skol
fortebet

Malariya yariyongereye, abakene ntibari guhabwa inzitiramubu gusa, bari guhabwa n’uburiri

Yanditswe: Monday 26, Nov 2018

Sponsored Ad

Ifoto y’uko baryama mu nzitirmubu / Imvahonshya

OMS yatangaje ko u Rwanda ruza mu bihugu byagabanyije mu buryo bugararagara malaria kuko mu mwaka wa 2017 hagabanutseho ibihumbi 430 ku mibare y’abayirwaye mbere yawo.

Sponsored Ad

Gusa, n’ubwo OMS ivuga ko u Rwanda rwagabanyije iyi ndwara ku rwego rw’isi, Minisante yo ivuga ko kuva 2013 kugeza 2017 abarwaye malariya bikubye gatatu.

Mu mwaka wa 2013-2014, abantu 112 ku bantu 1000 barwaye malariya, muri 2014/2015 baba 198. Muri 2016/2017 uyu mubare w’abarwaye malariya wikubye gatatu kuko muri uyu umwaka abayirwaye bageze kuri 418 ku bantu 1000.

Minisante ivuga ko iyi mibare yikubye incuro 3 bitewe ahanini n’ihindagurika ry’ikirere, kuba imibu yaramenye ubwenge bwo kuruma abantu hakiri kare batarajya kuryama mu nzitiramibu (zahawe abaturage mu duce twiganjemo malariya ku buntu), ndetse no kuba n’ubundi iyo imibu ibuze abantu irya amatungo bigatuma ikomeza kororoka.

Gusa, n’ubwo intwaro ya mbere mu kurwanya malariya ari inzitiramibu, ndetse na Minisante ikaba hari umubare munini wazo yatanze ku buntu mu gihugu cyane cyane ku baturage bakennye ndetse n’abatuye mu duce twiganjemo malariya, birashoboka ko zaba zitangwa mu ngo n’ubundi zisanzwe zitagira uburiri, cyangwa se n’izibufite imiterere yabwo itamanikwaho inzitirmubu mu buryo bukingira uyirayemo.

Ibyiciro bishya by’ubudehe bikubiye muri raporo yagejejwe ku nama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu, tariki ya 27 Mata 2016, yagaragazaga ko 16% ku ijana by’abanyarwanda bose baba mu bukene bukabije naho 29,8% nabo bakaba mu kene butaboroye.

Abakene nyakujya bashyizwe mu kiciro cya mbere cyarimo ingo 376,192 zigizwe n’abantu 1,480,167. Ni ukuvuga ko ari 16% by’Abanyarwanda bose naho abafite ubukene butaboroheye mu mibereho bashyirwa mu cyiciro cya kabiri cyarimo ingo 703,461 zigizwe n’abantu 3,077,816 bangana na 29.8% by’Abanyarwanda bose.

N’ubwo Minisante itagaragaje imibare y’abarwaye malariya ushingiye ku byiciro by’ubudehe, biragoye gushidikanya ko umubare munini w’abarwaye malariya uri mu bagize imiryango iri muri ibi byiciro by’ubudehe bibiri bibanza biba mu bukene bukabije.

Kurwanya malariya ukoresheje inzitiramibu mu bagize imiryango iri muri ibi byiciro bikaba byaragombaga kujyana no kubaha uburiri bujyanye n’uburyo inzitiramubu zimanikwa.

N’ubwo Minisante mu nshingano zaho hatarimo gahunda zivana abaturage mu bukene, ubushakashatsi bugaragaza uburyo inzitaramibu zatanzwe zikoreshwa ndetse zimanitse mu ngo z’abaturage buracyenewe ngo hafatwe izindi ngamba.

Inzitiramubu yamanitswe neza mu gihe abantu bagiye kuryama ikaba arirwo rukingo rw’ingenzi rukomeye rwo kwirinda malariya. Mu gihe rero nta gukurikirana uko izatanzwe zikoreshwa ngo habe n’ubukangurambaga ku ikoreshwa ryazo malariya ikazakomeza kwiyongera byanze bikunze.

Ibitekerezo

  • Biteye ubwoba.Report ya WHO yerekana ko abantu barwara Malaria ari 500 millions buri mwaka,ikicamo 1 million.Indwara yica kurusha izindi ni Cancer yica 10 millions buri mwaka.Cyanecyane Cancer y’ibihaha,igifu,amara na cancer y’amabere.Ese indwara n’urupfu bizakomeza bimare abantu?Igisubizo ni OYA.Mu isi n’ijuru bishya dutegereje Imana ivuga muli 2 Petero 3:13,indwara n’urupfu bizavaho burundu nkuko Revelations 21:4 havuga.Ni bande bazaba muli izo paradizo?Ni abantu bumvira Imana gusa bazarokoka ku munsi w’imperuka.Soma imigani 2:21,22 na Yeremiya 25:33.Tujye twiga neza Bible kugirango tumenye "our future".Aho guhera mu byisi gusa,Imana idusaba no "kuyishaka" dushyizeho umwete,kugirango tuzarokoke uwo munsi "uzaba uteye ubwoba cyane" nkuko Yoweri 2:11 havuga.Wishidikanya.Bizaba nta kabuza.Ibuka ko abantu bo ku gihe cya NOWA nabo bashidikanyaga ibyo NOWA yababwiraga,kugeza igihe UMWUZURE (Deluge) waje ukica abantu bose bari batuye isi,hakarokoka abantu 8 gusa bashakaga Imana.Soma 2 Petero 2:5.Archaelogy ihamya ko uwo Mwuzure wabayeho.Ndetse na Yesu ubwe yemeje ko wabayeho.Soma Matayo 24:37-39.Ntitugapinge ibyo Bible ivuga,niba koko turi Abakristu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa