skol
fortebet

Kugira mu nda zero, amabere mato, ikibuno kinini, ibiba ku mitima y’abakobwa benshi bashaka gukurura abagabo

Yanditswe: Monday 08, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Kugira amabere mato, mu nda zeru, ikibuno kinini ni ibintu biba ku mitima y’abakobwa benshi, aho usanga bamwe banywa ibinini byongeresha ikibuno, abandi bakiteresha inshinge, yewe hari n’abishyura akayabo muri ‘gym’ kugira ngo bakunde batere uko babyifuza.

Sponsored Ad

Ushobora kwibaza impamvu ibitera, kuko uretse no mu Rwanda, usanga no hanze yarwo nko muri Amerika hari ibyamamare bivugwa ko byiyongeresheje ikibuno nka Cardi-B, Nicki Minaj, Iggy Azalea, Kim Kardashian, Kylie Jenner, Khloé Kardashian n’abandi.

Abakobwa bamwe babakurikira ku mbuga nkoranyambaga, iyo babonye ukuntu bajegeza Isi, bafite ibihumbi by’abantu babakurikirana bumva bashatse kumera nkabo, bagakora ibishoboka byose ngo bagire ikibuno kinini, ari naho usanga hari abanyweye ibinini, abiteresha inshinge, abandi gym yarahindutse nk’akazi.

N’ejo bundi aha Kicukiro, twumvise aho abagore n’abakobwa bari barayobotse bashaka kongeresha ikibuno, bigaragaza ko urukundo rwacyo rutari urw’imahanga gusa, n’aha iwacu rwose agatima kararehareha.

Uretse abakobwa babikunda, abahungu nabo ngo babikunda kurushaho ari nayo impamvu benshi bifuza kugira ikibuno kinini, kugira ngo bagire umubiri ukurura abahungu.

Kenshi uzasanga amafoto y’abakobwa batari bake ku mbuga nkoranyambaga bifotoje basa nkabacyerekana, yaba afite ikibuno kinini cyangwa gito akora ku buryo kigaragara mu ifoto.

Mu bushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Texas muri Austin, ku bagabo 100 bari hagati y’imyaka 17 na 34, bwagaragaje ko abagabo bakunda abakobwa bafite umugongo muto wihese kuri dogere 45 kuva aho urangirira kugeza ku kibuno.

Niba utabyumva neza ariko ukaba uzi uko Kim Kardashian ateye, wamaze kubona neza ishusho y’uko biba bimeze.

Daily Mail ivuga ko impamvu abakobwa bakiri bato babaye imbata yo kugira ikibuno kinini. Uwitwa Beth Cobb w’imyaka 24 yavuze ko babiterwa no kubona ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Urungano rwanjye 100% bashishikajwe n’imiterere y’ikibuno kuruta iy’amabere, kubera ko tubona ibyamamare byinshi bicyerekana kuri Instagram’.

Ikinyamakuru MTL Blog kivuga ko impamvu abakobwa bakunda kugira ikibuno kinini, ari ukubera ko bigaragara neza, bikurura abagabo, ndetse bifasha umukobwa mu gihe atwite kutagira imvune kuko ikibuno kimufasha kutaremerwa n’inda ndetse n’ibindi.

Icyo abahanga bavuga ku bakobwa bafite ikibuno kinini

Mu bushakashatsi bwakozwe na Sosiyete yitwa Elsevier yo mu Buholandi mu 2008, bwagaragaje ko abakobwa bafite ikibuno kinini bagira ubwenge bwinshi kuruta abafite gito.

Ibi bikaba biterwa n’uko ibinure biba ku kibuno bibamo ibyitwa ‘Omega-3’ bisanzwe biboneka mu birirwa birimo ifi, byagaragaye ko bifasha mu gukura k’ubwonko.

Abakobwa bafite ikibuno kinini, baba bafite amahirwe yo kutarwara indwara z’umutima n’umwijima nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na cell metabolism bubivuga.

Ibi biterwa ahanini n’uko ibinure biguma ku kibuno gusa, ntibikomeze kuzenguruka mu mubiri. Ubu bushakashatsi kandi bukomeza buvuga ko ibinure byo ku kibuno atari bibi ku buzima bw’umuntu.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ikibuno kibamo ibinure birimo ingano ya Cholesterol ihagije ku rugero rwiza, ituma imitsi y’amaraso izibuka, bikarinda indwara z’umutima.

Abahanga mu bya siyansi muri Kaminuza ya Harvard, bo bagaragaje ko ubwoko bw’ibinure biba ku kibuno bigabanya ingaruka zo kurwara diabète yo mu bwoko bwa 2, kubera ko ibyo binure biba munsi y’uruhu byongera imikorere myiza y’umusemburo wa insuline wifashishwa mu kugena isukari umubiri ukeneye.

Icyo wakora ngo ugire ikibuno kinini

Niba udafite ikibuno kinini ukaba wifuza kukigira, bisaba ko gushirika ubute ukabikorera.

Insaf Aouadi umutoza ukomeye wa siporo mu Bufaransa, afite umwihariko wo gutoza abakobwa bashaka kugira ikibuno kinini, avuga ko abakobwa bakora imyitozo yahimbwe n’umutoza witwa Gady, y’iminota 15 gatatu mu cyumweru.

Iyi myitozo irimo gukora ‘squats’ 20, zikorwa uhagarara ukongera ugasa nk’uwicara ariko ntugere hasi, ariko ukicara ushyize ikibuno inyuma. Ukabikora inshuro 20.

Bakongera bagakora ‘squats’ 10 basimbuka, aho guhagarara ukongera ukicara ahubwo urasimbuka ukicara kwa kundi twavuze haruguru, ukabikora inshuro 10.

Izindi ‘sport’ bakora ni izitwa ‘hip thrusts’. Ufata igikoresho kimeze nk’intebe irambuye ariko kigufi, ugashikamizaho amaboko, ugashyira ikibuno hasi ugahina amavi, ukajya uzamuka ukongera ukamanuka inshuro 20.

Insaf Aouadi avuga ko bakora iyo myitozo itatu bakaruhuka umunota umwe, bakabikora inshuro eshanu.

Hari abatoza benshi bagira uburyo bwabo bwo gukoresha izi sport zituma umuntu azana ikibuno, ndetse no mu rugo wabigerageza gusa zigomba guherekezwa no kurya ibiryo birimo poroteyine zifasha kongera umubiri.

Ushaka kumenya byinshi ku byerekeye indyo na sport wakora kugira ngo ugire ikibuno kinini, wasoma igitabo kitwa ’Grossir les fesses’ cya Natacha J.C cyangwa ukazasoma icyitwa ‘Fesses bombées’ cy’umufaransa witwa Valérie Orsoni kizasohoka tariki 11 Werurwe 2021 kuri Amazon.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa