skol
fortebet

Isosi iboneka hatogoshejwe amagufa ifite akamaro gakomeye ku mubiri w’umuntu [UMUFA]

Yanditswe: Wednesday 09, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umufa ni isosi iboneka hatogoshejwe amagufa y’inka, ihene, cg se inkoko, hari n’abakoresha amafi. Uyu mufa ni ingirakamaro cyane, kuko wuzuyemo intungamubiri nyinshi.

Sponsored Ad

Mu kuwuteka ni ngombwa kuzirikana cyane igihe umara utetswe; kumara igihe kinini ku muriro bifasha ko imyunyungugu n’izindi ntungamubiri ziboneka ku bwinshi.

Umufa (w’amagufa) urimo intungamubiri nyinshi cyane; imyunyungugu nka kalisiyumu na manyesiyumu ihita yinjira mu mubiri ku buryo bworoshye. Ubonekamo kandi amino acide z’ingenzi; glycine na proline, zombi zidapfa kuboneka byoroshye mu nyama zisanzwe.

Akamaro k’umufa ku mubiri

Urugero ruri hejuru rw’imyunyu ngugu

Umufa wuzuyemo imyunyungugu y’ingenzi iboneka mu magufa ndetse n’umusokoro. Ni isoko nziza ya kalisiyumu na manyesiyumu, zihita zikoreshwa n’umubiri mu buryo bworoshye. Zombi zikaba ingenzi cyane mu gutuma amenyo akomera n’amagufa agakura neza kandi akomeye.

Iyi myunyungugu kandi igira uruhare rukomeye mu mikorere myiza y’umutima n’urwungano rw’ubwonko (nervous system) no gukora neza kw’imikaya.

Mu mico itandukanye aho usanga kubona amata n’ibiyakomokaho ari ikibazo, umufa usanga ari ifunguro ry’ingenzi mu gutuma abana bakura neza. Ariyo nayo mpamvu usanga ugaburirwa abana cyane.

Cartilage

Aka ni ka gace kaba ku igufa hejuru kaba koroshye, gakocagurika. Kabonekamo intungamubiri z’ingenzi chondrotoin na glucosamine (ubusanzwe zikoreshwa n’ubundi mu miti yo kugabanya kubyimbirwa amagufa, arthritis no kuribwa mu ngingo). Aka gace mu mufa gafasha cyane mu kurinda gusaza kw’amagufa, no kurinda indwara ya arthritis (rheumatoid arthritis).

Collagen

Iyi proteyine y’ingenzi iboneka mu ngingo n’uturemangingo twose. Ifasha cyane mu ruteranyirizo rw’amagufa, mu gukuza umusatsi, uruhu ndetse n’inzara. Ni ingenzi cyane ku mubiri ku buryo uzasanga no muri farumasi zitandukanye inyongera za collagen zigurishwa cyane.

Umufa ukize cyane kuri iyi proteyine. Uko uwuteka cyane, ni ko collagen igenda iva mu magufa igahinduka gelatin (ifasha kwinjiza proteyine wariye mu buryo bworoshye kandi bwihuse).

Ikizakubwira ko umufa wawe urimo gelatin ihagije, nuko iyo uhoze ubona wafatiriye cyane. Mu gihe ukonja ugakomeza kuba amazi, bivuze ko wakoresheje amazi menshi cg se utawutetse igihe gihagije.

Iyi gelatin iba irimo urugero ruri hejuru rwa amino acids; glycine na proline.

Zose z’ingenzi cyane mu kongera guteranya imikaya (nko mu gihe wacitse igisebe), gukura no gusana imikaya.

Glycine yitabazwa cyane mu gukora uturemangingo fatizo (DNA na RNA), gufasha igogorwa kugenda neza binyuze mu kuringaniza amatembabuzi aboneka mu gifu no mu mwijima (bile), kuringaniza igipimo cy’isukari mu maraso, gusinzira neza no gutuma ubwonko bukora neza.

Proline ni ingenzi cyane mu gutuma ugira uruhu rwiza kuko yitabazwa mu gusana collagen. Ifasha kandi umubiri gucagagura proteyine zindi zifashishwa mu gukora uturemangingo dushya.

Dusoza

Umufa ni ifunguro ry’ingenzi ribonekamo imyunyungugu n’intungamubiri zifasha imikorere myiza itandukanye y’umubiri. Kuwuteka biroroshye, dore ko hakenerwa amagufa gusa (bikaba byiza ukoresheje ku matungo yagaburiwe ibyatsi gusa).

SOURCE: UMUTIHEALTH

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa