Kigali

Ese waba uzi impamvu abagabo bakunze kubyuka ibitsina byireze?MENYA IMPAMVU YABA IBITERA

Opinion   Yanditswe na: Martin Munezero 20 August 2017 Yasuwe: 9844

Ubusanzwe umuntu wese w’igitsina gabo udafite uburwayi bumutera kudashyukwa, iyo aryamye cyane cyane nijoro arashyukwa. Nubwo tubibona iyo dukangutse nyamara ubushakashatsi bwerekana ko bibaho inshuro zigera kuri 5 mu ijoro.

Uku kubyuka igitsina cyareze mu cyongereza byahawe akabyiniriro ka morning wood (igiti cya mu gitondo) cyangwa morning glory (Ikuzo rya mu gitondo).

Ibi bitangira umwana akiri mu nda ya nyina ndetse niyo umuhungu akivuka, igitsina cye kiba cyafashe umurego. Si ibyo gusa kuko niyo umukuye mu mugongo, usanga cyareze. Burya ababyeyi bakuze ngo niho barebera ko umwana atazaba ikiremba.

Kugirango igitsina cy’umugabo gifate umurego, biterwa nuko imitsi ijyana mo amaraso iba yareze noneho ikaguka amaraso agatemberamo ari menshi noneho bigatuma gihaguruka.

Impamvu ibitera ya mbere ni uko uturemangingo turekura umusemburo wa noradrénaline iyo uryamye natwo turasinzira. Utu turemangingo dushinzwe gutuma igitsina kidahorana umurego. Iyo rero dusinziriye bituma umusemburo wa testosterone urekurwa ku bwinshi nuko imitsi ijyana amaraso mu gitsina ikarega nacyo kigafatiraho.

Indi mpamvu iterwa n’ikinyabutabire cya nitric oxide (NO). Iki kinyabutabire nicyo kigira uruhare mu kurega kw’imitsi. Ndetse burya imiti ivura kudashyukwa ituma umubiri ukora iki kinyabutabire ku bwinshi. Iyo rero iyi nitric oxide irekuwe ituma imitsi irega, umuvuduko w’amaraso ukiyongera. Ibyo rero bituma imitsi yo mu gitsina irega, nuko kuko ariho irangirira amaraso akabamo menshi, kikarega

Impamvu ya 3 ni ukurota. Akenshi iyo umugabo atekereje ku gitsina, cyangwa se abivuzeho, akibonye se, ahita ashyukwa. Na nijoro rero iyo urose ukora imibonano cyangwa ukarota ibijyanye n’igitsina, uhita ugira ubushake.

Impamvu ya 4 ari nayo ya nyuma biterwa no gufunga inkari. Nkuko bizwi, iyo umugabo afite ubushake, ntiyabasha kunyara. Na nijoro rero iyo uruhago rwuzuye, mu kukurinda ko wanyara ku buriri, gifata umurego nuko ugakanguka utanyaye ku buriri. Twibuke ko na ku manywa iyo watinze kunyara wumva igitsina cyafashe umurego. Iyo niyo mpamvu rero.

Ngayo nguko rero. Gusa twabibutsa ko hari ibishobora gutuma utabyuka cyafashe umurego, nko kuba urwaye urembye, Kuba uhangayitse, kuba ufite uburwayi nka diyabete, n’ibindi bitandukanye.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Oprah ari i Kigali mu muhango wo gushyingura Katauti

Irene Pancras Uwoya wamenyakanye nka Oprah muri filime yahuriyemo na...
15 November 2017 Yasuwe: 6050 0

Byinshi ku ndwara yo gushaka imibonano mpuzabitsina mu buryo bukabije...

Ibitera indwara ya Nymphomanie Ese gushaka gukora imibonano mpuzabitsina...
15 November 2017 Yasuwe: 1570 0

Menya imiterere yawe n’imitekerereze bikuranga bitewe n’uburyo uryamamo-REBA...

Buri muntu usanga hari imyitwarire imuranga adaha agaciro yewe...
10 November 2017 Yasuwe: 4566 0

Urutonde rw’ibihugu 10 bifite igisirikare kirimo abakobwa beza b’ikimero...

Muri iki gihe usanga ibihugu byinshi bitandukanye byo ku Isi...
8 November 2017 Yasuwe: 8849 1

Nyuma yo kumenya ko abura igihe gito ngo apfe,umwana w’imyaka 9 yatangiye...

Umwana w’imyaka 9 y’amavuko Jacob Thompson nyuma yo kubwirwa n’abaganga ko...
4 November 2017 Yasuwe: 4119 6

Top 10 : Ibihugu bikennye cyane kurusha ibindi muri Afurika,u Burundi ku...

Afurika ni umwe mu migabane minini ku isi, Ugizwe n’ibihugu 54 ariko...
4 November 2017 Yasuwe: 3801 0