Kigali

Menya imiterere yawe n’imitekerereze bikuranga bitewe n’uburyo uryamamo-REBA HANO

Opinion   Yanditswe na: Martin Munezero 10 November 2017 Yasuwe: 5390

Buri muntu usanga hari imyitwarire imuranga adaha agaciro yewe n’abamuzengurutse bikaba uko nyamara iyo myitwarire ifite igisobanuro gikomeye dore ko abahanga mu by’imigirire n’imitekerereze ya muntu bahamya ko nta kintu na kimwe wakora kidafite igisobanuro ku buzima bwawe bwite.

Imwe muri iyi myitwarire ni uburyo umuntu aryamamo aho bishobora kugaragariza abo babana ibyo atekereza cyangwa se n’imiterere ye muri rusange. Muri iyi nkuru nk’ibyamamare turababwira bumwe mu buryo umuntu yaryamamo n’icyo biba bisobanuye mu miterere ye.

1.Uryamira urubavu

Ubundi umuntu uryamira urubavu aba ari umuntu ukunda gutekereza kuri buri kintu cyose kandi ashaka impinduka no gutera imbere uko bwije n’uko bukeye. Gusa nanone burya iyo waryamiye urubavu rw’iburyo n’urw’ibumoso nabyo ntibihura. Iyo waryamiye urubavu rw’ibumoso biba bigaragaza ko muri icyo gihe mu mutwe uhuze cyane hari ikintu ukeneye guhindura byanze bikunze naho iyo waryamiye urw’iburyo uba usa n’unyuzwe n’imbaraga urimo gukoresha muri icyo gihe.

2.Uryama agaramye asobekeranije amaguru

Uburyo bwo kuryama ugaramye bugaragaza ko ufite ubwonko bukora neza uko ubyifuza. Bigaragaza kandi ko ibitekerezo byihuta cyane muri wowe. Uba ufite ubwonko butekereza kure. Gusa nabwo hari uko bigenda bitandukana. Iyo uryama ukuguru kw’ibumoso kugeretse hejuru y’ukw’iburyo biba bivuze ko ufite icyizere cy’imbere hazaza ko utihebye cyane. Mu guhe iyo ushyize ukuguru kw’iburyo hejuru y’ukw’ibumoso bikaba bishatse kuvuga ko ukeneye kwiyongerera icyizere.

3.Kuryama wiseguye ikiganza

Iyo wiseguye ikiganza ku itama ry’iburyo biba bitandukanye n’uwiseguye ku itama ry’ibumoso. Ku itama ry’ibumoso biba bishatse kuvuga ko ukeneye kwitabwaho no kugaragarizwa urukundo. Muri wowe haba harimo icyifuzo ngo “Icyampa umuntu unyishimiye akampobera ankomeje.” Ku itama ry’iburyo byo biba bigaragaza ko uri umuntu ugira ingufu cyane ndetse ko udashobora gupfa gucibwa intege n’ibyo ubona buri munsi.

4.Kuryama ugaramye, amaboko ari ku nda.

Kuryama muri ubu buryo bigaragaza ko uri umuntu ugira ibitekerezo byagutse ndetse ushaka guhorana impinduka mu buzima. Uhorana imbaraga zo gukora no kumva wahora utera imbere.

5.Kuryama ugaramye, wiseguye amaboko asobekeranije

Ibi bigaragaza ko muri wowe hari byinshi ushobora kuba utizeye kandi ukora cyane. Bigaragaza ariko kandi ko ushaka kongera ubushishozi n’ubwitonzi mubyo ukora muri icyo gihe.

6.Kuryama wubitse inda.

Kuryama wubitse inda bisobanura ko ufite ibitekerezo byinshi bikurwanira mu mutima buri munsi. Ibi bikunze kugaragara cyane ku ngimbi n’abangavu batabasha kugenga amarangamutima yabo. Ku muntu mukuru rero ibi bigaragaza ko akoresha ingufu nyinshi ngo ahishe umubabaro ukomeye cyangwa se n’ibyishimo bikabije byaba biri muri we.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abagore binubiye uko iPhone nshya ingana

Imwe mu miryango iharanira uburenganzira bw’abagore mu Bwongereza no muri...
20 September 2018 Yasuwe: 958 0

Waruziko gusinzira cyane bitera uburwayi

Ubushakashatsi bwakozwe mu gihugu cya Finland, ngo bwagaragaje ko abantu...
20 September 2018 Yasuwe: 727 0

Hagaragajwe urutonde rushya rw’abaperezida 10 bagendera mu indege zihenze ku...

Uko ibihugu birutana ubukire no gukomera mu bukungu ninako indege abakuru...
19 September 2018 Yasuwe: 4328 0

Hagiye gukorwa ikinyobwa cya Coca-Cola irimo urumogi[AMAFOTO]

Kampani ikomeye ku Isi mugukora ibinyobwa bidasindisha Coca-Cola kuri...
19 September 2018 Yasuwe: 1597 0

Dore imwe mu myumvire yafasha umuntu kumenya indimi nyinshi mu gihe...

Ururimi kavukire ndetse n’urwo abantu biga mu mashuri ni igikoresho...
19 September 2018 Yasuwe: 1805 0

Hagaragajwe urutonde rushya rw’abaperezida 10 b’ibihugu bakize kurusha abandi...

Hakunze gukorwa intonde z’ibintu bitandukanye hagamijwe kureba uko bihagaze...
19 September 2018 Yasuwe: 3276 0