Kigali

Ihere ijisho uko ibyamamare/kazi bitandukanye byo mu Rwanda byitabiriye itora rya Perezida w’Igihugu(AMAFOTO)

Opinion   Yanditswe na: Martin Munezero 4 August 2017 Yasuwe: 3064

Ihere ijisho uko ibyamamare byo mu Rwanda byari mu barenga miliyoni esheshatu bitabiriye itora rya Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Kanama 2017.

Abanyarwanda bujuje ibyangombwa bagera kuri miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana inani nibo biteganyijwe ko bitabira amatora ya Perezida wa Repubulika. Abatuye muri Diaspora batoye kuwa Kane tariki ya 3 Kanama 2017.

Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2017, Iradukunda Elsa ari mu bayiraye ku ibaba kuko yatoye mu ba mbere kuri site y’itora y’Ishuri ribanza rya Gikondo[Ecole Primaire de Gikondo].

Miss Iradukunda Elsa ni ubwa mbere atoye kuva yavuka, abarirwa mu bandi bagera kuri 25% [ku giteranyo cya 6.800.000 by’agabomba gutora] bitabiriye igikorwa cyo gutora Umukuru w’Igihugu ku nshuro ya mbere.

Miss Kundwa Doriane na we ni ubwa mbere yitabiriye itora rya Perezida wa Repubulika gusa we yatoreye muri Canada aho amaze umwaka yimukiye.
Senderi Hit uri mu batoye mu gitondo cya kare, yavuze ko amatora ya Perezida y’uyu mwaka ari umwihariko kurusha mu bindi bihugu aho usanga habaye imvururu ndetse bamwe bakayasigamo ubuzima mu gihe mu Rwanda itora rikorwa mu ituze n’umudendezo udasanzwe.

Yagize ati “Abanyarwanda aho bavuye ni habi kandi barahazi, n’aho bifuza kugeza u Rwanda bifuza bamaze kuhamenya. Jenoside aho yagejeje u Rwanda turahazi, ibyo bihugu bindi ntibizi umuruho n’icuraburindi byo kubura umudendezo. Kuba Abanyarwanda batoye mu mutuzo ni uko bazi neza icyuya babize ngo babone amahoro buri wese yishimiye kugeza ubu.”

Abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda ni Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi agashyigikirwa n’andi mashyaka umunani; Dr Frank Habineza wa Green Party n’umukandida wigenga Phillippe Mpayimana.
Muri aya matora site zizatorerwaho zingana na 2343, ibyumba by’itora birenga 16 000; muri Diaspora zigera kuri 93 hirya no hino ku Isi.

Impapuro z’itora zizakoreshwa zingana na miliyoni hafi zirindwi zacapwe hakoreshejwe miliyoni zirenga 160 z’amafaranga y’u Rwanda. Abanyarwanda bari ku ilisiti y’itora ni 6,897,076.

Reba uko byari byifashe

Ni ubwa mbere Miss Iradukunda Elsa yitabiriye itora

Miss Iradukunda Elsa ari mu batoye mu ruturuturu



Miss Kundwa Doriane na we bwa mbere yatoye Perezida wa Repubulika

Senderi yatoreye kuri site ya SFB i Gikondo

Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly yatoreye i Remera



Ni ubwa mbere Miss Mutesi Jolly na we yitabiriye amatora

Patient Bizimana yatoreye kuri site ya GS Rubirizi mu Kagari ka Rubirizi, Umurenge wa Kanombe

Jules Sentore yatoreye mu Murenge wa Kacyiru kuri APAPER Rwinzovu


Sentore yaherekejwe n’umukobwa we

Nemeye Platini wo muri Dream Boyz yatoreye ku Kicukiro


Anita Pendo yatoreye ku Kacyiru hafi y’aho RBA ikorera

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Wenger amaze gutangaza ko atazakomezanya na Arsenal

Umutoza w’ikipe ya Arsenal Arsene Wenger amaze gutigisa isi ya ruhago...
20 April 2018 Yasuwe: 1159 0

Umupfumu yatumiwe n’abaturage ngo abafashe kumenya uwishe mugenzi wabo maze...

Umupfumu yatumiwe n’abaturage ngo abafashe kumenya uwishe mugenzi wabo maze...
20 April 2018 Yasuwe: 6151 0

Nyuma yo gufungurwa,Diamond yasabye imbabazi ku mashusho ye y’urukozasoni...

Nyuma yo gufungurwa,Diamond yasabye imbaza avuga ko atazongera gushyira...
20 April 2018 Yasuwe: 1592 0

Umunyabugeni akomeje gutangaza imbaga y’abantu nyuma yo kubona ibyo yakoreye...

ayohrkarz, akomeje gutuma abantu bavuga byinshi bitandukanye hirya no hino...
20 April 2018 Yasuwe: 4328 0

The Ben ushinjwa kwitukuza yashatse umuganga umufasha kongera...

The Ben umaze iminsi ashyirwa mu majwi ko yakoresheje amavuta adasanzwe mu...
17 April 2018 Yasuwe: 2727 0

Rihanna yagaragaye mu ruhame yambaye imyenda igaragaza imyanya ye y’Ibanga...

Umuhanzikazi Rihanna yagaragaye mu ruhame yambaye imyenda igaragaza cyane...
16 April 2018 Yasuwe: 4284 2