skol
fortebet

Ese koko abagore bavuga amagambo menshi kurusha abagabo?

Yanditswe: Wednesday 22, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Ese iyo bigeze mu biganiro, abagore baravuga kurusha abagabo? Ibitabo bitandukanye byanditse ko umugore akoresha nk’amagambo ibihumbi 20 ku munsi, mu gihe umugabo asohora amagambo ibihumbi 7 mu kanwa. Iyi ikaba ari imibare igaragazwa n’ibitabo bya siyansi bizwi cyane. Ibi bitabo byagiye byifashishwa cyane kandi ibyanditsemo byaje gushimangira ibigenda bigaruka mu miryango itandukanye aho bavuga ko abagore bamara umunsi bavugavuga, mu gihe abagabo bashobora gukora batiriwe baganira. Ariko se (...)

Sponsored Ad

Ese iyo bigeze mu biganiro, abagore baravuga kurusha abagabo? Ibitabo bitandukanye byanditse ko umugore akoresha nk’amagambo ibihumbi 20 ku munsi, mu gihe umugabo asohora amagambo ibihumbi 7 mu kanwa. Iyi ikaba ari imibare igaragazwa n’ibitabo bya siyansi bizwi cyane. Ibi bitabo byagiye byifashishwa cyane kandi ibyanditsemo byaje gushimangira ibigenda bigaruka mu miryango itandukanye aho bavuga ko abagore bamara umunsi bavugavuga, mu gihe abagabo bashobora gukora batiriwe baganira. Ariko se ni ukuri koko?

BBC yanditse ko ivuzivuzi rishobora gupimwa mu bice bitandukanye. Ushobora gushyira abantu mu cyumba cy’ubushakahatsi, ukabaha ingingo baganiraho, hanyuma ukandika ibyo bavuga. Cyangwa na none ushobora kwandika ibyo abantu bavuga buri munsi mu rugo. Ushobora kubara igiteranyo cy’amagambo yavuzwe, igihe buri muntu amara avuga, inshuro umuntu agira ikiganiro cyangwa na none impuzandengo y’amagambo avugwa mu gika kimwe.

Mu guhuza ibyavuye mu nyigo yakozwe ku bana 73, abashakashatsi b’Abanyamerika basanze abakobwa baravuze amagambo menshi kurusha abahungu, ariko ku itandukaniro ry’amagambo make. Nubwo itandukaniro ryari rito, ryagaragaye cyane ubwo bavugishaga umubyeyi ariko ntiryagaragaye ubwo baganiraga n’inshuti zabo.

Byashobora ko wenda byagaragaye ku bana bafite imyaka igera kuri ibiri n’igice, bikaba byakwerekana gusa itandukaniro riri mu muvuduko hagati y’abahungu n’abakobwa bakoresha mu kuzamura ubumenyi mu mivugire.

None se ko mu bana harimo ikinyuranyo kidakanganye, mu bakuru ho bimeze? Campbell Leaper, umuhanga mu mibereho y’abantu wo muri kaminuza ya California, Santa Cruz, wabonye itandukaniro rito mu mivugire y’abana, ubwo yakoraga ubusesenguzi, noneho byabyaye ko abagabo ari bo bavuze cyane.

Ibyagaragajwe na Leaper byashyigikiye isuzuma ku banyeshuri 56 rikozwe n’umushashatsi Deborah James na Janice Drakich inzobere mu mibereo y’abantu mu gitabo cyabo cyasohotse mu mwaka wa 1993 kivuga ku miganirire y’abagabo n’abagore.

Izi nyigo zombi nizo zonyine zasanze abagore bavuga menshi kurusha abagabo, mu gihe izindi 34 zo zasanze abagabo bavuga menshi kurusha abagore, nibura mu bintu bimwe na bimwe, nubwo imihindagurikire mu buryo ubushakashatsi bwakozwemo yagoranye ko zagereranywa.

Ibiganiro byo mu buzima busanzwe bisanzwe bizwi ko mu muco bigoranye cyane kwigwaho kuko bisaba abigwaho gufatwa amajwi mu biganiro byabo byose.

Ariko inzobere mu mibereho y’abantu, James Pennebaker wo muri kaminuza ya Texas, i Austin, yakoze akuma gafata amajwi mu duce tw’amasegonda 30 muri buri minota 12.5.

Mu gitabo cya siyansi cyo mu mwaka wa 2007, Pennebaker yasanze abagore basuzumwe muri Amerika na Mexique baravuze ku mpuzandengo y’amagabo 16.215 mu masaha 17 bari maso, mu gihe abagabo bo basohoye amagambo 15.669. Na none, itandukaniro rito.

Yego birumvikana ko ibiganiro byose bidasa. Wenda ikitabwaho cyaba undi muntu uri kumva. Inyigo ku nama zo mu ruhame, yakoze na Janet Holmes wo muri kaminuza ya Victoria muri Nouvelle Zelande, yerekanye ko abagabo babajije ¾ by’ibibazo mu gihe nyamara banganaga gusa na 2/3 by’abari muri iyo nama. Ubwo kandi hakorwaga amatsina anganya abagore n’abagabo, n’ubundi 2/3 by’ibibazo byabajijwe n’abagabo.

Ariko nubwo hari ibimenyetso bitanga ikinyuranyo, abantu basa n’aho bizera cyane igitekerezo ko abagore bavuga amagambo menshi.

None se igitekerezo ko abagabo bavuga amagambo 7,000 ku 20,000 y’abagore ku munsi cyavuye he?

Kigaragara mu gitabo kitwa The Female Brain, cyo mu mwaka wa 2006 cyanditswe na Louann Brizendine, inzobere mu mitsi yo mu mutwe muri kaminuza ya California San Francisco, kandi cyagiye kifashishwa cyane.

Ubwo Mark Liebermann, umwarimu w’indimi muri kaminuza ya Pennsylvania, yabazaga ikoreshwa ry’iyi mibare, Brizendine yemeranyijwe nawe amusezeranya kuzayikuramo mu bindi bitabo byo mu nzagihe.

Liebermann yagerageje gukurikirana inkomoko y’iriya mibare, ariko nta mahirwe menshi yagize, gusa yaje kubona iyo bisa mu gatabo gato ko mu mwaka wa 1993 kavuga ku gushyingiranwa, ariko nta gihamya yagaragazaga ko bifite ibimenyetso bya gihanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa