skol
Kigali
startimes

Ibinyomoro imbuto zirinda zimwe mu ndwara zikomeye cyane

Opinion   Yanditswe na: Martin Munezero 25 August 2020 Yasuwe: 5252

Ibinyomoro (tree tomato cg tamarillo) ni urubuto rw’ingirakamaro kandi rwiza, ruryohera rukagira na aside, kandi rushobora kwera ahantu hato, nko mu busitani.


Ibinyomoro byatangiye guhingirwa muri amerika y’amajyepfo. Siho byera gusa cyane kuko no mu Rwanda, afurika y’epfo, Australiya na New Zealand (iza ku mwanya wa mbere) ari bimwe mu bihugu byeramo cyane.

Biri mu moko 3; hari ibitukura (ibi nibyo bizwi cyane mu gace duherereyemo), iby’umuhondo ndetse n’ibifite ibara rya zahabu.

Ibinyomoro biboneka mu mabara atandukanye

Ibinyomoro bikungahaye kuki?

Ikinyomoro kibamo:

- Vitamine A na carotenes biboneka cyane mu binyomoro by’umuhondo, naho iby’umutuku bibonekamo anthocyanin kurusha andi moko

- Vitamin C na E

- Vitamine B zitandukanye; harimo B1, B2 na B6

- Citric acid n’indi yitwa malic acid nayo ibonekamo ku bwinshi

- Potasiyumu

Akamaro k’ibinyomoro ku buzima

- Ibinyomoro bikungahaye kuri potasiyumu cyane. Potasiyumu izwiho kugabanya ibibazo bishobora guterwa n’umunyu mwinshi (sodium), harimo gufasha umutima gutera neza no kugabanya umuvuduko w’amaraso ndetse no kuringaniza amatembabuzi aba mu turemangingo. Bituma ibinyomoro biba imbuto z’ingenzi mu kurwanya indwara zimwe na zimwe z’umutima

- Vitamine B zitandukanye zirimo ku rugero; harimo B1, B2 na B6. Izi vitamine zose zifasha mu mikorere y’umubiri, kubona neza, mu kugira imbaraga mu mubiri ndetse no gukorwa kw’imisemburo itandukanye

- Ibinyomoro (cyane cyane ibitukura) bibamo ibyitwa “anthocyanin” bizwiho kurinda indwara nyinshi zitandukanye cyane cyane iza kanseri. Kubera izi mbuto zikize kuri vitamini A, zirakenewe cyane mu kugufasha kubona neza kw’amaso

- Bimwe mu binyabutabire bigize ikinyomoro; polyphenolic, flavonol na anthocyanidin, bigaragara cyane ku gice cyegereye inyuma ubushakashatsi bwerekana ko zifasha mu kurwanya indwara zitandukanye, bwerekana kandi ko ibinyomoro bikize kuri aside igira uruhare mu kurwanya diyabete, yitwa chlorogenic acid, ikaba ifasha mu kugabanya isukari mu maraso ku barwayi ba diyabete yo mu bwoko bwa 2

- Bifasha mu kugabanya ibiro. Bikora gute? Ushobora kubikoresha nka salade, ukabirya byonyine cg ugakora umutobe wabyo. Kubera aside igaragara muri izi mbuto bifasha mu gutwika ibinure mu mubiri, ubifatanyije no gukora imyitozo wagabanya ibiro byinshi mu gihe gito

- Umutobe w’ibinyomoro ufasha mu gusukura umubiri cyane, no kubuza kwinjira mu mubiri kw’amavuta mabi.

Umutobe usibye kuryoha unasukura umubiri

Icyitonderwa

Bigomba kuribwa bitamaze igihe kirekire bisaruwe (hagati y’iminsi 5-7) ubundi bitangira gusharira kubera aside ibamo, mu gihe bibitswe muri frigo ntibigomba kurenza iminsi 10.

Ni byiza kubyoza neza mu mazi menshi. Biba byiza ubanje kubyogesha amazi ashyushye, ibi bifasha gukuraho agahu gato hanyuma ukabasha kurya intungamubiri nyinshi ziba ziri hafi y’igice cyo hanze.

Src:Umutihealth

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba impamvu zituma abakundaniye ku ishuri urukundo rwabo rutaramba

Abanyeshuri bakundaniye ku ishuri bigana mu ishuri cyangwa biga mu kigo...
18 January 2021 Yasuwe: 3982 0

Reba ibintu bike by’ibanze ukwiye kugira kugira ngo igitsina gore...

Hari abagabo ujya wumva bijujutira abagore cyangwa abakobwa batandukanye...
14 January 2021 Yasuwe: 6364 0

Ange Kagame yaje ku mwanya wa 2 mu bakobwa 8 b’Abaperezida ba Afurika beza...

Ubwiza bw’umukobwa ni ikintu cy’ingenzi cyane kuko mu buryo bw’ibanga no mu...
14 January 2021 Yasuwe: 11215 1

Sobanukirwa inzozi benshi bagira iyo barose bari gukora imibonano...

Abantu benshi bajya bibaza impamvu iyo baryamye barota bakora imibonano...
14 January 2021 Yasuwe: 5581 0

Ibintu 15 bitangaje mu ikoreshwa rya Telefone

Telefone ni igikoresho cya buri munsi mu bikorwa bitandukanye, kuri bamwe...
11 January 2021 Yasuwe: 4998 0

Reba ibintu 31 bitangaje ushobora kuba utari uzi ku buzima bwa muntu cg se...

Wari uzi ko imiyoboro y’amaraso y’umuntu uyirambuye yazenguruka isi dutuye...
11 January 2021 Yasuwe: 5840 0