skol
fortebet

Ese kurya Amamesa ni byiza cyangwa ni bibi?’SOBANUKIRWA’

Yanditswe: Monday 05, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Amamesa aza ku mwanya w’imbere mu mavuta aribwa cyane ku isi kuko yihariye kimwe cya gatatu cy’ingano y’amavuta yo kurya akorwa ku isi. Ni mu gihe kuko ugereranyije n’andi mavuta niyo ahendutse nyamara kandi kuribwa kwayo kugibwaho impaka zinyuranye.

Sponsored Ad

Bamwe bayasingiza ubwiza dore ko atabamo cholesterol mbi, akaba amavuta aryoshya isombe, abandi bakayashinja kuba ashobora gutera zimwe mu ndwara z’umutima na kanseri zinyuranye. Ese ukuri ni ukuhe? Ese kurya amamesa ni byiza cyangwa ni bibi? Nibyo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru.

Amamesa ni iki

Amamesa (huile de palme/palm oil) ni amavuta akorwa akuwe mu mbuto z’igiti cyitwa ikigazi (Elaeis guineensis) kikaba igiti gifite inkomoko mu bihugu bya Afurika y’amajyepfo na Afurika y’iburengerazuba. Bivugwa ko kuribwa kwayo bihera mu myaka isaga 5000 ishize.

Amamesa ni amavuta asa n’afashe iyo atarahura n’ubushyuhe akaba atangira kuyenga iyo ubushyuhe bugeze kuri dogere 35 za Selisiyusi (35°C).

Amamesa ava muri izi mbuto zo kuri iki giti

Akoreshwa ate

Amamesa uretse kuba akoreshwa mu gukaranga ibyo kurya aho abanza gucamutswa kugirango ayenge cyangwa se agashyirwa mu isombe, anasigwa ku rugara rw’inkono bikayirinda kubira.

Amamesa kandi aratunganywa agakorwamo ubuto bukunze gukoreshwa mu gukora ifiriti kuko atinda kugera mu gihe cyo kuba yatumuka (smoke point) kuko bisaba 232°C.

Ashobora gukorwamo ubuto

Akoreshwa kandi mu byo kurya bishyirwa mu makopo, mu gukora amavuta yo kwisiga, amasabune ndetse n’imiti y’amenyo

Anakoreshwa mu gukora kandi biodiesel ishobora gusimbura essence.

Intungamubiri zirimo

Mu kiyiko kimwe cyayo (ni nka 14g) dusangamo:

- Calories 114
- Ibinure 14g
- Ibinure byuzuye 7g
- Ibinure bituzuye bidakomatanye 5g
- Ibinure bituzuye bikomatanye 1.5g
- Vitamin E ingana na 11% y’ikenewe ku munsi

Nkuko bigaragara amamesa agizwe 100% n’ibinure aho dusangamo 50% ibinure byuzuye.

Muri byo harimo palmitic acid iyi ikaba yihariye 44% y’ibigize amamesa ari nabyo bivamo calories (igipimo cy’ingufu).

Ibara ryayo ryerekana ko harimo beta-carotene iyi ikaba ihinduka vitamin A iyo igeze mu mubiri.

Nkuko twabivuze agira ibyiza ageza ku buzima gusa akanaba hari ibindi ashinjwa bibi nkuko turi bubibone

Akamaro ku buzima

1.Gufasha ubwonko

Mu mamesa dusangamo tocotrienols bumwe mu bwoko bwa vitamin E ikaba izwiho kuvana imyanda n’uburozi mu mubiri bityo bigafasha ubwonko mu mikorere yabwo.

Birinda stroke, indwara yo kwibagirwa ndetse bikanarinda kuba ubwonko bwakangirika

2. Umutima

Kurya amamesa bifasha mu kurinda indwara z’umutima kuko aya mavuta nta cholesterol ibamo. Gusa nubwo itabamo, siyo yonyine itera indwara z’umutima bityo kurya amamesa ntibyagukingira izi ndwara.

3. Kuzamura igipimo cya vitamin A

Ku bantu bafite ikibazo cyo kubura vitamin A kurya amamesa byabafasha kuzamura igipimo cyayo.

Ku bagore batwite n’abonsa amamesa atuma babona vitamin A ihagije muri bo.

Ingaruka mbi zizanwa no kurya amamesa

Nkuko twabivuze, amamesa ari mu mavuta atavugwaho rumwe ku byiza n’ibibi byayo.

1.Ubushakashatsi bugaragaza ko nubwo atabamo cholesterol ariko kuyarya bizamura igipimo cya cholesterol mbi (LDL) iyi ikaba igira uruhare mu kurwara indwara zinyuranye z’umutima.

2.Gukoresha amamesa yacamukijwe inshuro nyinshi (nko kuyatekesha ifiriti asigaye ukazongera kuyatekesha) bituma mu miyoboro y’imitsi hazamo ibimeze nk’ingese bikaba byatera umuvuduko ukabije w’amaraso, stroke itewe nuko imitsi yazibye ndetse na kanseri zinyuranye.

3.Kuyarya menshi na kenshi kandi bikaba byatera umubyibuho ukabije kuko nkuko twabibonye amamesa ni 100% ibinure.

Amamesa ni ibinure gusa 100%

Umwanzuro

Kurya amamesa ubwabyo si bibi ahubwo uburyo uyaryamo, inshuro uyaryamo ni byo bikururira ingorane mbi ubuzima bwawe. Kuyarya gacye kandi macye, ukibuka gucamutsa ayo utekesha gusa ntasigare ni bimwe mu byakurinda ingaruka ziterwa no kuyakoresha nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa