skol
fortebet

Hagaragajwe urutonde rushya rw’abaperezida 10 b’ibihugu bakize kurusha abandi ku isi[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 19, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Hakunze gukorwa intonde z’ibintu bitandukanye hagamijwe kureba uko bihagaze mu gihe runaka n’abantu badasigaye mu kugaragaza uko bahagaze mu bintu runaka. Abahanzi/abakinnyi binjiza agatubutse (cyangwa bakunzwe) kurusha abandi, imodoka nziza kurusha izindi, hoteli nziza kurusha izindi, … ni bimwe mu bikunzwe gushyirwa ku rutonde cyane cyane n’ikinyamakuru Forbes kizwiho gukora izi ntonde kigamije kwerekana abari imbere y’abandi cyangwa ibiri imbere y’ibindi.

Sponsored Ad

Kuri ubu, urutonde rw’Abaperezida 10 batunze agatubutse kurusha abandi ku isi nibo bamaze gukorerwa urutonde muri 2018.

1. Vladimir Putin

Muri uyu mwaka wa 2018, Perezida w’igihugu cy’u Burusiya, Vladimir Putin niwe uyoboye urutonde rw’abaperezida batunze agatubutse (bakize) kurusha abandi ku isi. Ikinyamakuru Forbes kivuga ko Putin ari kuri uyu mwanya wa mbere n’akayabo ka miliyari zisaga 40 zose z’amadorari.

Yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2012, ahembwa ibihumbi 187 by’amadorari ku gihe cy’umwaka. Mbere yo kuba Perezida yabanje kuba Visi Perezida kuva mu mwaka wa 1999 kugeza muri 2000. Yabaye Perezida kandi muri 2000 kugeza muri 2008 nyuma yongera kuba Visi Perezida kuva muri 2008 kugeza muri 2012 yongera kuba Perezida kugeza magingo aya. Iyi myanya yose Putin yagiye ahabwa niyo yamugize uwo ari ubu.

2. Maha Vajiralongkorn

Umwami wa Thailand, Maha Vajiralongkorn niwe uza ku mwanya wa 2 kuri uru rutonde rw’abaperezida batunze agatubutse ku isi n’akayabo ka miliyari zisaga 30 zose z’amadorari.

3. Hassanal Bolkiah

Hassanal Bolkiah, uyoboye Oman (Brunei) niwe uza ku mwanya wa 3 kuri uru rutonde n’amadorari miliyari zisaga 20. Uyu azwiho kugira n’indege ze bwite agendamo bivugwa ko ibi nabyo biri mu bituma za ku rutonde rw’abaperezida batunze kurusha abandi ku isi.

4. Khalifa Bin Zayed al Nahyan

Perezida wa United Arab Emirates (U.A.E), Khalifa Bin Zayed al Nahyan nawe aza ku mwanya wa 4 kuri uru rutonde n’akayabo ka miliyari 15 z’amadorari zose.

5. Mohammed Bin Rashid

Mohammed Bin Rashid, ni Visi Perezida wa United Arab Emirates (U.A.E) ariko nawe yashyizwe kuri uru rutonde rw’abaperezida batunze agatubutse kurusha abandi ku isi n’amadorari miliyari 4 zose. Uyu azwiho kuba ari umwe mu baharaniye ko I Dubai haba uko hari ubu.

6. Donald Trump

Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump kuri uru rutonde rw’abaperezida batunze agatubutse aza ku mwanya wa 5 n’amadorari miliyari 3.5 bikavugwa ko yasubiye inyuma bitewe nuko imwe mu mitungo ye yatikiriye mu bikorwa bye byo kwiyamamariza kuyobora Amerika.

7. Hans Adams

Igikomangoma cya Liechtenstein (igihugu giherereye mu burengerazuba bw’amajepfo y’u Busuwisi na Austria mu burasirazuba bushyira amajyaruguru yacyo), Hans Adams w’imyaka 72 y’amavuko, nawe aza kuri uru rutonde n’amafaranga anagana na miliyari 3.5 z’amadorari.

8. Mohammed the VI

Uretse kuba ari nawe uza ku mwanya wa mbere mu batunze agatubutse muri Maroc, umwami Mohammed the VI kuri uru rutonde nawe aza ku mwanya wa 8 n’amadorari miliyari 2.5 zose, akanaba umunyafurika rukumbi uza kuri uru rutonde rw’abaperezida batunze agatubutse ku isi. Uyu azwiho kuba ariwe mucuruzi (Businessman) ukomeye muri Maroc kandi ari nawe uyobora igihugu.

9. Sebastian Pinera

Nubwo atakiri Perezida w’igihugu cya Chile, Sebastian Pinera ntibimubuza kugaragara kuri uru rutonde rw’abaperezida batunze agatubutse n’amadorari miliyari 2.7. Uretse kuba agihabwa izina Perezida, ni na Professor mu bukungu, akaba umucuruzi ukomeye ndetse n’umushoramari.

10. Salman bin Abdulaziz Al- Saud

Ikinyamakuru Forbes cyafungiye urutonde rw’abaperezida 10 ba mbere ku isi batunze agatubutse kurusha abandi ku mwami wa Saudi Arabia, Salman bin Abdulaziz Al- Saud nawe utunze akayabo ka miliyari 1.32 z’amadorari ya Amerika.

Urutonde rw’abaperezida batunze agatubutse (bakize) kurusha abandi rukurikirana gutya icyakora birashoboka ko ushobora kuba ubibonye uko utari ubyiteze bitewe nuko uko bukeye nuko bwije ibintu bigenda bihindagurika bitewe n’imikorere y’umuntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa