skol
fortebet

Inkuru iteye agahinda y’umubyeyi wafashe impamyabumenyi y’umwana we umaze iminsi itatu apfuye(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 31, May 2017

Sponsored Ad

skol

Nyuma yo kwiga amashuri yisumbuye, akaza no kubona amanota meza amuhesha kwiga kaminuza, yaje kwitaba Imana mu buryo butunguranye atewe icyuma. ibi bikaba byabaye habura igihe gito ngo ahabwe impamyabumenyi ya Kaminuza.
Nyakwigendera wari ufite imyaka 23 y’amavuko akaba yararangije muri kaminuza ya Bowie State (BSU) mu bijyanye n’igisirikare. Iyi kaminuza itangaza ko yari umwe mu banyeshuri babahanga yari ifite dore ko yarari mu banyeshuri batanu bafite amanota meza ndetse bari kuzakomeza (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo kwiga amashuri yisumbuye, akaza no kubona amanota meza amuhesha kwiga kaminuza, yaje kwitaba Imana mu buryo butunguranye atewe icyuma. ibi bikaba byabaye habura igihe gito ngo ahabwe impamyabumenyi ya Kaminuza.

Nyakwigendera wari ufite imyaka 23 y’amavuko akaba yararangije muri kaminuza ya Bowie State (BSU) mu bijyanye n’igisirikare. Iyi kaminuza itangaza ko yari umwe mu banyeshuri babahanga yari ifite dore ko yarari mu banyeshuri batanu bafite amanota meza ndetse bari kuzakomeza amashuri y’ikirenga.

Richard Collins III, ari nawe wishwe atewe icyuma habura iminsi itatu gusa ngobngo ahabwe iyi mpamyabumenyi, yaje kubonwa na bagenzi be aho yararyamye avirirana bigaragara ko yari amaze iminota micye atewe icyuma.Ibi bikaba byarabaye ubwo yari yasuye imwe muri kaminuza ya Maryland aho yari yagiye gukora ubushakashatsi.

Nyakwigendera Richard akaba yaraje gushiramo umwuka bakimugeza kwa muganga ku girango abashe kwitabwaho.

Nyakwigendera Richard (Ibumoso ) hamwe na Sean Christopher Urbanski w’imyaka 22 ukekwaho kugira uruhare murupfu rwe

Mu magambo ateye agahinda Richard Collins Jr ari nawe mubyeyi wa nyakwigendera yatangaje, yagize ati:”mpagaze hano ngo mpabwe ishimwe umwana wanjye yaharaniye. umutima wanjye ubabajwe no kuba mpagaze hano njyenyine ntari kumwe nawe ngo nawe yirebere umusaruro wibyo yagezeho”.

Twababwira ko nyakwigendera yigaga ibijyanye n’igisirikare aho yari yarahawe n’ipeti rya lieutenant bitewe n’imyitwarire ndetse n’umuhanga yagaragaje akiri ku intebe y’ishuri.

Iyi kaminuza yigagaho, ikaba yafashe umwanya wo kunamira nyakwigendera mbere yo gushyikiriza imyampabumenyi umubyeyi we ndetse imwizeza ko abakoze ubu bwicani bari gushakishwa n’inzego z’umutekano ku girango baryozwe iki cyaha bakoze.

Sean Christopher Urbanski w’imyaka 22 y’amavuko akaba ari umwe mubatawe muri yombi na Police ya Amerika aho akekwa ko yaba yihishe inyuma yubu bwicanyi bwakorewe Richard.

Ibitekerezo

  • Uyu wamwishe nubundi arasa na satani namaso mabi gusa Imana iguhe iruhuko ridashira .

    Ikigoryi gusa ubwose cyamuhoye iki ?ishyari ryanyu numunsi niba ariwowe cg nundi wamwishe nyagasani azabibabaze umuryango we tuwufashe Mimi bongo

    Mana we umwakire mubawe gusa ubo bagizi banabi bazabibazwa kandi Police ikomeze ikore investigation

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa