skol
fortebet

Impamvu 7 kurya ibihumyo kenshi ari ingenzi ku buzima

Yanditswe: Thursday 24, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ibihumyo ni ibyo kurya by’ingenzi kandi byuzuyemo intungamubiri nyinshi, kubirya kenshi bishobora gufasha ubuzima bwawe guhora bumeze neza.

Sponsored Ad

Impamvu 7 ugomba kurya ibihumyo kenshi

Bifasha kurinda indwara ya anemia (kubura amaraso)
Ibihumyo ni isoko nziza y’ubutare (fer/iron). Umubiri ubasha kwinjiza ubutare bwose bubonekamo ku kigero cya 90%. Ibi bifasha gutuma ubaho neza, ukagira insoro zitukura z’amaraso nyinshi (red blood cells) bityo umubiri ukabasha gukora imirimo itandukanye neza.

Gukomeza amagufa

Ibihumyo bikungahaye cyane kuri calcium, y’ingenzi cyane mu ikora n’ikomera ry’amagufa. Kurya ibihumyo kenshi bigufasha guhora ufite calcium ihagije mu mubiri, bikakurinda indwara zo kuvunguka kw’amagufa no korohera cyane (ostheoporosis).

Gusukura umubiri

Ibihumyo byuzuyemo ibisukura umubiri (antioxidants) bihagije cyane.

Iyo umubiri wuzuyemo imyanda izwi nka “free radicals” ituruka ku turemangingo tuba twangiritse, ntubashe kubona ibisukura umubiri bihagije (antioxidants), niho indwara nka cancer, izibasira umutima, Alzheimer n’izindi zikomeye zihita zizira.

Kongera ubudahangarwa

Ibinyabutabire bibonekamo (alpha na beta glucan) bigira uruhare rukomeye mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri.

Mu bushakashatsi bwakozwe, kurya ibihumyo kenshi; byibuze inshuro 1 cg 2 mu cyumweru bifasha kongera cyane ubudahangarwa.

Kongera vitamini D

Ubusanzwe vitamin D ntijya iboneka mu bihingwa. Ibhumyo byihariye uyu mwihariko wo kugira iyi vitamini. Kimwe n’abantu, iyo bihuye n’izuba nabyo bibasha gukora vitamini D, ituruka ku mirasire.

Ibinyabutabire bya sterol iyo bihuye n’imirasire y’izuba bihinduka ergosterol, ariyo ihinduka vitamin D.

Kurinda kanseri y’ibere na prostate

Kurya ibihumyo kenshi bigira uruhare runini mu kurinda kanseri y’amabere n’iya prostate.

Dusangamo ibinyabutabire bya beta-glucans ndetse na linoleic acid, byombi byifitemo ubushobozi bwo kurinda no kurwanya kanseri.

Linoleic acid ifite ubushobozi bwo kurwanya ingaruka mbi z’umusemburo wa estrogen iri hejuru. Kugira estrogen iri hejuru ni imwe mu mpamvu nyamukuru ya kanseri y’ibere cyane ku bagore bageze mu kigero cyo gucura (menopause).

Beta-glucans ku rundi ruhande, irinda gukura k’uturemangingo dushobora gutera kanseri ya prostate.

Urugero rwa cholesterol mu mubiri

Ibihumyo bibonekamo urugero ruri hasi rw’ibinyamasukari, nta binure cg se cholesterol na proteyine nyinshi zihagije.

Fibres n’enzymes zibonekamo, nizo zifasha kuringaniza urugero rwa cholesterol.

Sobanukirwa hano byinshi kuri cholesterol Sobanukirwa byinshi byerekeye cholesterol

Kurya ibihumyo kenshi bituma proteyine nyinshi zibonekamo zinjira mu mubiri, nizo zifasha mu gutwika cholesterol igihe cy’igogorwa.

Urugero rukwiye rwa cholesterol nziza HDL na cholesterol mbi LDL, ni ingenzi cyane. Mu gihe bitari ku rugero rukwiye, bitera indwara zibasira umutima n’udutsi duto dutwara amaraso (cardiovascular diseases), stroke ndetse no guhagarara k’umutima (heart attack).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa