skol
fortebet

Konti za instagram ziri gufungwa mu buryo budasobanutse

Yanditswe: Friday 13, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Instagram bari kwinubira ko konti zabo ziri gufungwa nta mpamvu nyakuri bahawe y’igitumye zifungwa, bagerageza kuzinjiramo bakababwira ko ibyo bashakisha bitabashije kuboneka.

Sponsored Ad

Iki kibazo cyatangiye kugaragaara ku bakoresha urubuga rwa Instagram mu minsi ibiri ishize.

Bamwe mu bahuye n’iki kibazo bavuga ko bari kugerageza kwinjira muri konti zabo bakabasaba gushyiramo nimero zabo ngo bemeze ko aribo babikora ntihagire ubutumwa bohererezwa.

Nk’uko The Independent yabitangaje, ubuyobozi bwa Instagram bwatangaje ko nta konti n’imwe cyangwa amafoto byigeze bisibwa ariko ko ikibazo cyabyeho bukizi ndetse buri kugikurikirana.

Ibi bibaye nyuma y’icyumweru bafunze konti y’icyamamare Rob Kardashian nyuma y’uko ashyizeho amafoto y’uwari umukunzi we yambaye ubusa, aho uru rubuga rwavuze ko byakozwe mu rwego rwo guha ubwisanzure abakoresha uru rubuga no kuvanaho ibintu bishyirwaho bidakurikije amategeko.

Ntihatangajwe umubare nyakuri wa konti zahuye n’iki kibazo gusa byatangajwe ko ijanisha rito ari ryo ryahuye na cyo mu basanzwe bakoresha Instagram.

Instagram ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’abantu benshi bahererekana amafoto na video mu mpande zitandukanye z’isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa