skol
fortebet

Kigali: Umugabo akora akazi ko kwigisha imbwa z’abakire icyongereza ndetse n’ikinyabupfura

Yanditswe: Friday 20, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Niyongabo utuye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo ahamya ko abeshejweho no gutoza imbwa z’abakire ikinyabupfura n’indi mico irimo nko gukunda abantu.

Sponsored Ad

Niyongabo Emile w’imyaka 29y’amavuko kuri ubu abeshejweho no gutoza imbwa z’abakire imico myiza ndetse no kuzigisha kwirwanaho mu gihe zisagariwe .

Uyu mugabo wubatse ndetse ufite abana babiri, akomoka mu Karere ka Rusizi. Avuga ko uyu mwuga yawigishijwe n’Umunyamerika yakoreraga imirimo itandukanye mu 2015, abyiga mu gihe cy’umwaka umwe gusa. Nyuma yo kumenya neza kuganira n’imbwa no kuzitoza imico itandukanye mu 2016, yahise atangira kubyaza umusaruro ubwo bumenyi yahawe.

Avugako nubwo yigeze ibijyanye n’ubwubatsi muri Kaminuza bitamubuza kuba yakora akandi kazi kandi kamuha amafaranga menshi ku kwezi

Yagize ati “Yagize ati “Nize Engineering muri kaninuza ariko kuko nabonaga kubona akazi hanze aha bigoye, mpitamo gutoza imbwa kuko numvaga ari ibintu bidasanzwe bitanamenyerewe hano mu gihugu.”

Mu byo yigisha imbwa harimo ururimi rw’icyongereza, kugira ikinyabupfura, kudahohotera abantu, kugendera mu nkengero z’umuhanda, kwitabara mu gihe hari umujura uteye urugo, gukunda abana n’ibindi.

Akomeza avuga ko mu gihe amaze akor uyu mwuga amaze gutoza imbwa zigera kuri 200 ,Ndetse ko mu mafaranga yahembwaga yabashije kubakamo inzu y’ibyumba bitatu i Kinyinya, ifite agaciro ka miliyoni ziri hagati y’enye n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, abikesha uyu mwuga.

Buri kwezi imbwa imwe ayitoreza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 50Frw n’ibihumbi 70Frw kandi ngo kuva yatangira uyu mwuga ntajya abura ibihumbi 200Frw cyangwa 150Frw yinjiza ku kwezi.

Avuga ko imyitozo aha imbwa iba iri mu rurimi rw’Icyongereza, ahera ku magambo y’ingenzi nko kuvuga ngo ‘icara (sit down), genda (go) ngwino (Come), Oya (No), Sinzira (sleep), n’ibindi.

Muri kano kazi hari benshi bamufata nk’imburamukoro

Ati “Birantunze njye n’umugore n’abana kandi neza, ariko ikibazo ngihura nacyo ni uko hari abamfata nk’imburamukoro kuko hari abo nacaho bakavuga ngo dore umugabo uragira imbwa ngo nawe ni imbwa.”

Avuga ko ibi bitamuca intege kuko hari byinshi uyu murimo umaze kumugezaho.

Ibitekerezo

  • Ese twamubona gute?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa