skol
fortebet

Ibimenyetso 10 utaruzi bizagucira amarenga y’indwara ya kanseri

Yanditswe: Thursday 20, Apr 2017

Sponsored Ad

Kanseri ni indwara isaba kuvurwa hakiri kare kuko iyo itinze yica, kandi ikaba nta rukingo igira.
Ibi ni bimwe mu bimenyetso bica amarenga y’uko umuntu ashobora kuba ayirwaye akagana kwa muganga hakiri amahirwe yo kumutabara.
1.Inkorora idakira
Hari abarwara inkorora ntikire bakayishakira impamvu zitari zo zayiteye nko kuvuga ko yatewe n’ihinduka ry’ikirere. Nyamara ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyita ku ndwara za kanseri cyo mu Bwongereza, bwagaragaje ko ½ cy’abantu bakuru barwaye (...)

Sponsored Ad

Kanseri ni indwara isaba kuvurwa hakiri kare kuko iyo itinze yica, kandi ikaba nta rukingo igira.

Ibi ni bimwe mu bimenyetso bica amarenga y’uko umuntu ashobora kuba ayirwaye akagana kwa muganga hakiri amahirwe yo kumutabara.

1.Inkorora idakira

Hari abarwara inkorora ntikire bakayishakira impamvu zitari zo zayiteye nko kuvuga ko yatewe n’ihinduka ry’ikirere. Nyamara ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyita ku ndwara za kanseri cyo mu Bwongereza, bwagaragaje ko ½ cy’abantu bakuru barwaye inkorora idakira bagaragayeho kanseri . “ By’umwihariko inkorora irimo amaraso ikwiye kwitonderwa,kuko ishobora kuba ikimenyetso cya kanseri yo mu bihaha

2.Kwituma bidasanzwe

Impuguke mu buvuzi bwa kanseri Barthélemy Bevers avuga ko impinduka mu cyane bitari bisanzwe cyangwa kugira umusarane wahindutse bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’urura runini.
“ iyo umusarane wabaye mwinshi bidasanzwe haba hari ikibazo mu mara, ni ngombwa kwihutira kwa muganga”.

3.Inkari zihindagurika

“ […] Niba ufite inkari zirimo amaraso, bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri yo mu ruhago cyangwa mu mpyiko cyangwa ikibazo cy’indwara isanzwe yo mu miyoboro y’inkari. Ni byiza kwihutira kwa muganga”.

4.Ububabare bwa hato na hato kandi budafite inkomoko

Kubabara mu kiziba cy’inda ku bagore bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’inkondo y;umura

“ Kugira kenshi ububare si ikimenyetso cya kanseri, ariko iyo ubabare budashira ni ibyo kwitondera: kuribwa umutwe udashira no kubabara mu gatuza bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’ibihaha kimwe n’uko kubabara mu nda bishobora kuba ari ikimenyetso cya kanseri y’umura ku bagore ”.

5.Guhinduka k’uruhu

Mu gihe umuntu abona uruhu rwe rugenda ruhinduka, ni byiza kwihutira kwa muganga w’uruhu, kuko bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’uruhu.

6.Igisebe kidakira

Niba ufite igisebe kidakira cyangwa gikira kikagaruka, ihutire kujya kwa muganga mu maguru mashya, kuko cyagombye gukurikiranwa bidatinze.

7.Kuva amaraso mu gitsina bitunguranye

Kuva amaraso bitari ukujya mu mihango bya buri kwezi ni ikintu cyo kwitonderwa, kuko bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’inkondo y’umura, mu gihe ku bagabo bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri ya porositate.

8.Kunanuka mu buryo budasobanutse

Kunanuka byizanye nta ruhare na ruto ubigizemo bishobora kuba ikimenyetso gikomeye cy’uburwayi bukomeye, urugero nk’ikibyimba cyo ku bwonko. Ni byiza kwihutira kwa muganga mu gihe uri guta ibiro.

9.Igishyuti cyangwa kubyimbagatana byizanye

Igihe cyose umuntu agize igishyuti ni byiza kwihutira kwa muganga, kuko bishoboka ko cyaba ari ikimenyetso cya kanseri yibasira ingirangingo zo ku ruhu. “ nk’urugero akabyimba mu gatuza gakunda kuba ikimenyetso cya kanseri y’ibere.

10.Kutabasha kumira

Abashakashatsi bavuga ko kutabasha kumira ibiribwa runaka bikwiye kwitonderwa kuko ari kimwe mu bimenyetso bya kanseri y’ijosi cyangwa umuhogo. Akaba ari byiza kwivuza mu gihe umuntu afite icyo kibazo.

Martin MUNEZERO

Ibitekerezo

  • ntabwo byoroshye n’indwara zo mu minsi y’imperuka

    Maze ameze hafi atatu ndwaye ijyisebe ariko nanubu cyiracyandya ntikirakira munjyire inama

    Ndumva namufashe ark uzamvugishe 0784212260

    Ese kuba umuntu arwara umutwe wuruhande rumwa bigatera imisonga ikabije byaba biterwa Niki ?Niki umuntu yakora ngo abyivure

    Muraho mumeze neza? Njye munsobanurire ikibazo cyo kwishima mibiganza no mubirenjye murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa