skol
fortebet

Menya ibidasanzwe ku isi dutuyemo hakurikijwe ibyo abahanga bagiye bavumbura

Yanditswe: Tuesday 05, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Imyumvire mishya ku bijyanye n’isanzure yaje muntangiriro z’ikinyejana cya 19 mu mateka y’isi azanywe na muntu. Gallille, Umutaliyani watangaje bwa mbere ko Isi izenguruka Izuba, ibintu byari bihabanye cyane n’imyumvire yari isanzweho kandi yanditse muri Bibiliya yemeza neza ko izuba ariryo rizenguruka Isi.
Ibi uyu mutaliyani yaje no kubizira dore ko yapfuye ashinjwa kuvuguruza igitabo gitagatifu cya Bibiliya, yicwa n’ubutegetsi bwa Vatican ibintu Leta yaje no gusabira imbabazi hashize gihe uyu (...)

Sponsored Ad

Imyumvire mishya ku bijyanye n’isanzure yaje muntangiriro z’ikinyejana cya 19 mu mateka y’isi azanywe na muntu. Gallille, Umutaliyani watangaje bwa mbere ko Isi izenguruka Izuba, ibintu byari bihabanye cyane n’imyumvire yari isanzweho kandi yanditse muri Bibiliya yemeza neza ko izuba ariryo rizenguruka Isi.

Ibi uyu mutaliyani yaje no kubizira dore ko yapfuye ashinjwa kuvuguruza igitabo gitagatifu cya Bibiliya, yicwa n’ubutegetsi bwa Vatican ibintu Leta yaje no gusabira imbabazi hashize gihe uyu munyabwenge yishwe.

Guhera icyo gihe kugeza ubu abashakatsi ntibahwemye kugenda bakomeza gushakashaka mu kirere bavumbura byinshi bitandukanye bitari bizwi na muntu, ariko hari na byinshi byakomeje kuboyobera mwene Adamu kugera nubu.

Umwe avuga ibye undi ibye, mbese ntiwapfa kumenye neza ukuri nyako bitewe n’impamvu nyinshi ndetse n’iza politike zitaburamo. Kuri iyi nshuro ikinyamakuru cyacu kirabatohoreza byinshi utaruzi cyangwa se wahishwe ku bivejuru (les extra terrestres cyangwa se aliens) mu ndimi z’amahanga.

Ariko mbere gato reka tubanze tukubwire ku bumenyi rusange bw’isanzure benshi bazi nka Univers mu ndimi za bagashakabuhake.

Isi ni umwe mu mibumbe myinshi izenguruka kandi igaragiye izuba mu cyo abahanga benshi bise Galaxy Solaire cyangwa se uruhurirane rw’inyenyeri rugaragiye izuba. Ugendeye ku bunini bw’iyi Galaxy ndetse n’uburyo isi iba igaragara nk’akadomo gato cyane muri uru ruhurirane, benshi mushobora kwibeshya ko nta kintu kiruta iyi Galaxy.

Ibyo siko biri kuko Galaxy Solaire nayo ari kamwe mu gace gato cyane kagize isanzure ry’ikirere cyose. Urugero: Nkuko izuba rifite imigabane myinshi cyane irigaragiye ndetse ari naho isi iherereye, hari n’indi mibumbe minini twagereranya nk’amazuba yandi nayo afite imibumbe myinshi cyane ayagaragiye. Iyo ibyo twagereranya n’amazuba ndetse n’imibumbe iyigaragiye byifatanyije na Galaxy Solaire, nibyo bibyara ikitwa isanzure.

Kuri ubu dukurikije ubushakashatsi bwakozwe n’abanyamerika biga ku bijyanye n’isanzure bo muri Leta ya Pennsylvania, ngo haba habarwa Galaxy zigera kuri Miliyoni zisaga 100 zose kandi hari n’amahirwe ko zaba zirenga bitewe n’ubushobozi bw’ibyuma bya Muntu.

Isanzure rituwe n’ibinyabuzima birenze kure mu bwenge muntu, Wabyita Extra Terrestre cyangwa se Aliens, njye mu Kinyarwanda reka mbyite ibivejuru, ibiremwa kugeza nubu bitavugwaho rumwe na benshi.

Ubundi ijambo extraterrestre biva ku ijambo ry’ikilatini; extra rishatse kuvuga ikintu tutari tumenyereye. Naho ijambo terrestre byo bikavuga ikintu kiba ku isi.
Bishatse kuvuga ko byombi twavuga ko bivuga ibidasanzwe ku isi ya muntu.Dukurikije ibyo abahanga bavumbuye kubyerekeye uko ubuzima bugenda bubaho buzwi cyane nka evolution

geochimique et biochimique aho bivugwako umuntu yaturutse ku turemangingo na particules duto cyane, hari amahirwe ko hari ahandi hari ubuzima hatari ku isi ya Rurema.

Ibi abahanga benshi cyane batangiye kubivuga ndetse na mbere y’ivuka rya Yezu Kristu. Nk’urugero aho uwitwa Lucrece yanditse mu gitabo cye de natura rerum ko haba habaho ubundi buzima ahandi.

Guhera kera na kare abatuye isi bakomeje gukora ubushakashatsi bw’ibigize isanzure ndetse n’imba koko nta handi haba hagaragara ubuzima hakaba hatuye ibinyabuzima nko ku Isi benshi bakemeza ko yahanzwe na Rurema.

Abashakashatsi bagiye biga umugabane umwe ku wundi bahereye kuwo hejuru wa Venus kugera kuri Pluton ariko nanone bakiri muri Galaxy Solaire dore ko izindi nta bushobizi bwo gushakashakayo muntu yari yageraho.

Umubumbe wakomeje gushyirwa mu majwi ko haba haba ibinyabuzima ni Mars ahanini benshi bitwajeko waba uherereye ahegeranye n’Isi. Ubushakashatsi bwinshi bwarakozwe, bohereza ibyogajuru utabara ku mubumbe wa Mars ariko nubundi birangira nta kanunu k’ikinyabuzima na kimwe cyaba gitamba kuri uwomubumbe.

Mu mwaka wa 2013, Isi yabaye nk’ikangarana ubwo ubushakashatsi bw’ikigo cy’abanyamerika kiga ku by’Isanzure (NASA) bwerekanye ko munsi y’ubutaka bwa Mars hagaragaye ko haba hari amazi nk’ikimenyetso ko higeze gutura ibinyabuzima.
Ibi byasobanuye ko kuri Mars mbere hari hatuwe n’ibinyabuzima nkuko isi kuri ubu imeze, nyuma kubera uko ibihe byagiye bihindagurika, ibinyabuzima byose birapfa birashira.

Ibi kubyumva byakugora ariko ufashe akagero gato ku biba ku isi nawe wabyumva. Nk’urugero mu myaka 50 iri imbere ubushyuhe bw’isi buzaba bwarazamutse cyane mu bihugu bimwe na bimwe ku buryo umuntu udafite ama climatiseur(ibyongera umuyaga) atazabaho.

Nko mu myaka 200 iri imbere, kubera ubushyuhe abashakashatsi bemeje ko hazaba hariho ibinyabuzima mbarwa. Bishatse kuvugako no ku isi hazamera nka Mars,
ikinyabuzima cyose kigatsembwa. Ubushakashatsi buherutse gukorwa natelevisiyo yo muri Amerika bwemeje ko 30% by’abanyamerika bose bemera ko ibivejuru bibaho.

Umunyakanada wabaye minisitiri w’ingabo muri icyo gihugu mu gihe cy’intambara y’isi ya kabiri nawe aherutse kwemeza ko yiboneye ibikorwa by’ibivejuru mu gihe cy’iyo ntambara.

Havuzwe kandi ibivejuru byinshi cyane byagiye bigwa muri Russia, Mexico ndetse n’ahandi henshi cyane ku Isi.

Kuri ubu niba utemera ibivejuru si inzi icyo waba wemera. Benshi bagiye kandi bahuza igaragara ry’ibyogajuru n’impamvu za Politike. Mu mwaka 1954 havuzwe urugendo rwa Prezida wa Amerika Eisenhowe waburiwe irengero mu gihe cy’amasaha 24 ndetse n’abamurindaga batazi iyo aherereye. Benshi bemeje ko yari yagiye guhura n’ibivejuru byifuzaga gukorana na USA ndetse na Prezida akabyemera.

Nubwo ibyari bikubiye muri iyo kontaro kabuhariwe hagati y’abana b’abantu n’ibivejuru bitamenyekanye byose, benshi bemeje ko ibivejuru byemereye Amerika kuyifasha mu ikoranabuhanga nayo igatanga abantu bo gukoreraho ubushakashatsi.

Uwahoze akora muri Ministeri y’ingabo ya Amerika izwi nka Pentagon yemeje ko uyu mu Prezida yaba yarakoranye n’ibivejuru inama 3 z’ibanga. President Dwight D. Eisenhower, bivugwako yakoranye Inama n’ibivejuru inshuro 3. Uwavuga ibyaba bwakwira bugacya.

Ibitekerezo

  • Urakoze munyamakuru kujijura abantu.Reka nkunganire.Imana niyo yaremye isi na Universe yose,nubwo bamwe babihakana.Ariko ihame nuko "nta kintu kibaho kidafite uwakiremye".Imana imaze kuturema,yaduhaye Bible kugirango idusobanurire aho dukomoka,impamvu turiho n’aho tujya (our future).Nta handi hantu imana yatubwiye haba ibinyabuzima bitekereza,uretse ku isi no mu Ijuru.Nukuvuga abantu,abamarayika n’abadayimoni.Ikigaragara,nuko nta muntu numwe uzi Extra-terrestres.Birashoboka cyane ko ari abadayimoni kuko bajya bihindura.Uribuka ko kera bavaga mu Ijuru bakaza gusambana n’abakobwa ku isi nkuko Bible ivuga.Niyo mpamvu imana yabirukanye mu Ijuru,ibajugunya ku isi nubwo tutababona kuko ari imyuka kimwe n’abamarayika (Ibyahishuwe 12:7-10).Umunyamakuru yavuze ko mu myaka iri imbere hazaba impinduka ku isi.Nibwo rwose.Imana yashyizeho Umunsi w’imperuka kugirango izahindure ibintu byinshi (Ibyakozwe 17:31).Kuli uwo munsi,izakuraho ubutegetsi bw’abantu (Daniel 2:44),ibuhe Yesu ategeke isi,ayihindure Paradizo (Ibyahishuwe 11:15).Ikindi izakora kuli uwo munsi,ni ukurimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Yeremiya 25:33.Hanyuma isi ibe Paradizo,ibibazo byose biveho,harimo indwara n’urupfu (Ibyahishuwe 21:4).Icyo gihe nibwo tuzamenya neza Extra-terrestres.Niba ushaka kuzaba muli iyo Paradizo,shaka cyane imana,aho kwibera mu byis gusa (Zefaniya 2:3).Kuko abibera mu byisi gusa nabo bazarimbuka kuli uwo munsi.

    Urakoze ku bw’iyi nkuru, ariko nagira ngo dukosore gato. Muri Bibiliya nta na hamwe ivuga ko izuba rizenguruka isi. Niba hari n’ababyemeraga gutyo, tuvugishije ukuri iyo si inyigisho ishingiye ku byanditswe. Iyo myumvire y’icyo gihe ntabwo yari ishingiye kuri Bibiliya habe na gato. Kandi se dutekereje neza, ko Bibiliya ikomoka ku Mana ariyo yaremye isanzure ry’ikirere n’ibirimo byose, uratekereza ko ari yo idasobanukiwe uko ibintu biri koko???
    Dore ahubwo ukuri mu birebana na science Bibiliya yigisha, kandi ibyo byagiye bivumburwa n’abahanga benshi ko ariko biri koko, nyuma y’igihe kinini byaranditswe muri bible. Ibi ni bimwe mu bihamya byinshi bigaragaza ko Bibiliya yakomotse ku Mana koko, umuremyi w’ijuru n’isi:
    Ese siyansi ihuza na Bibiliya?
    Icyo Bibiliya ibivugaho
    Yego.
    Nubwo Bibiliya atari igitabo cya siyansi, iyo igize icyo ivuga ku bintu bya siyansi ibivuga mu buryo buhuje n’ukuri. Reka dusuzume ingero zimwe na zimwe zigaragaza ko siyansi na Bibiliya bihuza, n’ukuntu Bibiliya irimo ibintu byo mu rwego rwa siyansi bihuje n’ukuri bitemerwaga n’abantu benshi bariho igihe yandikwaga.

    Ijuru n’isi byagize intangiriro (Intangiriro 1:1). Nyamara imigani ya kera y’imihimbano igaragaza ko ijuru n’isi bitaremwe, ko ahubwo byapfuye kubaho gutya gusa. Abanyababuloni bo bemeraga ko ijuru n’isi byabyawe n’imana zaje ziturutse mu nyanja ebyiri. Izindi nkuru z’impimbano zivuga ko ijuru n’isi byavuye mu igi rinini cyane.

    Isanzure ry’ikirere rifite amategeko kamere ahamye rigenderaho uko bwije n’uko bukeye; si ibintu imana zapfuye gushyiraho gutya gusa (Yobu 38:33; Yeremiya 33:25). Imigani y’imihimbano yo hirya no hino ku isi yigisha ko abantu nta cyo bashobora guhindura ku bintu bitugwirira biturutse ku mana kandi rimwe na rimwe usanga byuzuye ubugome.

    Isi itendetse ku busa (Yobu 26:7). Kera abantu bumvaga ko isi ishashe ikaba iteretse ku kinyamaswa kinini, urugero nk’imbogo cyangwa akanyamasyo.

    Amazi yo mu nzuzi n’amasoko aturuka ku mazi yo mu nyanja n’ahandi aba yahindutse umwuka, nyuma akagwa ku isi yahindutse imvura, urubura cyangwa amahindu (Yobu 36:27, 28; Umubwiriza 1:7; Yesaya 55:10; Amosi 9:6). Abagiriki ba kera batekerezaga ko amazi yo mu nzuzi ava mu nyanja yo munsi y’ubutaka, kandi kugeza mu kinyejana cya 18 icyo gitekerezo cyari kikiriho.
    Imisozi irazamuka ubundi ikika, kandi imisozi tubona muri iki gihe yahoze itwikiriwe n’inyanja (Zaburi 104:6, 8). Icyakora hari imigani y’imihimbano ivuga ko uko imisozi yo muri iki gihe imeze ari ko imana zayiremye.

    Isuku ni isoko y’ubuzima. Mu Mategeko ishyanga rya Isirayeli ryari ryarahawe harimo n’amabwiriza yo gukaraba nyuma yo gukora ku ntumbi, gushyira mu kato abafite indwara zandura no gutwikira amabyi y’abantu (Abalewi 11:28; 13:1-5; Gutegeka kwa Kabiri 23:13). Icyakora, igihe ayo mategeko yatangwaga, umwe mu miti Abanyegiputa bakoreshaga bavura igisebe, ni uruvange rw’ibintu birimo n’amabyi y’umuntu.

    Ushaka kumenya byinshi kurushaho, wasura urubuga rw’abahamya ba yehova nagaragaje hano hasi:
    https://www.jw.org/rw/inyigisho-bibiliya/ibibazo/siyansi-na-bibiliya/

    Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa