skol
fortebet

Ibi bimenyetso niba ubyibonaho menya ko indwara y’umutima iri gukomanga

Yanditswe: Wednesday 23, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umutima n’imwe mu ndwara zihitana umubare w’abantu benshi mu mwaka ariko kandi muri abo bose nta n’umwe uwurwara atabanje kugira ibimemyetso ndetse ku buryo aramutse yitaye ku marenga umubiri uba umucira aba abasha kwivuza agakira kandi burundu,ni muri urwo rwego twifashishije urubuga ,Topsante ,twabakusanyirije ibimeyetso byose bigaragara ku muntu indwara y’umutima iri gukomanga.

Sponsored Ad

Kubira ibyuya nta mpamvu

Niba ubona watangiye kubira ibyuya buri kanya kandi nta mpamvu uzi, uba ugomba kujya kureba umuganga kuko gishobora kuba ikimenyetso cy’indwara z’umutima.

.Kuribwa mu muhogo no mugatuza

Ni kenshi wumva umuntu akubwiye ko ababara mu gatuza , bikazamuka akaribwa no mu muhogo.

Ibyo bimenyetso rero iyo watangiye kubyibonaho uba ugomba kujya kwa muganga hari igihe aba ri ibimenyetso by’indwara z’umutima.

Kumva udatuje buri gihe

Iyo wumva udatuje, umutima ukagusimbuka buri kanya mu gihe nta n’ikintu kigukanze, ugomba kujya kureba muganga kuko aba ari ikimenyesto mu byatuma ufatwa n’indwara z’umutima.

Kugira umunaniro utazi aho uturuka

Ubusanzwe iyo wumva unaniwe uba uzi neza icyaguteye uwo munaniro ,niba ari ugukora cyane, kuba warayamye utinze n’ibindi.

Iyo rero ufite umunaniro utazi aho uturuka kandi bigahoraho, uba ugomba kumenya ko icyo ari ikimenyetso kikwereka ko ushobora kwibasirwa n’indwara z’umutima.
Icyo gihe uba ugomba kwihutira kujya kwa muganga bakakurebera impamvu zibitera.

Uburibwe bw’amaboko

Iyo watangiye kugira uburibwe buturuka mu gituza bukagera ku maboko, icyo kiba ari ikimenyetso kikwereka ko ushobora kwibasirwa n’indwara z’umutima.

Ibitekerezo

  • Murakoze kuduha ibi bimenyetso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa