skol
Kigali
startimes

Irebere amayeri atangaje abakobwa bakoreshe iyo badashaka kuryamana n’umusore basuye muri ghetto

Opinion   Yanditswe na: Martin Munezero 18 November 2020 Yasuwe: 14081

Hari uburyo umuntu wese yitwara mu bibazo , abakobwa benshi bitondera cyangwa batinya gusura abahungu ku nshuro ya mbere kuko baba bibwira ko bashobora kugwa mu mutego wo kuryamana nabo, kubera iyi mpamvu aba bakobwa nabo bishakira ibibazo byabakura muri uyu mutego kugira ngo bataza kuryamana nabo basore basuye ku nshuro yambere, gukora imibonano mpuza bitsina biragoye kubyirinda ku bantu bakundana ariko kandi abakobwa akenshi baba bashaka kwifata kugira ngo bazabikore nibura hari aho urukundo rwabo rumaze kugera.


Ibyo benshi mu bakobwa bakora iyo badashaka kuryamana n’abahungu baba basuye :

10. Baba bashaka ko urugi ruhora rufunguye

Abakobwa rimwe na rimwe bihagararaho ku ruhande rwabo bagasaba abahungu basuye kudakinga urugi rw’inzu cyangwa rw’icyumba baba barimo kugirango buri wese uri aho hafi abone ibyo barimo.

Iyo ibi umukobwa yifuje abigezeho umuryango ukaguma ufunguye ahita yishyira mu mutuzo yumva ko umuhungu bari kumwe ataza ku musagararira amwikoraho ibijyanye n’irari rye mu gihe umuryango urangaye.

9. Yambara imyenda imufashe

Ikindi kintu abakobwa bakora iyo basuye abahungu mu nzu zabo ni ukwambara imyenda ibafashe (ibegereye) cyane kandi igoye kuyambura(kuyikuramo), ibi rero bihita bigora abahungu bikaza gufasha aba bakobwa gusubira aho baturutse intego yabo yo kwima uwo basuye bayigezeho.

8. Kuvuga ko bari mu mihango.

Abakobwa baziko abagabo badakunda kumva ko basuwe n’abakobwa bari mu mihango, abagabo benshi bacibwa intege zo kuryamana n’abakobwa iyo bababwiye ko bari mu mihango, ibi rero bihita biba intwaro ikomeye ku bakobwa benshi dore ko benshi bahita banambara twadutambaro bambara iyo bari mu mihingo kabone nubwo baba batayirimo kugirango bemeze aba bagabo gusa.

7. Aza kugusura ari kumwe n’izindi nshuti ze.

Abakobwa ntibakunda gusura abahungu ku nshuro ya mbere ari bonyine, bibabera byiza kugenda bari kumwe n’inshuti zabo umwe cyangwa babiri ibi bimufasha kwirinda kuba hari cyo umusore yamusaba cyerekeranye no kuryamana nawe mu gihe bari kuganira ari benshi.

6. Ntabwo yemera kwicara ku buriri.

Abakobwa benshi banga kwicara ku buriri iyo basuye abasore cyane ko baba batekerezako bishobora kubashyira mu mutego wo kuryamana nabo.
Uburiri barabwitondera cyane bakabwanga kuko buba bushobora kubagusha mu mutego, kuko ngo akenshi iyo wicaye ku buriri kuryama nabyo biba biri hafi bigatuma uba wakora ibyo utateganije muri icyo gihe, niyo mpamvu bihitiramo rero kwicara nibura ku ntebe.

5. Kwitaba telefoni bidashira

Iyo abakobwa batangiye kurambirwa ahantu bamaze umwanya cyangwa batangiye kubona ubajyana mubyo badashaka, batangira kwiyitabisha telefoni zidashira kugirango umuhungu bari kumwe aboneko ashaka gutaha, rimwe na rimwe ukumva atangiye gusaba imbabazi kuwo bari kuvugana kuri telefoni kugirango uwo bari kumwe yumveko hari indi gahunda yarafite agomba kujyamo ako kanya.

Hari nabakobwa bahita babipa abakobwa bagenzi babo ngo babahamagare kugirango nibura bibe byakumira umuhungu guhingutsa igitekerezo cyuko ashaka ko baryamana kuko aba abona ahuze.

4. Yita ku kintu runaka ku buryo budasanzwe;

Ikindi kintu abakobwa bakora iyo basuye abahungu nta gahunda yo kuryamana nabo bafite ni ugushyira umutima wabo n’amaso yabo ku kintu runaka basanze muri iyo nzu, cyangwa ahantu runaka, usanga bamwe basoma ibitabo ubona babyitayeho abandi cyane, cyangwa bari kureba filimi ukagirango niyo yaje kureba ukabona neza yimye umuhungu umwanya wo kumwitaho ngo baganire ibyabo.

3. Imirimo myinshi.

Umukobwa udashaka gusura umuhungu kubera kwanga ko baryamana aba afite impamvu nyinshi zituma atava murugo iwabo, ariko birangira umusore amwemeje ko agomba kumusura iyo rero aje, biba ari ukuhikoza avugako afite ibintu byinshi byo gukora mu rugo iwabo bikarangira rero nta mwanya nawe ahaye umuhungu wo kuba bajya mu bindi.

2. Inkuru zibabaje kandi zikora ku mutima;

Igihe kimwe abakobwa bashaka inkuru zibabaje bakazitegura bazi neza ko umuntu wese bazibwira yahita abagirira impuhwe agahindura ibitekerezo yarabafiteho, ahanini izi nkuru ziba zibanda ku bibazo yahuye nabyo mu rukundo ku mukunzi umwe cyangwa 2 bamuhemukiye mbere yuko ahura nuwo baba bari kumwe ako kanya, iyo ari kuvuga iyi nkuru ubona asa naho ahahamutse ibi rero bikora no ku muhungu cyane nawe akaba yagwa mu kantu.

Nyuma yaha umuhungu ntagitekerezo cyo kujya mu buriri aba agifite kubera ibyo aba amaze kumva, birangira aherekeje umukobwa anamugiriye impuhwe.

1.Bagaragaza isura itishimye.

Rimwe na rimwe abakobwa bahitamo kuza gusura abasore mu mazu yabo kunshuro y ambere birakaje, bakitwara nkaho batameze neza ubona basa naho bashaka kuba bonyine nta muntu bashaka ko abegera kugeza batashye, abasore nabo bahita babibona bagahitamo kubihorera kubera isura baba baberetse ahubwo umuhungu bikarangira ariwe wifuje ko umukobwa ataha.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Amina

    Ibyo nibyo kuko sibyiza kuryamana numusore uwariwe wese,noneho birenze ho mutarakundana mutaragerana Kure,ntabwo byavamo,numuntu aba afite ubwoba kuko nuba umuzi,nuba uzi icyo agamije biragoye pe!

    1 week ago

Inzindi nkuru

Reba ibyaranze ubuzima bwa Alfred Nobel utari uzi witiriwe igihembo cya...

Ku ya 21 Ukwakira 1833, umwana w’umuhungu yavukiye mu muryango uherereye I...
25 November 2020 Yasuwe: 3056 0

Reba ibyiza n’akamaro ko gusenga utari uzi

Kugeza ubu buri wese usomye iyi nkuru afite idini cyangwa itorero...
23 November 2020 Yasuwe: 2397 1

Reba abanyabwenge b’Abirabura bakiri bato cyane bafite IQ iri hejuru cyane...

Isi yabonye abanyabwenge bacye nyabo mu gihe cyagiye gihita. Bamwe mu...
22 November 2020 Yasuwe: 5911 0

Reba imyaka abagore/abakobwa baryoherwamo no gutera akabariro

Abantu benshi bibwira ko ubuzima bw’imyororokere no gukora imibonano...
22 November 2020 Yasuwe: 6973 0

Reba impamvu 8 abagabo batanga zituma bikundira abagore bafite ibibuno...

Ni byo koko hari byinshi bigenda bivugwa ku bijyanye n’imiterere y’igitsina...
22 November 2020 Yasuwe: 3734 0

Reba ibintu 4 bituma abagore n’abakobwa bagira ikibuno kinini

Abantu batandukanye batangazwa no kubona hari abakobwa bamwe na bamwe...
21 November 2020 Yasuwe: 11687 1