skol
fortebet

Hagaragaye umwana w’imyaka itatu yapfuye azira kutamara amata bamuhaye mu gikombe

Yanditswe: Friday 27, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

- Hari hashize ibyumweru bitatu uyu mwana aburiwe irengero
- Ni nyuma yuko Papa we yari yamuhanishije igihano cyo guhagarara hanze kubera amata atari yamaze mu gikombe
- Biravugwa ko yaje kwibwa n’abagizi ba nabi muri icyo gicuku nyuma yo kumuhohotera bakamujugunya

Sponsored Ad

Inzego z’umutekano zatahuye uyu murambo nyuma yuko hashize ibyumweru bitatu uyu mwana aburiwe irengero kuva igihe se yamuhaga igihano cyo guhagagarara hanze y’inzu(ku irembo), amuziza ko atamaze amata mu gikombe yari yahawe.

Uyu mwana muto w’umukobwa yitwa ‘Sheerin Mathews’ yabuze mu gicuku cyo kuwa 7/10/2017 mu ma saa cyenda z’ijoro ubwo papa we yamuhaga igihano cyo kuguma hanze azira ko atamaze amata yari yamusigiye. Sheerin akibura, yarashakijwe ku buryo bukomeye ubwo papa we witwa ‘Wesley Mathews’ ufite imyaka 37 yagarukaga nyuma y’iminota 15 aho yari yamusize akamubura.

Inzego z’umutekano zirakeka ko uyu mwana yaba yaribwe n’abagizi ba nabi muri icyo gicuku nyuma yo kumuhohotera bakamwica.

Wesley akimara kubwira Polisi uko byagenze yahise afatwa na polisi ashinjwa kuba intandaro yo kubura kwa Sheerin ndetse ikindi ashinjwa, ni uburyo yatinze kubivuga kuko yabivuze hashize amasaha 5 bibaye.

Uyu mugabo acumbikiwe kuri polisi mu gihe ategereje kwitaba bwa mbere mu rukiko. Umuryango uharanira guteza imbere no kubungabunga uburenganzira bw’abana (Local Protective Child Services) bwavanye mukuru wa Sheerin ufite imyaka 4 iwabo mu rwego rwo kumurinda ihohoterwa.

Sheerin yari yaragize ikibazo mu mikurire kuko ntiyavugaga neza byaramugoraga cyane kuburyo kuvugana nawe bigoranye kuko amagambo amwe atazi kuyavuga.
Uyu mwana yabuze yambaye imyambaro yo kurarana n’agapira gasa iroza.

Abaturanyi be bose ntibiyumvisha uburyo wahana umwana mu rucyerera rwa nijoro ari naho haba hari ibyihebe, bakaba bahamya ko iki gihano ari indengakamere ku mwana muto udafite ikosa na rimwe yakoze.

Bakaba basaba ko yahanwa by’intangarugero bigatuma buri wese amenya agaciro k’uburenganzira bw’umwana.

Ibitekerezo

  • Ese gukora inkuru ntushyireho naho byabereye bigaragara nkaho ari impimbano.wakishe kabisa

    Martin Munezero wanditse iyi nkuru, ntacyo imariye abayisoma. Byabereye he ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa