sure Universal Remote’ hanyuma ukayishyira muri telefone yawe.

Iyo umaze kuyishyira muri telefone yawe, uyinjiramo ukareba ahanditse ’Devices’ ukinjiramo, ukajya ahanditse ’add’, aha bakwereka ubwoko bw’icyo ushaka gukoresha wifashishije telefone yawe, niba ari television ushaka ukayihitamo bitewe n’ubwoko bwayo.

Biranashoboka ko wahitamo ikindi gikoresho bitewe n’ubwoko bwacyo kuko uretse televiziyo, ushobora no kwifashisha telefone yawe ukayikoresha ku bindi byuma byinshi; ibi na byo ukaba ubibona muri iyi ’Application’ ugahitamo icyo wifuza.

Ubu buryo buroroshye kuko bwagufasha byihuse kandi si ngombwa kugura telecomande cyangwa ngo uhangayikishwe n’uko yagzie ikibazo cyangwa amabuye yashize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa