Kigali

Hagaragajwe urutonde rushya rw’abaperezida 10 bagendera mu indege zihenze ku isi nuko zigiye zirutana mu bizigize imbere n’inyuma[AMAFOTO]

Opinion   Yanditswe na: Martin Munezero 19 September 2018 Yasuwe: 4462

Uko ibihugu birutana ubukire no gukomera mu bukungu ninako indege abakuru b’ibi bihugu bagendamo zigenda zirutana agaciro ariko si ihame kuko Perezida wa Zimbabwe ari mu bakuru b’ibihugu 10 bagenda mu indege zihenze nubwo ayobora igihugu cya Afurika.

Nyuma y’uko dukomeje kubagezaho ibyegeranyo bigiye bitandukanye, umusomyi w’ikinyamakuru umuryango.rw yadusabye ko twanabagezaho urutonde rw’indege zihenze z’abakuru b’ibihugu nuburyo zirutana.

Uko agaciro k’indege z’abakuru b’ibihugu karutana byagiye byandikwaho n’ibibyamakuru bitandukanye ariko bigahuriza ku gaciro ka buri ndege ndetse n’uburyo izi ndege zikurikirana ku rutonde. Mu gutegura iyi nkuru twifashishije inkuru y’ikinyamakuru The Richest cyahaye umutwe ugira uti ‘The 10 Most Expensive Presidential Planes in the World’.

Engines / Moteurs zifite imbaraga, ibikoresho bigezweho biyikoze, imiterere yayo imbere n’ibindi ni bimwe bituma indege igira agaciro kenshi kurusha indi. Uku niko izi ndege 10 zirutana agaciro ndetse n’abakuru b’ibihugu bazigendamo:

1.Boeing 787-8 Dreamliner – Mexico

Boeing 787 Dreamliner niyo ndege ihenze kurusha izindi ku isi muzo abakuru b’ibihugu bagendamo. Ni iya Enrique Pena Nieto , Perezida w’igihugu cya Mexique/ Mexico. Ifite agaciro ka miliyoni 600 z’amadorali ya Amerika (504.351.000.000 FRW).
Ishobora kugenda amasaha 20 idahagaze. Igenda kilometero 14.484(9000 miles) idahagaze ngo yongere inywe amavuta (Refuel). Ishobora gutwara abantu 250, harimo n’icyumba cyihariye cya Perezida .

Ishobora kugendera ku muvuduko bwa kilomtero 1609 ku isaha (1000 miles /hour). Iyi ndege yatumijwe muri 2012 ubwo Mexique yari ikiyobowe na Felipe Calderón. Boeing 787 Dreamliner , igihugu cya Mexique kizayishyura kugeza muri 2027.

López Obrador umwe mu batavuga rumwe na leta ya Enrique Pena Nieto, yatangaje ko aramutse atowe muri 2018, azagurisha iyi ndege kuko ngo nta kuntu guverinoma yaba ikize nyamara abaturage bayo bakennye.

2. Boeing 747 – Saudi Arabia

Iyi ni indege y’umwami wa Saudi Arabia. Ifite agaciro ka miliyoni 520 z’amadorali ya Amerika ( 437.104.200.000 FRW). Yahawe akazina k’ubwami buri mu kirere“flying palace.” Agera kuri miliyoni 150 z’amadorali ya Amerika yakoreshejwe mu guhindura imiterere y’imbere (interior of the plane) ari nabyo byatumye agaciro kayo kazamuka.
Ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 450.Ifite ibyumba byo kuryamamo 5, ibyumba bito byihariye 20, harimo restaurant, ibiro byo gukoreramo bigari,…

3. Airbus A380 – Saudi Arabia

Airbus A380 ni iy’igikomangoma cya Saudi Arabia. Ifite agaciro ka miliyoni 500 z’amadorali ya Amerika (420.292.500.000 FRW). Ikinyamakuru The Richest gitangaza ko igereranywa na Hotel y’inyenyeri 5 iba iri mu kirere. Ishobora kugendamo abantu 800. Irimo ama Ecrans/Screens za rutura, sauna, icyumba cyo kuririmo cyicarwamo n’abantu 20.

4. Boeing 767 – Zimbabwe

Boeing 767 ni igendamo Perezida wa Zimbabwe. Ifite agaciro ka miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika (336.234.000.000 FRW). Ifite ubushobozi bwo kugendera ku muvuduko wa kilometero 860 ku isaha. Ifite icyumba cyihariye cyo kuraramo, ubwogero, office, n’icyumba cyo kuriramo. Ifite imyanya 10 y’icyubahiro (VVIP), imyanya 20 ya business na 33 isanzwe bituma ibasha kugendamo abantu 63.

5. Air Force One –USA

Iyi ni indege ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni Boeing VC-25. Ifite agaciro ka miliyoni 325 z’amadorali ya Amerika.

Indege 2 za Air Force One kuri ubu Amerika ifite , buri imwe ifite agaciro ka miliyoni 325 z’Amadorali ya Amerika (273.190.125.000 FRW). Iyo ziri mu rugendo zitwara $179,750 ku isaha imwe.

Air Force one ifite ibikoni 2 bibasha kugaburira abantu 100. Buri muyobozi wese wo muri White House (inzu ikoreramo Perezida wa Amerika) agira icyicaro cye yagenewe kidahinduka. Muri iyi ndege hagendamo umuganga kandi hakabamo na telefoni zitagendanwa (telephone fixe) 85. Ibamo uburyamo bwa Perezida, ubwogero, ibiro ndetse n’icyumba akoreramo imyitozo ngororamubiri(Gym).

6. Boeing 747-200B -USA

Boeing 747-200B niyo ndege igezweho uyigereranyije na Boeing 747-100. Iraremereye kandi ifite imbaraga. Boeing 747-200B yakunzwe gukoreshwa n’abaperezida ba Amerika mu gukora ingendo za kure cyane. Nayo ifite agaciro ka miliyoni 325 z’amadorali ya Amerika.

7. Boeing 747SP – Yemen

Perezida wa Yemen agenda muri Boeing 747SP ifite agaciro ka miliyoni 300 z’amadorali ya Amerika (252.175.500.000 FRW).

8. Boeing 747-400 – Japan

Boeing 747-400 ifite agaciro ka miliyoni 300 y’Amadorali ya Amerika. Igendera ku muvuduko wa kilometero 916 ku isaha, ikaba yashobora kugenda Kilometero 12.300 idahagaze.

9. Airbus A340-600 – Jordan

Uramutse ufite miliyoni 275 z’amadorali ya Amerika nawe wabasha kwigondera iyi ndege y’umukuru wa Jordan. Airbus A340-600 niyo ikoresha amavuta make uyigereranyije n’izindi ndege z’aba bakuru b’ibihugu ndetse ikaba ikozwe n’ibikoresho by’indege bigezweho. Ikoresha moteri 4 zo mu bwoko bwa Rolls-Royce Trent 500.

10. Boeing 777-300ER – Bangladesh

Boeing 777-300ER y’umuyobozi w’igihugu cya Bangladesh ifite agaciro ka miliyoni 260 z’amadorali ya Amerika (218.552.100.000 FRW).

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ibi nibyo umuhanga w’umunyarwanda muri Science avuga kuri MUKOROGO birimo no...

Mu Rwanda no mu bihugu bitandukanye by’abirabura hakomeje kuvugwa amavuta...
27 November 2018 Yasuwe: 5141 0

Malariya yariyongereye, abakene ntibari guhabwa inzitiramubu gusa, bari...

Ifoto y’uko baryama mu nzitirmubu / Imvahonshya OMS yatangaje ko u Rwanda...
26 November 2018 Yasuwe: 830 1

Inama ku bakobwa bashaka kwibagisha igitsina kikagira imimerere n’imiterere...

Mu bice bitandukanye by’Isi cyane mu Burayi na Amerika, hari abakobwa...
21 November 2018 Yasuwe: 2231 0

Umwarimu yapfukamishije umunyeshuri kugera ubwo acika ibisebe amuziza...

Mu gihugu cya Ghana haravugwa inkuru y’umunyeshuri wapfukamishijwe...
3 November 2018 Yasuwe: 2530 0

Nyamirambo: Camera zahinduye ubuzima bw’abakobwa bakora akazi k’uburaya i...

Camera zishyirwa ku mihanda ibarizwa I Nyamirambo ahazwi nk’ I Matimba ngo...
1 November 2018 Yasuwe: 2782 1

Uko warera umwana wawe akazakurana umutima w’ impuhwe

Kugira umutima ufasha abari mu kaga , umutima w’ impuhwe n’ ibambe ni byiza...
27 October 2018 Yasuwe: 1899 0