Dore ubusobanuro bw’inzozi zigera kuri 14 abantu bakunze kurota
Yanditswe: Sunday 30, Apr 2017
Ubushakashatsi bwagaragajeko abantu bose barota, impamvu harimo abavuga ko batajya barota ni uko baba babyibagiwe naho ubundi umuntu wese ufite ubwonko ararota. Bamwe bavuga ko umuntu arota ibyo yiriwemo nka ya mvugo ngo:”Umutindi arota arya.” Nyamara siko biri kuko ushobora kurota umuntu utazi utigeze ubona bwacya ukamubona.
Hari abantu bafite impano yo gukabya inzozi yarota ibintu bikaba nk’uko yabirose. Ushobora kuba ufite iyo mpano ntubimenye kuko utajya wita ku nzozi urota cyangwa se (...)
Ubushakashatsi bwagaragajeko abantu bose barota, impamvu harimo abavuga ko batajya barota ni uko baba babyibagiwe naho ubundi umuntu wese ufite ubwonko ararota. Bamwe bavuga ko umuntu arota ibyo yiriwemo nka ya mvugo ngo:”Umutindi arota arya.” Nyamara siko biri kuko ushobora kurota umuntu utazi utigeze ubona bwacya ukamubona.
Hari abantu bafite impano yo gukabya inzozi yarota ibintu bikaba nk’uko yabirose. Ushobora kuba ufite iyo mpano ntubimenye kuko utajya wita ku nzozi urota cyangwa se ntunamenye ibisobanuro byazo.
Hano tugiye kukubwira bimwe mu bisobanuro by’inzozi abantu bakunze kurota:
1. Kurota ukora impanuka.
Iyo urose ukora mpanuka( cyane cyane iy’imodoka) ibyo bigaragaza ko hari ikintu gishobora kubangamira cyangwa guhagarika burundu ibikorwa byawe. Singombwa rero kugira ubwoba ngo uhagarike ingendo ngaho ngo uri gutinya impanuka. Ni ngombwa ahubwo ko usuzuma imishinga yawe ukareba niba ntagishobora kuyihungabanya.
2. Kurota uri kubyara.
Kubyara mu ndoto bifite igisobanuro cyiza. Bigaragaza ko hari ikintu gishya ushaka gushyira ahagaragara. Singombwa ko byanze bikunze bigomba kubyara umwana bishobora no kuba igikorwa gishya ushaka kubona cyatunganye cyangwa ijambo rikuri ku mutima ushaka kuzabwira umuntu. N’iyo waba warose ubyara ikintu kidafite ishusho nyayo y’umuntu cyangwa warose ko utwite byose bisobanura kimwe. Akenshi kubyara bisonurako hari amasezerano yawe agiye gusohora ni kimwe no kurota inkoko ituraga imishwi.
3. Kurota uzengurutswe n’abantu benshi.
Ibi bisobanurwa hakurikije ubuzima bwa buri munsi bwa nyir’ ukurota. Niba watewe ubwoba n’ubwo bwinshi bw’abantu ugomba gutekereza ku bugwari ugira haba mu mibanire yawe n’abandi cyangwa bwo gutinya gucibwa urubanza igihe waba ufatiwe mu makosa. Nanone kandi bisobanura ko hari impano ufite ariko utajya ukoresha ngo uzibyaze umusaruro ukaba ukwiye kuzamburwa. Igihe ubashije kwihagararaho muri icyo gikundi bigaragaza ingano y’ibyishimo uterwa no kugera kucyo wari wiyemeje. Kurota uzengurutswe n’inyamaswa bigira igisobanuro bitewe n’zo nyamaswa izo arizo. Iyo ari inka uba ugiye guhura n’ibibazo byinshi, iyo ari imbeba uba ugiye guhura n’inyatsi, iyo ari inshishi n’amasazi uba ufite ibintu biri kuguhiga bishaga kukugirira nabi.
4. Kurota uvuza induru ijwi ntirigende.
Gusobanura izi nzozi bisaba kureba ubuzima bwawe mu minsi yashize akenshi umuntu akunze kurota ari mu mahina yatabaza ntihagire uwumva. Ugomba kureba niba mu minsi yashize ntaho wahuye n’ikibazo utari ufite ubushobozi bwo gukemura. Hari n’igihe biba byarabaye mu bwana ukongera kubyibuka ukuze.
5. Kurota wikubita hasi uturutse hejuru.
Ibyo bishobora gusobanura ko utinya kugira igihombo mu mishinga yawe. Niba warigeze kugira ikibazo ntihagire ukurengera izo nzozi zishobora kukugaragariza ubwoba bwo kumva ko ntawe ukwitayeho. Nanone bisobanura kugwa no kunamuka hamwe no gutsindwa n’ibigeragezo, ni kimwe no kurota ugwa mu mwobo. Kurota uva hasi ukazamuka hejuru uguruka akenshi bisobanura kwaguka mu buryo bw’umwuka no gukura kw’impano. Kurota wurira igiti cyangwa uzamuka escalier bisobanura kuzamuka mu ntera.
6.Kurota urupfu.
Ibyo biba kuri benshi. Kurota wapfuye cyangwa ugiye gupfa ntibisobanura ko ugiye gupfa, ahubwo bivuga imihindagurikire y’ibintu cyangwa iherezo ry’ikintu runaka kizatumahabaho itangira ry’ikindi. Urupfu rero rusobanura iherezo ry’igikorwa cyakorwa ko ari igihe cyo guhindura hagakorwa ibindi. Iyo urose undi muntu apfa bisobanura ko uwo muntu arimo gucika intege akaba agiye kugwa.
7. Kurota wambaye ubusa.
Kuba wambaye ubusa bisobanura ko ushobora kuba wumva utarinzwe mu mibereho yawe. Bishobora ariko na none kuba ikimenyetso cyo kwisanzura ku bantu bose ndetse no kwigirira ikizere. Birumvikana ko bishobora kugira igisobanuro cyiza cyangwa kibi kuko bishobora no kwerekanako uri biri hanze ntabanga ugira. Nanone kandi bisobanura ko nta gukiranuka ugira ko ufite ibintu byinshi bigutandukanya n’Imana.
8. Kurota warohamye.
Cyane cyane umuntu arota atyo iyo afite ibibazo bizamugora kubyikuramo. Icyo gihe rero uba ufite ubwoba bw’uko ushobora kunanirwa n’ako kazi kagutegereje. Nanone bisobanura kuzabiranywa n’ibigeragezo ukarengerwa n’isayo agahinda gasaze. Kurotera umuntu ari mu mazi yatobamye asa nabi nabyo bivuga ko hari ibyaha ari kwivurugutamo.
9. Kurota ukuka amenyo yose.
Ubundi amenyo ni ikimenyetso cy’ubuhangange n’inyota yo gushaka gutunga. Gukuka amenyo mu ndoto ni ubwoba bwo gutinya kuva ku buyobozi bw’ikintu runaka wari ukomeyemo.
10. Kurota ushyikirizwa ubutumwa.
Gushyikirizwa ubutumwa utiteguye bishobora kugushimisha ,kugutenguha cyangwa kugukomeretsa. Urugero rwa hafi ni urwo gutekereza ibisubizo by’ibizamini bishobora kandi gusobanura ko hari umuntu uhora wifuza kubona udaherutse.
11. Kurota wabonye amafaranga.
Kurota amafaranga bisobanura ko urota amafaranga aba afite ubukire mu mutima we aba ashaka kuzashyira ahagaragara. Izo nzozi kandi zigaragaza uko ateye ,ibyo akunda n’ubushake bwo kubishyira ahagaragara kugira ngo amenywe.
12. Kurota ubukwe.
Kurota ubukwe bigira ibisobanuro byinshi bitewe n’uburyo ubirosemo hamwe n’uwo ubiroteye ariko akenshi bisobanura urupfu. Iyo urose umuntu w’umugabo yakoze ubukwe yambaye ikanzu y’abageni biba ari urupfu. Iyo urose abantu basezerana bishobora gusobanura gushinga urugo cyangwa bigasobanura kubona agakiza cyangwa kongera kwivugurura mu gakiza bagasubira uko bahamagawe cyangwa se uko basezeranye n’Imana.
13. Kurota uri ku igare.
Kurota uri ku igare bishobora gusobanura urupfu kurota uri mu modoka cyangwa kuri moto bigasobanura kwihuta mu iterambere cyangwa se bigasobanura urugendo rw’ivugabutumwa byose biterwa n’ibyabanje ndetse n’ibyakuriye muri izo nzozi.
14. Kurota urya.
Kurota urya bigira ibisobanuro byinshi bitewe n’ibyo warose urya. Iyo warose urya ibintu bikomeye nk’imyumbati n’amateke cyangwa bishariye nk’umuravumba uba ugiye guhura n’ibibazo bikakaye iyo warose urya cyangwa unywa ibintu biryoheye uba ugiye guhura n’ibintu byiza.
Martin MUNEZERO
REBA HASI RAMADHAN JUNIOR ASUBIRAMO INDIRIMBO KU MUNINI YA MAVENGE SUDI:
Ibitekerezo
kurota uteruye umwana
kurota uteruye umwana
Nukuri mukomereze ngaho kuko nkajewe muranyigishije gusa ntimwambwiye iyo urose uryamana numuhungu mukundanye icobivuze
Kurota uva imyuna bisobanula iki
kurota uvugana nabantu batakiriho
kurota inzoka bisobanura iki?
muraho.nitwa nsengiyumva jean nepo.muzatubwire kurota wirukankwaho ninka cg inzoka bisobanura iki.murajo
munsobanurire : kurota ujya murukiko wowe nasheri wawe bikamunanira gusoma icyobisobanuye murakoze
mudusobanurire kurota urimwisoko urugura imyenda kd ubona ihendutse
ahwiii muranduhuye pe kuko ndimubantu barota cyane bikomeye, none munsobanurire kurota umuntu akujyana ahantu mukazu Ukuntu hameze nkomugishanga ,ariko mwakokazu kuduti akakunigaaa mpaka amaraso akaza, akaguta aho ariko wapfuye nyuma ukahava, kd ukaza gusanga ufite amajerekani urikuvoma iwe murakoze, Imana ibahe umugisha
Murakoze Ni David Niga University Of Rwanda Muzansobanurire Kurota Uri Kumbugankoranyambaga Murakoze
Muzansobanurire umuntu arota ingwe imurya cg intare
Muzansobanurire umuntu arota ingwe imurya cg intare
Muraho,nitwa Denise munsobanurire kurota ucukura ibyobo ujyamo uri muzima
NAROSE,IMBWA,IRIKUNDYA.BISOBANURA,IKI
Kurota mama wawe apfa
munsobanurire kurota imbwa ikurya icyo bisobanuye
nurakoze kudusobanurira kubijyanye ninzozi nagirango mbasobanuze umuntu iyo arose ari munama ye yubukwe ariko uyiyoboye akakubwira ko witwaye nabi .byaba bisobanuye iki? murakoze
Muzasobanure kurota umuntu acanye umuriro womuziko
Kurota wambaye ikanzu yubukwe (ivara) wabatirishije umwana bisobanuye iki
Kurota uri gutora inkwi zo gucana byo se bisobarwa bite?
Gatarayiha,munsobanurire.Kuririgitikikakugwisha,murakoze!
kurota uzegurutse ninyamaswa
niyonkuru Patrick
musobanurire kurota urikwahira inshinge
nitwa iradukunda munsobanurire inzozi uryana umuhungu iwanyu ugiye kumwerekana hanyuma akarara mukaza ahantu mugashamba yarangiza akakubwirango nta gukunda muraknze.
Narose Ubwambere Ndi Kuri Moto Hanyuma Nsunika Ikinga Nyuma.
kurota wambaye ikanzu yubukwe ubona wambay impeta utabonye uwayikwambitse bisigura iki?muhezagirwe
Kurota ufunzwe watorotse bakagufata munsobanurire
Mwiriwe murakoze k’ubusobanuro bw’inzozi mududobanuriye
None nimumfashe munsobanurire kurota inka ikwirukankaho ushaka Ku kwica
Murakoze Imana ibahe umugisha
Mwiriwe murakoze k’ubusobanuro bw’inzozi mududobanuriye
None nimumfashe munsobanurire kurota inka ikwirukankaho ushaka Ku kwica
Murakoze Imana ibahe umugisha
Christine kurota
Umusatsiwakuvuyeho utazuburyo
Wakuvuyeho bisobanura Oki?
Muraho! mwambwira u usobanuro bw’inzozi nounda kurota ndimo kuroba amafi? Maze kurota nk’ishuro zirenga umunani
Kurota usambana numubyeyi wawe mama ukubyara
Cg uragiye inkanyinci hakaba imwe irwanye nidi
Imwe muzirwanye iganfa
Muzaba mukoze
kurota wazamuntera mukazii
Ndumva ibyavuzwe aribyo pe kuko narose nahawe amafaranga menshi cyane . Murakoze
Ndumva ibyavuzwe aribyo pe kuko narose nahawe amafaranga menshi cyane . Murakoze
Muraho?kurota ubona ijambo mwijuru handinde UWERA ukajya kumva ijwi ryumugabo avuga ngo UWERA yafunguwe ibyo bisobanuye iki?
Narose pfana numukunzi wanjye dusinga abana babaho nabi kdi nitwari twabana mwamfasha mukansobanurira
Ndashaka ko munsobanurira umuntu yarose yashakanye numuntu agahita abyara bisobanuye iki? Murakoze.
mbanje kubasuhuza kdi mbashimira uburyo mudusobanurira inzozi zitandukanye.jye narose ndi hafi y’ikiyaga hari umuntu washakaga kungirira nabi ,gusa ngasenga ntokesha,nageraho ijwi ntirisohoke,nyuma naje kubona umutu wambaye ubusa hejuru hasi yambaye ikabutura ,ati ndaje ngufashe ntugire ubwoba,byarangiye twinjiye munzu tumusanga munzu dusanga afite amafranga ahita ayata hasi ,nanabona inka iri mu mazi irimo inywa ,nagirango munsubanurire icyo bivuga,murakoze.
Nibyo ibyo uvuze kuk harim nibyo njue ndota nibyo kweli ark wazadubonuriye ibyimbuto kuk njya nkunda kurota imbuto kenshi
Mwaramutse neza,nashakaga ko munsobanurira inzozi narose hari ubukwe bwendaga kuba gusa hasohoka invitation zanditseho ngewe nu muhungu gusa uwo muhungu ntiyarazi umukobwa bazabana uwaririwe, bavuganaga batarahura bapanga ubukwe noneho buraba bamukina ko bakwambika undi utari wawundi bavugana ngo barebe ko yamenya ko bamuhaye undi mukobwa utari uwe. nnh ninjyewe bambitse ; imihango yo gusaba iraba irarangira atarabimenya ariko nkajya mureba nkabona ari kureba cyane wawundi bavuganaga ark ntashobore kuvuga ko uwo bamuhaye(ariwe njyewe) atariwe mugeni ashaka. Gusaba byarabaye mu nzozi birarangira rwose munsobanurire icyo bivuze, Murakoze
Mwamfashije mukansobanurira inzozi zokurota uroba amafi nibiganza?mumfashe rwose.
Munsobanurire ninzozi zokurota peresida wigihugu aguhumuriza akuganiza.
Mudusobanurire waroso urikumwe na president arikuguha akazi bivuga iki?
Muzansobanurire kurota wiruka uhunga amazi akagukurikira
Muzansobanurire kurota wiruka uhunga amazi yo agakomeza kugusanga
Kurota unywa itabi bisobanuye iki?
Yh niby kb
x kd courage
Kurota mama wawe angiye gupfa Kandi yarapfuye bivuze iki
Kurota inzoka ikurya ukumva ububabare ukanabyuka. Hamwe yakuriye munzozi Hari kukurya bivuze iki?
Kurota uhetse umwana kd utari umugore utarigeze unabyara mbega ukiri inkumi bisobanura iki??
kurota ukora umusaraba bisobanura iki?
muraho neza muzatubwire kurota bakurasa amasasu ntakugereho ukayakwepa icyo bisobanura
Muzansobanurire kunzozi umuntu ngo ya ndoteye na nanutse?
Kurota uri kumwe na perezida bisobanuye iki..?
Musobanurire kurota baguhetse mumugongo
Muraho neza? Nagirango mumbwire kurota umuntu wapfuye muri kuganira bishatse kuvuga iki?
Muraho neza? Nagirango mumbwire kurota umuntu wapfuye muri kuganira bishatse kuvuga iki?
Muraho neza? Nagirango mumbwire kurota umuntu wapfuye muri kuganira bishatse kuvuga iki?
Ndagirango munsobanirire kurota wituma cg se uri muri toilete wituma.
Mwaramutse nashakaga kumenya nko nkunda kurota ndi kumwe na président bifuze iki ? Rimwe n’a rimwe ndi kumwe numu ryango we umudamu wr cg umukobwawe we bivuzeviki? Kurota igiti cyamashami maremare cyane atambitse ariho amababi bivuze iki?
Muraho hari youtube channel yitwa Ingando online isobanura inzozi zitandukanye mwajyaho mugakurikirana ubwo busobanuro bwose
Muraho. Ndashaka muzansobanurire kurota umuntu ari kwiga icyo bisobanuye. Murakoze
Mustobanurire impamvu umuntu Arota umuhungu bakundana burimunsi kdi batakibana kdi uwobakundanubu ntanarimwe aramurota plz
Munsobanurire kurota uhetse umwana urikumanuka ahantu hanyerera kandi wambaye ibitenge kandi urumukobwa murakoze
Munsobanurire kurota uhetse umwana urikumanuka ahantu hanyerera kandi wambaye ibitenge kandi urumukobwa murakoze
Kurota urikumwe na prezida,akwemerera amafaranga yo gukora,budakeye kabiri ukongera ukarota uri mu rugo rwe ubyina mu bukwe bwu mwana we,
Bishatse kuvuga iki?kdi mpora murota kenshii ngo nkanamubwira nti kdi ubu wasanga ndikubirota!!ngo akambwira ngo hoya humura noneho turi kumwe,ngashiduka ngasanga nabirotaga,agahinda kakanyica,
Ukonarose ndikumwe nindhutizanjye turikoga munyanja twaryohew ijoro ryose nabyutse duhejeje inyanja mbyuka ntameze neza meze nkurwaye
Munsobanurire kurota wica ibihumwo byinshi cyane urikimwe nabandi ba2 mubisahuranwa then hakaza umuntu akabigutwara
Munsobanurire kurota wica ibihumwo byinshi cyane urikimwe nabandi ba2 mubisahuranwa then hakaza umuntu akabigutwara
Munsobanurire kurota urya inyama , ubona imizinga yinzuki: ubona imbata zirukankana inzoka bisobanuye iki?
mwazansonuriye kurota ufite ubukwe ariko bugapfa wabugezemo ndetse no kurota bagutereye ivi
Munsobanurire kuba uri kwambukana nabandi ku iteme abandi bakambuka nge nkasigara bikarangira batinduruye iteme nkaca munsi. Murakoze ntegereje ibisubizo byany
Muzansobanurire kuriya ubona imbwa
Munsobanurire kurots inkoko indoma kugatoki
Kurota bagutunga imbunda urikumwe numukunzi was maze we akaraswa bari bari kumwaka amafaranga
Narose ndwana n’abagizi ba nabi ndabatsinda ariko icyanteye kwibaza byinshi nuko muri urwo rugendo banzaniye abana batwaye nkabasengera bagakira munsobanurire.
Mwadusobanurira kurota uraswa icyo bivuga?
Mwiriwe neza?
Mwazansobanuriye inzozi zo kurota uwo mwakundanaga ariko yakurakariye.
Mwasobanuriye kurota urikwica imegeri icyo bishatse kuvuga narose ndikumwe namugenzi wange dukora akazi kamwe turi mwikawa twicamo izo megeri murakoze
1.Munsobanurire kurota wigisha abantu kubyina amaraba
2.nanone munsobanurire kurota inyo zo muri W.C nyinshi zikuzengurutse munzu yawe
Kurota wabonye ubusa bwa papa wawe bisobanuye iki????ndabinginze nimufashe musobanurire
Munsobanurire kurota usimburwa n’ undi muntu Ku kazi?
Kurota wica I egenie changeable ibbihyymwo ni byiza cyane uba ugiye guhura n’imibisha myinshi.
Munsobanurire kurota urwaye URI kwamuganga wagiye kwivuza
Munsobanurire kurota undi muntu yagize impanuka. Ugakabona umusirikare ukamubwira ngo nagufashe gukurura imodoka
Munsobanurire kurota wica imbwa yarigiye kukurya
Muraho
Kurota umwana wawe yakugurite ikanzu yubururu nziza cyane uyipima uberewe musazawe ambwira ngo nigire ihino ayifateho bisobanuye iki?
Muraho
Ese kurota wateye inda Umukobwa mukundana iwanyu bakabirukana bisobanuye iki? Murakoze🙏
Muraho mutsobanurire kurota unywa ubushera ubunywera mugikombe urikumwe numuntu waho noneho ubushera bwatera hejuru kwakundi bubira arabwirango singire ubwoba ngo nisatani uje akokanya nkabona satani wumugano yambaye ingofero ahagaze mwidirisha nkasenga akangenda ark nanoe akaza kudusanga ahanu nkurira igiti nawe nasatani ikurira noeho nkasenga ikamanuka
Njye mumdashe munsobanurire kurota wurira igiti cyirimo amahwa Ariko hagati harimo icyidafite amahwa
Nanone munsobanurire kurota utwite! Kd utarigize ukora sex,🙏🙏
MWARAMUTSE MUNSOBANURIRE KUBA INKA UMUNTU AYISHOREYE HANYUMA BAGAKUBWIRAKO YICANA HANYUMA UKURIRA IGITI NAYO IGACYURIRA IGIKURIKIYE HANYUMA MUKARWANIRA HEJURU MUGITI BIKARANGIRA UYU TSINZE IKAMUKA IKAGWA HASI HANYUMA NAWE UKAMANUKA UBWO BISHATSE KUVUGA IKI NITWA ALEXIS
Mwaramutse neza! ntabwo nsobanukiwe neza!
Noex urose ubona abantu ubahaye amafaranga bakayaguramo amandazi maze bakayarya byo byaba bisobanuye iki?
nonese ngo kurota utwaye imodoka cg moto biterwa nicyabanje, nonese ubanje kurota utwaye imodoka bucyeye bwaho ukarota utwaye moto?
ese urota atwaye moto akenshi akunze kuzirota byo bivuze iki?
Munsobanurire kurota intozi kikurya.
Munsobanurire kurota uhagaze ahantu harintozi zikurya
Munsobanurire kurota unywa amata
Pls kurota ingurube ikurya ikirenge ntirekure ndabasavye mubisobanurire
Kurota ingurube ikuruma ikirenge ndabasavye musobanurire
Kurota ubona inyama bisigura iki
Munsobanurire kurota igiye kugwa muri toyirete amaboko azirikiye mumupira ugatangirwa nibiti biyitinze harabanu babili umwe akagutabara ariko igiti kimwe kikagusiga umwanda
kurota bakwirukankana ukabasiga bisobanura iki?
Kurota uhora utsindwa bivuga iki??
kurota ubona a abasikare nki 10 ariko ukabona havuyemo umwe akaguhereza ibiceri 3 byijana.bisobanura iki?nonese iyo ubonye woe uhereza igiceri cyijana umuntu ufite u ubumuga bwo mumutwe byo bivuga iki?munsobanurire
Kurota ihene irikukurusha intege wabuze aho uyizirika
Kunsobanurira urose uwo ukunda, wiruka.
Kurota wagiye mubukwe mwisaba ryundi muntu bakagutungura akabarieowe bambino urugori ??
Ni munsobanurire narose banyiba indangamuntu
Mwansibanuriye guhora urota impanga yawe kandi waravutse uri umwe
Kurota utanga amosezerano
Muraho mwazansobanuriye kurota wasaze
Nifuzaga kubasobanuza kurota uri mukigo cy abasazi cg ubona abasazi
Munsobanurire kurota unywa itabi
Munsobanurire kurota unywa itabi
Munsobanurire kurotera umuntu yagiye mu mugezi
So thank you more♥️ for all above
Kurota wambutse inyanja niki ugendera mukirere
Munsobanurire kuriya umanukira mumutaka ariko ntupfe no kurota bagusebya cyane
Munsobanurire kurota bagusebya cyane no kurota umanukira mumutaka ariko ntupfe
Kurota wagiye mugitaramo cyivuga butumwa washoka usankugiye hanze ukabona abantu barikwica umuntu ariko ukagerageza gufasha cg gutabaza ariko ntibamurekure nyuma ugahura numuntu mufitanye isano mumuryango arigucuruza ibintu utazi wamubaza ntagusobanurire bishatse kuvuga iki?
Kurota imyumbatinibishyimbo bikaranze
Nsobanurira narose ndi mundege imbwa ndayifumbatiye irananfyeta turinda twururuka indege
Kurota wateye umuko inda murimo ngutengura ubukwe?
Kurota ihene zirikumwe nibirura ibirura birigushaka kurya anasirikare bakarasa bikuruka ihene zo zikaguma aho