skol
fortebet

Ubuhamya: Abantu batatu bagiye ikuzimu baravuga uko hameze (IGICE CYA MBERE)

Yanditswe: Sunday 29, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Abantu benshi bemezako ikuzimu hatabaho abandi bagakekeranya. Icyo twavuga ni uko ikuzimu habaho gusa biragoye kuba wakwemezako ikuzimu ari munsi y’ubu butaka duhagazeho. N’ubwo abagiyeyo bose nta numwe wemezako yatumbagiye akaguruka ahubwo bavugako bamanutse nkabajya mu cyobo.
Ijuru hamwe n’ikuzimu n’ubwo abantu batekerezako ari ahantu h’umwuka ariko ubu buhamya bwemezako hashobora kuba ari ahantu habaho mu buryo bufatika atari umwuka kuko harimo n’abajyanayo umubiri wabo.
Satani n’abadayimoni (...)

Sponsored Ad

Abantu benshi bemezako ikuzimu hatabaho abandi bagakekeranya. Icyo twavuga ni uko ikuzimu habaho gusa biragoye kuba wakwemezako ikuzimu ari munsi y’ubu butaka duhagazeho. N’ubwo abagiyeyo bose nta numwe wemezako yatumbagiye akaguruka ahubwo bavugako bamanutse nkabajya mu cyobo.

Ijuru hamwe n’ikuzimu n’ubwo abantu batekerezako ari ahantu h’umwuka ariko ubu buhamya bwemezako hashobora kuba ari ahantu habaho mu buryo bufatika atari umwuka kuko harimo n’abajyanayo umubiri wabo.

Satani n’abadayimoni ni ibiremwa by’umwuka ariko bashobora kwihindura mu buryo bufatika. Hari abadayimoni bafite ubushobozi bwo kwihindura urushishi, igikeri,nibindi..

Ubuhamya bw’abantu bagiye mu ijuru bwemezako ijuru rizengurutswe n’ahantu h’umwijima mwinshi hahora haka umuriro ndetse n’imirabyo aho hantu ngo uhagera mbere y’uko ugera ku marembo y’ijuru.

Bibiliya yemezako imyuka mibi turwana nayo iba ahantu ho mu ijuru kandi n’intebe y’Uwiteka ikaba ahantu ho mu ijuru. Byumvikanako abavuga ko kwa satani atari munsi y’ubutaha ahubwo ari hejuru mu kirere ntago baba bibeshye.

Uyu munsi abasomyi b’umuryango.rw tugiye kubaha ubuhamya bw’abantu batatu bavuga ko bagiye ikuzimu.

Mu byahishuwe 2:13 haranditse ngo,
‘Nzi aho uba ko ari ho intebe y’ubwami bwa Satani iri, nyamara ugakomeza izina ryanjye ntiwihakane kunyizera, ndetse no mu minsi ya Antipa umugabo wakiranukiraga kumpamya, wiciwe iwanyu aho Satani aba.

Iri torero rya Perugamo rivugwa muri Bibiliya riherereye muri Turkey y’uyu munsi. Akaba ari nayo mpamvu abantu benshi bemeza ko intebe y’ubwami bwa Satani yaba iherereye muri Turkey abandi bakavuga ko ari naho muryango werekeza ikuzimu. Ibi bibaye aribyo byaba bivuga ko ubwo satani yahawe isi ngo ayiyobore, intebe y’ubuyobozi bwe cyangwa umuhagarariye yaba iherereye muri Turkey.

Mu Itangiriro 8:4 naho hakagira hati ,
“Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wako wa cumi n’irindwi, ya nkuge ihagarara ku misozi ya Ararati.”

Iyi misozi ya Ararati nayo iherereye muri Turkey. Gusa biratangaje cyane kuba iki gihugu 99% y’abakirimo atari abakristo.

Babiri mu bagiye ikuzimu bavuze ko babonye ari ahantu hari n’ibikorwa remezo, amazu inganda, ibiyaga,…

Naho undi umwe we yavuze ko nta nzu yahabonye nta n’ikintu gifatika yahabonye uretse abantu bafite amasura adasanzwe akanganye. Dore ubuhamya bwabo hasi,gusa kubw’umutekano wabo n’imapvu zabo zihariye batubujije gutangaza amazina yabo.

1. Yavuze ko yagiyeyo akiri muto yiga mu mashuri yisumbuye, maze agenda ajyanywe n’umwana umwe mubo biganaga. Mu kujyayo banyuze mu irimbi bahageze uwo mwana apfukama iruhande rw’umusaraba atangira gusenga mu ndimi zitamenyekana, aho mu irimbi hahita hacukukamo umwobo habonekamo escalier zimanuka cyane.

Yakomeje agira ati: “Uwo mwana wajyanyeyo yahise amfata akaboko arankurura tumanuka escalier tugenda urugendo rw’iminota nka 30 tugeze ahantu aransezera ambwira ko ntazongera kumubona kandi niko byagenze. hahise haza ibintu bifite amasura adasanzwe biramfata binjyana gutangira kunyigisha ibijyanye n’imikorere yaho. Bitewe n’uko nagiyeyo atari kubushake bwanjye birumvikanako ntari mfite intego injyanye, ariko ngezeyo bahise bampa intego yo kujya nyobya abakozi b’Imana nkabateza ubusambanyi, ndetse nkasenya n’amadini cyane cyane aya mashya agenda avuka.

Ndi ikuzimu najyaga nihindura isura y’undi muntu cyangwa y’inyamaswa nkaza mu isi guteza impanuka no gukora ibindi byose babaga bantumye. Iyo nateraga umukozi w’Imana ndi mu ishusho y’umuntu, nahagera nkasanga andusha imbaraga nabaga nemerewe gusenga satani akampa ububasha bwo guhita ndigita bakambura.

Akenshi banyitaga umurozi ntago bamenyaga ko nturutse ikuzimu. Umunsi umwe ndi ikuzimu hatse umuriro mwinshi umeze nk’ikirunga kirutse, mbaza ibibaye bambwira ko ari amasengesho y’abakristo.

Iyo abakristo bari gusenga baba bameze nk’abari gutera ibibombe bikaze cyane ikuzimu hakaka hagakongoka. Ikuzimu batungwa n’amaraso ndetse n’inyama z’abantu bapfuye bakura mu marimbi nanjye ndiyo nibyo byantungaga. Ibintu bimwe biba ku isi bikorerwa ikuzimu, njye nakoraga mu ruganda rukora amavuta yo mumutwe ariko nahembwaga inkoni 100 ku munsi niwo wari umushahara ntakindi gihembo.”

2. Ubwo mama yari antwite, yatonganye na papa bararwana, mama ariruka yirukira mu irimbi twari duturanye nuko papa amwirukaho muri uko kwiruka nibwo nahise mvuka mvukira mu irimbi hagati. Mu gukura kwanjye papa wanjye yari umupfumu, nakundaga gukurikirana ibyo akora ariko akambwira ko we atabizi cyane ahubwo ko hari abandi bapfumu bamurenze.

Ibyo byatumye nkura nifuza kuzaba umupfumu ukomeye urenze papa wanjye. Maze gukura nibwo nabonye abantu bambwira ko bashobora kungeza ahantu nakura imbaraga zirenze iza papa. Narabakurikiye tujya mu irimbi saa munani z’ijoro tuhageze dukuramo imyenda yose batangira kuvuga amagambo ari nako banyanyagiza aho imiti twari twitwaje. Ako kanya hahise haza igishitani kinini gisa nabi nk’icyaboze gituruka mu gituro ngira ubwoba ndiruka. Bo barahagumye baryama hasi kibageze iruhande gihita kibinjiramo maze kiburira muribo.

Naraje mbakoraho nsanga bahwereye ngerageza kubabyutsa ntibyakunda. Nkomeza nicaye aho hashize umwanya baritsamura mbona barabyutse turataha bambuza kugira undi mbibwira. Ubwa kabiri noneho banjyana ku kiyaga twitwaje amagi (Igi ryasigaye ubwo inkoko yaturagaga ryo ntirivemo umushwi). Buri wese afata igi aritera mu mazi dutera n’imiti tuyivugiraho amagabo yabigenewe, ako kanya hagati mumazi hahita habonekamo escalier zimanuka hasi.

Twaramanutse buri wese anyura ukwe akurikije n’icyo agiye gushaka ikuzimu. Njye nashakaga imbaraga nkaba umupfumu ukomeye abantu bose bakantinya. Nahise mpura n’igishitani kinini gifite umutwe nkuw’igisimba kinjyana aho nagombaga kuherwa amabwiriza.

Imbaraga nari nkeneye barazimpaye ariko bantegeka ko ngomba kuzapfa mu myaka icumi kandi mbere yo gupfa nk’azabanza kubaga umugore wanjye nkamugaburira abadayimoni. Imana yaje kuntabara iyo myaka 10 itarashira inkura mu bubata bwa satani.

3. Njye nagiye ikuzimu intego nari mfite ni iyo kuvugana na satani ubwe. Numvaga mfite imishinga myinshi nashakaga kumubwira akayimfashamo. Ngeze ikuzimu bwa mbere nahise mvuga ko nshaka kuvugana na satani, baramfashe barankubita barambabaza cyane bambwira ko nta muntu uvugana na satani kandi ko atitwa satani ahubwo yitwa umwami w’abami.

Byantwaye igihe kinini cyane nkajya ikuzimu nkavayo ntamubonye ariko byaje kurangira mubonye. Satani abantu benshi bibwira ko ari ikigabo gisa nabi gifite amahembe ariko baribeshya.

Satani naramwiboneye amaso ku maso, ni umusore mwiza cyane ufite uburanga burabagirana. Iyo akurebye mugahuza amaso ntago bikunda kubera ko amaso ye aba avamo urumuri rwinshi cyane rukakumena amaso. Satani tubonanye yampaye abadayimoni 107 abo nibo nagendanaga nabo aho najyaga hose bakamfasha gukora ibitangaza bitandukanye birimo kuba naterura ikamyo ya rukurana.

Ikuzimu nabonye ari ahantu hahora ari mu kabwibwi ntago bwira ntanubwo bucya. Habayo abadayimoni ndetse n’abantu basanzwe ndetse nabonyeyo n’abantu bapfuye nari nzi. Ikikubwira umudayimoni nuko iyo akunyuzeho urahindukira ukamubura. Ikuzimu haba ibintu byose, haba imijyi, haba amazu maremare cyane y’imitamenwa, inganda, imisozi, abakobwa beza ,…!

Ubutaha nabwo tuzabaha ubuhamya bw’abandi bavuga ko bagiye mu ijuru bakagaruka kizaba ari IGICE CYA 2.

Ibitekerezo

  • Barabeshya ubwo abavuze ibyo binyoma ni byo barose, bakagira bagiye ikuzimu ntihabaho kereka muri film

    Ngo ko numvase bavunga ibitandulanye ubwo miri macye hasa hate habahe ndumva bidasobantutse namba bahuje kimwe1 gusa

    ibyo nsomye birandenze? SATANI nagiraga ngo inyamaswa naho ni umusore ?ubutaha mu zaduhe amakuru yabgiye mwijuru.

    aba nabo barashaka kurya uwa rubanda

    Yesu we tabara abawe

    ndashaka kuba umwe mubantu ba satani

    Nanze kwivuga amazina , kuko nifuza ko mwandagira ikuzimu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa