skol
fortebet

Ese waba uzi aho izina ‘ Gasasangutiya’ ryavuye ? dore impamvu hiswe gutya

Yanditswe: Saturday 02, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

“Gasasangutiya” ni izina rya kamwe mu duce two mu Rwanda atangaje cyane . aka gace kakaba gaherereye mu Kagari ka Rubaya mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu. Ubu akaba ari agasoko gacururizwaho byinshi byiganjemo ibiribwa.

Sponsored Ad

Bitewe n’izina hitwa usanga ababyumvise n’abahageze bagira amatsiko ku mpamvu bahise iryo zina bamwe mu bahaturiye ndetse n’abarema iri soko bakaba bavugako Impamvu babyitirira gutyo ni uko mu bihe byashize iryo soko ryaremwaga n’bagore gusa, nta mugabo wasangagamo arimo gucuruza keretse wenda ari mu iduka naho ngo hanze wasangaga ari abagore gusa.”

Iri zina rikaba ryaraje ahanini riturutse ngo ku bagabo babaga batebya ngo ni Agasasangutiya .Nyamara ntibitandukanye cyane nicyo abategarugori babivugaho kuko bavuga ko aka gasoko kabanje gukorerwamo n’abagore gusa ngo uko abagore benshi bicaye kuri ako gasoko bacuruza bakavuga ngo ni “Agasasangutiya”.

Kuri ubu ariko nyuma yo gutera imbere kw’aka gasoko,ngo n’abagabo barakitabiriye. Agasoko ka Gasasangutiya karema buri munsi ariko ugasanga cyane cyane kaba karimo abantu benshi mu masaha ya nimugoroba,bagura abandi bagurisha. Gacururizwamo ahanini ibiribwa byiganjemo imboga zitandukanye ,ibirayi,ibijumba,ibigori,imbuto,ibisheke,amakara n’ibindi bicuruzwa.

Aka gasantire kakaba kamaze gutera imbere kuko n’ubwo abagore babanje kuhacururiza,ubu n’abagabo na bo bahitabiriye bakahazana bimwe mu bicuruzwa. Akarere ka Nyabihu aka gasoko gaherereyemo kakaba karimo kuhubaka agasoko kazafasha abaturage gucururiza heza,hafite isuku. Ngo kazanabafasha gucuruza batikanga imvura cyangwa ikindi cyatuma badakora neza. Gusa abaturage bakaba basaba ko aka gasoko kakwihutishwa kuko kadindiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa