skol
fortebet

’Kuki wumva ko umuntu yaguhera amafaranga ko uri umukobwa mwiza gusa?’ Mgr Rukamba

Yanditswe: Monday 19, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ inama y’ abepisikopi mu Rwanda Musenyeri Philippe Rukamba arakebura abakobwa n’ abahungu bashukishwa utuntu tw’ intica ntikize bigatuma bishora mu busambanyi akavuga ko ari ubuswa.
Ni mugihe hasigaye humvikana abagore bakuze bashukisha abana b’ abahungu imitungo kugira ngo basambane nabo. Uretse aba bagore kandi hari n’ abagabo bashukisha abana babakobwa imitungo bigatuma babashora mu bushambanyi.
Mu butumwa yatanze kuri uyu wa 17 Ukuboza 2016, mu muhango wo kwizihiza yubile y’ (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ inama y’ abepisikopi mu Rwanda Musenyeri Philippe Rukamba arakebura abakobwa n’ abahungu bashukishwa utuntu tw’ intica ntikize bigatuma bishora mu busambanyi akavuga ko ari ubuswa.

Ni mugihe hasigaye humvikana abagore bakuze bashukisha abana b’ abahungu imitungo kugira ngo basambane nabo. Uretse aba bagore kandi hari n’ abagabo bashukisha abana babakobwa imitungo bigatuma babashora mu bushambanyi.

Mu butumwa yatanze kuri uyu wa 17 Ukuboza 2016, mu muhango wo kwizihiza yubile y’ imyaka 25 Paruwasi ya Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye yitiriwe umutagatifu ‘Saint Dominic’ imaze ishinzwe, Mgr Rukamba yakomoje ku bana b’ abakobwa n’ abahungu bemera gushukishwa utundu dutandukanye bakishora mu busambanyi.

Mgr Rukamba yagaragaje ko hari igihe ugushuka aba yigize umuntu mwiza ushaka kugufasha nyamara afite ikindi agamije. Asaba abakobwa n’ abahungu kugira amakenga.

Yagize ati “Iyo umuntu aguha amafaranga ntacyo mupfana wibaza iki? Kuki wumva ko ayaguhera ko uri umukobwa mwiza gusa? Ni so? Ni nyoko? Ni mwene wanyu? Uri agacucu”

Mgr Rukamba yakomeje avuga ko hari abahungu bitwara nabi bagatera abakobwa benshi inda zitateganyijwe kandi badafite ubushobozi bwo kurera agereranya imyitwarire yabo n’ iyi isazi.

Yagize ati “Uwababwira imanza menya, njyamo hirya hino z’ abahungu. Umukobwa araza akakubwira ngo njyewe twararanye mfite akana. Abahungu ntibazi ko umuntu uzi ubwenge atitwara nk’ isazi”

Geverineri w’ intara y’ amajyepfo Marie Rose Mureshyakwano yasabye abasengera muri iyi Paruwasi ya Kaminuza y’ u Rwanda yitiriwe mutagatifu Saint Dominic kugaragaza itandukaniro igihe bari ku ishuri n’ igihe barangije amasomo yabo.

Yagize ati “Tube urumuri, abaciye muri iyi paruwasi ya Saint Dominic bage bagira icyo batandukaniraho n’ abatarahanyuze, umuntu nagusanga no mu mirimo amenye ko uri umwana wabonye uburezi, ukabona n’ uburere”

Paruwasi ya Kaminuza St Dominique yashinzwe tariki 15 Ukuboza 1991, tariki 15 Ukuboza 2016 yari imyaze 25 ishinzwe. Kuri ubu isengerwamo n’ abanyeshuri n’ abarezi bo muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye ndetse n’ abo muri IPRC ishyami ry’ amajyepfo.

Ibitekerezo

  • NGENTBWO NAYAFATA NONESE WABA UHUYE NUMUNT BWAMBRE UKAYAFATA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa