skol
fortebet

Hashyizwe hanze ifoto yatangaje isi yose ya nyiri Facebook atifuzaga ko imenyekana

Yanditswe: Wednesday 04, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Mark Zuckerberg n’ubwo ari mu baherwe bakomeye ku isi nawe hari ubwo rimwe na rimwe akora ibintu bisanzwe nk’iby’abantu boroheje cyane ,nk’igihe yafotorwaga arimo akuraho umwanda w’imbwa ye.
Nick Stern avuga ko yari asanzwe afotora Mark Zuckerberg ndetse ko yaje gutangara ubwo yabonaga uyu mugabo arimo guhehera imbwa ye.
Ngo nyuma yo kubona Mark Zuckerberg yari atangiye kuba icyamamare muri rubanda ndetse abantu bifuza kumumenyaho byinshi yafashe iyi foto ayishyira hanze. Gusa nyuma yo (...)

Sponsored Ad

Mark Zuckerberg n’ubwo ari mu baherwe bakomeye ku isi nawe hari ubwo rimwe na rimwe akora ibintu bisanzwe nk’iby’abantu boroheje cyane ,nk’igihe yafotorwaga arimo akuraho umwanda w’imbwa ye.

Nick Stern avuga ko yari asanzwe afotora Mark Zuckerberg ndetse ko yaje gutangara ubwo yabonaga uyu mugabo arimo guhehera imbwa ye.

Ngo nyuma yo kubona Mark Zuckerberg yari atangiye kuba icyamamare muri rubanda ndetse abantu bifuza kumumenyaho byinshi yafashe iyi foto ayishyira hanze. Gusa nyuma yo kuyishyira hanze avuga ko yabaye nk’uterwa ubwoba n’abakozi ba Facebook bagiye bamuhamagara bamubwira ko adakwiye gushyira hanze ubuzima bwite bw’umuyobozi wabo.

Ifoto ya Mark Zuckberg ari guhehera imbwa ye

Nick Stern yagize ati: "Narumiwe numvisi ibi. Ifoto nashyize hanze ni ifoto isanzwe nafotoye Mark Zuckerberg ari ku gasozi akora ibintu bisanzwe,sinumva rero ubuzima bwite bavugaga aha ngaha. Ikindi uyu mugabo kuri ubu ni icyamamare abantu benshi baba bibazaho."

Uyu musaza w’imyaka 50 yatangarije Dailymail ko yatunguwe kandi no kumva ko Mark Zuckerberg yatanze amakuru y’abakoresha urubuga rwe basaga Miliyoni 50 nyamara we birirwa biyama abandi ngo ntibagatangaze ubuzima bwe bwite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa