skol
fortebet

Ese Bibilya na Koruwani ruswa biyifata nk’ icyaha cyangwa biyifata ukundi ?

Yanditswe: Sunday 11, Dec 2016

Sponsored Ad

Mu Rwanda ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo ni ibyaha biteganywa kandi bihanwa n’Itegeko Ngenga n° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana.
Ruswa ni icyaha cyahozeho kuva kera, n’ubwo amategeko y’u Rwanda yatangiye kugiteganya nk’icyaha mu gihe cya vuba.
Ibyanditswe bitagatifu cyangwa byera bigaragaza ruswa nk’icyaha inshuro nyinshi kandi mu bihe bitandukanye, haba mu Isezerano rya Kera, haba no mu Rishya. Zimwe mu ngero zigaragara muri Bibilya na Koruwani (...)

Sponsored Ad

Mu Rwanda ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo ni ibyaha biteganywa kandi bihanwa n’Itegeko Ngenga n° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana.

Ruswa ni icyaha cyahozeho kuva kera, n’ubwo amategeko y’u Rwanda yatangiye kugiteganya nk’icyaha mu gihe cya vuba.

Ibyanditswe bitagatifu cyangwa byera bigaragaza ruswa nk’icyaha inshuro nyinshi kandi mu bihe bitandukanye, haba mu Isezerano rya Kera, haba no mu Rishya.

Zimwe mu ngero zigaragara muri Bibilya na Koruwani zivuga kuri ruswa by’ ibyaha bifitanye isano nayo.

Ntuzemere guhabwa ruswa, kuko ruswa ihuma amaso y’ababona ukuri, maze igatsindisha intungane mu rubanza (Iyimukamisiri – Kuva; 23:8);

Umugiranabi yakira ruswa, kugira ngo arenganye umunyamurava. (Imigani, 17:23);
Baragowe! Abiyita abahanga, bakibonamo abanyabwenge Baragowe! Ab’intwari zo mu runywero, kimwe n’inkwakuzi mu kuvanga inzoga, bo bagira umwere umunyacyaha ari uko abaguriye, bakima intungane ibyo yatsindiye (Izayi 5:23).

Nimutege amatwi ibi ngibi, batware b’inzu ya Yakobo, namwe, bacamanza b’inzu ya Israheli; mwebwe muterwa ishozi n’ubutabera, mugatoteza icyitwa ubutungane cyose; mwebwe mwubakisha Siyoni amaraso, Yeruzalemu mukayishingira ku bugome!

Abatware bayo baraca imanza ari uko babonye ruswa, abaherezabitambo bayo barigishiriza kuronka inyungu, abahanuzi bayo barahanura ari uko bahawe feza, Kandi bagatinyuka kwishingikiriza Uhoraho, bavuga bati «Uhoraho ari muri twe, icyago ntikizatugwirira!»

Ni cyo gituma Siyoni izahingwa nk’umurima, Yeruzalemu igahinduka amatongo, bitewe namwe, umusozi wubatseho Ingoro ugapfukiranwa n’ibihuru (Mika, 3:9-12).

Mu Isezerano rishya:

N’uko Yuda Isikariyoti, umwe muri ba Cumi na babiri, asanga abatware b’abaherezabitambo bakuru, agira ngo azamubagabize. Ngo babyumve, barishima, maze bamusezeranya kuzamuha ikiguzi. Yuda asigara ashaka uburyo bwo kumutanga (Mariko 14: 10-11).

Ababibonye bose barijujuta, baravuga bati «Yagiye gucumbika ku munyabyaha!» N’uko Zakewusi yegera Nyagasani, aramubwira ati «Rwose, Mwigisha, kimwe cya kabiri cy’ibyo ntunze, ngihaye abakene; niba kandi hari uwo nahuguje, ndamusubiza ibye inshuro enye» (Luka, 19: 7-8).

Twibuke ko yari umusoresha, arangwa no kwigwizaho imitungo (enrichissement sans cause), kandi na ruswa nyirizina ntiyari kuburamo.

Maze Feliki kuko arusha abandi kumenya iby’iyo Nzira arabirazika ati “Lusiya umutware w’ingabo namara kuza, nzaca urubanza rw’amagambo yanyu.”

Ategeka umutware utwara umutwe kurindisha Pawulo amaso, no kutabuza umuntu wese mu nshuuti ze kumukorera. Bukeye Feliki azana n’umugore we Dirusila w’Umuyudakazi, atumira Pawulo yumva ibyo avuga byo kwizera Kristo Yesu.

Akivuga ibyo gukiranuka n’ibyo kwirinda n’iby’amateka azacibwa, Feliki aratinya cyane aramusubiza ati “None genda, nimbona uburyo nzagutumira.” Kandi yiringiraga ko Pawulo azamuhongera impiya. Ni cyo cyatumye ahora amutumira ngo baganire (Ibyakozwe n’Intumwa, 24: 22-26). Ni ukuvuga ko yizeraga ko Pawulo narambirwa azamuha ruswa akamurekura (bya bindi byo gusiragiza ushaka serivisi).

No mu gitabo gitagatifu Korowani bagaragaza ruswa nk’icyaha kandi bakayamagana. Kirazira guha ruswa abacamanza (Korowani isura ya 2: aya ya 188; isura ya 5: aya ya 8).

Korowani itandukanya kandi ijambo “impano” (gift - hadiya) n’ijambo “ruswa” (bribe – raswa). Ni ukuvuga ko ruswa ntaho itagaragara.

Leta y’ u Rwanda ikomeza gusaba Abanyarwanda gukumira kwirinda ruswa n’ ibyaha bifitanye isano nayo. Ruswa igira ingaruka zirimo kudindiza iterambere, guteza umutekano muke, gutuma igihugu gitakarizwa icyizere, kubuza abaturage uburenganzira bwabo burimo n’ ubutabera n’ ibindi.

Ubushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara n’ umuryango Trensparency International Rwanda, urwanya akarengane na Ruswa bugaragaraza ko muri 2016 ruswa yiyongere. Yavuye kuri 17.5% mu mwaka ushize ikagera kuri 24.4%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa