skol
Kigali
startimes

Gusomana n’ubusobanuro bwabyo

Opinion   Yanditswe na: Martin Munezero 17 September 2020 Yasuwe: 2272

Gusomana abantu benshi barabikunda cyane cyane urubyiruko, ariko bamwe babikora kubera ko bagomba kubikora akenshi batazi icyo bisobanuye. Abamaze gusobanukirwa ntibapfa kwemera gusomwa uko bishakiye.


Amakuru atangazwa n’urubuga rwa Buzzle.com, avuga ko gusomana byagiye bigira ubusobanuro uko ibihe byagiye bisimburana, bitewe n’umuco w’igihugu runaka.

Gusomana ku munwa: Igikorwa cyo gusomana iyo gikozwe neza gishobora gutwika karoli (Calories) nyinshi zashoboraga kuba zatwikwa n’igikorwa cy’imyitozo ngororamubiri ihagije.

Ubushakashatasi bwakozwe bwerekana ko iyo abantu bari mu gikorwa cyo gusomana, buri munota batakaza nibura kalori zigera kuri 2 na 3, zikaba zingana n’izo umuntu ashobora gutakaza yirutse metero 500.

Iyo abantu basomana ngo hari imisemburo (Hormones) za “Ocytocynes » yinjira mu wo murimo gukorana icyo gikorwa, bikongera ubwizerane no kwiyumvanamo. Ibi ngo ku gihe cya cyera byari byemerewe gukorwa n’abashakanye gusa.

Ku itama: Ni indamukanyo igaragaza ubwuzu, ubucuti ndetse no kwisanzura ku wo usomye. Uru rubuga ruvuga ko gusomana ku itama mu bihugu by’i Burayi binagaragaza icyubahiro umuntu afitiye undi, hamwe no kwereka umuntu mumaze kumenyana ko umwishimiye.

Ku ijosi: Gusoma umuntu ni ikimenyetso cy’uko umwifuza.

Ku kiganza: Bigaragaza icyubahiro uhaye uwo muntu, ashobora kuba ari umuntu ukuruta cyangwa umukunzi wawe ushaka kumugaragariza ko umwubashye. Ariko uko iminsi igenda isimburana ngo bikaba bigenda bikendera, kuko byakorwaga cyane ku ngoma z’Abami bo mu bihugu by’uburengerazuba bw’Isi.

Gusomana ku rurimi: Ibi ngo ni ikimenyetso gikomeye cy’ubwizerana hagati y’abantu babiri. Kubera ingaruka zishobora guterwa n’uku gusomana zirimo no kwandura indwara zitandukanye, ubu buryo ngo na bwo bugenda bucika.

Si abantu bose bapfa kwemera ko umuntu abasoma, rimwe na rimwe kubera imyizerere cyangwa se kubera ko bazi icyo bisobanura, kandi bakaba batiyumvamo umuntu ushaka kubibakorera.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ibijumba bya mauve bifite akamaro kihariye ugereranyije n’ibindi...

Ibijumba bya mauve bifite inkomoko mu gihugu cya Peru ariko ubu byarasakaye...
24 September 2020 Yasuwe: 217 0

Reba ingaruka zo kuryama cyane zirimo n’urupfu

Ushobora kuba ari ubwa mbere ibi ubyumvise, cg se wari usanzwe ubyumva ko...
24 September 2020 Yasuwe: 362 0

Reba umwanzi ukomeye w’intanga ngabo ukwiriye kwirinda niba wifuza guhorana...

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara, bugaragaza ko ku bantu babana...
23 September 2020 Yasuwe: 9927 0

Ibimenyetso bikwereka ko ugiye kurwara Diabete ku buryo wahita wivuza...

Diabete irimo ubwoko bwinshi niyo mpamvu uyu munsi twateganyije kubanza...
23 September 2020 Yasuwe: 5352 0

Ibi bimenyetso niba ubyibonaho menya ko indwara y’umutima iri...

Umutima n’imwe mu ndwara zihitana umubare w’abantu benshi mu mwaka ariko...
23 September 2020 Yasuwe: 5851 0

Reba ibintu 10 bya mbere mu gutera umutwe birimo n’Imibonano, n’uburyo...

Kurwara umutwe ni ikibazo kigera kuri buri wese mu buzima bwe bwa buri...
23 September 2020 Yasuwe: 3410 0