skol
fortebet

Kuryama igihe kirekira bishobora kukuviramo urupfu

Yanditswe: Friday 04, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ushobora kuba ari ubwa mbere ibi ubyumvise, cg se wari usanzwe ubyumva ko gusinzira cyane bishobora kwica.

Sponsored Ad

Ariko se nibyo? Ababivuga babikomora he?

Bisanzwe bizwi ko kutaryama igihe gihagije bibyara ingaruka zitari nziza ku mubiri, ariko se no kuryama igihe kirekire niko bimeze?

Iki ni ikibazo twabajijwe n’umukunzi wacu, ariko reka twifashishe ubushakashatsi mu kugisubiza.

Ubwa mbere ni ubushakashatsi 74 bwakorewe ku bantu barenga miliyoni 3 (ushobora kubusoma aha https://www.ahajournals.org/doi/10.1161/JAHA.118.008552)

Ubwa 2, bwakorewe mu gihugu cy’Ubwongereza ku bantu ibihumbi 10 (10,000) bari hagati y’imyaka 42-65 (ikigereranyo muri rusange yari imyaka 62). (wasoma hano https://n.neurology.org/content/84/11/1072)

Icyo ubu bushakashatsi buhurizaho ni uko kuryama igihe kirekire; kiri hejuru y’amasaha 9 byongera ibyago byinshi byo kwibasirwa n’indwara z’umutima n’izibasira udutsi duto dutwara amaraso (harimo na stroke) ndetse no gupfa kurusha kuryama igihe gito (ni ukuvuga munsi y’amasaha 7).

Kuryama cyane bivugwa ryari?

Buri muntu bitewe n’ikigero agezemo asinzira amasaha atandukanye. Bitewe n’imyaka ufite, icyo ukora ndetse n’ubuzima bwawe muri rusange amasaha uryama arahinduka. Nko mu gihe urwaye cg ufite stress igihe uryama gishobora kwiyongera cg se kikagabanuka.

Gusa muri rusange umuntu mukuru (kuvuga guhera 18-65) agomba kuryama amasaha hagati 7-8

Soma hano ingaruka mbi zo kuryama igihe kirekire Ingaruka mbi ziterwa no kuryama igihe kirekire

Ni iki gitera abantu kuryama cyane?

Nubwo kuryama cyane igihe kirekire rimwe na rimwe bitewe yenda n’akazi cg se ko utanagafite ntacyo bitwaye. Hakaba n’izindi mpamvu zizwi nk’uburwayi,imiti uri gukoresha, inzoga cg ikindi.

Ariko mu gihe ubona bitangiye gukabya igihe cyose uryama igihe kirenze icyo wari usanzwe uryama bishobora kuba ikimenyetso cya:

- Depression
- Utangiye kubyibuha cyane
- Stress zitandukanye (zishobora gutuma udasinzira cg ugasinzira cyane)
- Niba uri hejuru y’imyaka 60; ukaba ubona utangiye gusinzira cyane ni ikimenyetso cy’uko ubuzima bwawe butameze neza.

Dusoza

Gusinzira ni ingenzi cyane ku buzima, kimwe no kurya indyo yuzuye ndetse no kugorora umubiri wawe ukora sport

Niba uryama bisanzwe birahagije. Umubiri wawe iyo waruhutse bihagije, uragukangura. Mu gihe urushye ruhuka, niba waruhutse, byuka uve mu buriri.

SOURCE: UMUTIHEALTH

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa