skol
fortebet

Reba igihe nyacyo gikwiriye cyo kurira bimwe mu byo dukunda guteka cg se kurya,n’impamvu[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 02, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu mirire yacu ya buri munsi, usanga guhitamo ibyo turya cg se ibyo duteka bijyana n’uburyo biboneka, uko byoroshye kubiteka muri icyo gihe cg se uburyo tubikunze. Icyo benshi uzasanga birengagiza ni igihe nyacyo gikwiriye cyo kurira bimwe mu byo dukunda guteka cg se kurya.

Sponsored Ad

Burya hari amafunguro biba byiza uyafashe mu gitondo, andi bikaba byiza uyafashe ku manywa hakaba n’ayo biba byiza uyafashe nijoro.

Hano tugiye kubivugaho tunavuge n’impamvu zabyo

Igihe gikwiye cyo gufata amafunguro amwe n’amwe

1. Fromage

Fromage (cheese) ikorwa biturutse ku mavuta y’inka atunganywa bakongeramo umunyu n’ibindi bya ngombwa.

Kuko ishobora gukoreshwa mu mwanya w’inyama, ni byiza gufata fromage mu gitondo kuko izarinda kugugara no kuzana ibyuka mu nda ndetse inafasha abashaka kugabanya ibiro kuko ibonekamo proteyine zihagije.

Si byiza kuyirya nijoro kuko byananiza igogorwa bikaba byanatera kugira ibinure byinshi.

2. Imineke

Imineke iri mu mbuto zizwiho kugira isukari no kuba ikungahaye kuri magnesium.

Igihe cyiza cyo kurya imineke ni ku manywa nyuma y’ifunguro kuko ifasha mu igogorwa kandi igafasha mu kurinda ikirungurira no kugabanya acide yo mu gifu.

Si byiza kurya imineke nijoro kuko bitera kugira igikororwa n’ibimyira. Nanone si byiza kuyirya mu nda harimo ubusa kuko bibangamira igifu bitewe na magnesium nyinshi ibamo.

3. Pome

Pome/Apple ni rumwe mu mbuto zizwiho gufasha umubiri gusohora imyanda ndetse bavuga ko pome imwe ku munsi yakurinda kujya kwa muganga.

Ni byiza kurya pome mu gitondo kuko ibamo pectin ifasha igogorwa ikarinda impatwe igatuma wituma neza. Binafasha umubiri gusohora uburozi bushobora gutera kanseri.

Ntabwo bikwiye kurya pome nimugoroba cyangwa nijoro kuko irimo za acides zishobora kubanganira imikorere y’igifu ndetse na ya pectin si nziza nijoro.

4. Ibishyimbo

Ibishyimbo biri mu byo kurya by’ibanze mu ngo hafi ya zose. Nubwo tubirya igihe tuboneye nyamara ni byiza kubirya ku manywa kuko bifasha mu igogorwa kandi bigatuma cholesterol mbi igabanyuka. Ndetse binafasha gusinzira neza.

Ntiwakabiriye mu gitondo keretse mu gihe wifuza kongera ibiro kuko bituma ugira appetit bityo ukaza kurya byinshi.

5. Inyama

Kugirango uzasange abantu bo mu cyaro bariye inyama ku manywa biragoye keretse iyo baraye baziriye zikarara.

Nyamara burya igihe cyiza cyo kurya inyama ni ku manywa. Kuko zikize kuri poroteyine igogorwa ryazo riratinda bityo zikongerera ingufu umubiri.

Si byiza kuzirya nijoro kuko bibangamira igifu bikaba byatuma urara ubangamiwe

Aya siyo mafunguro yonyine ahubwo tuzakomeza tubagezaho n’andi mu nkuru zitaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa