skol
fortebet

Menya impamvu 7 zaba zituma uryama nijoro maze ukabira ibyunzwe kandi hadashyushye

Yanditswe: Monday 08, May 2017

Sponsored Ad

skol

Kenshi Abadogiteri bahura n’abantu bafite ibibazo byo kugira ibyunzwe umubiri wose cyane cyane n’ijoro. Ni ibisanzwe ko igihe hari ubushyuhe bwinshi mu buriri cyangwa uryamye wambaye imyenda myinshi yo kurarana , uzana ibyunzwe ku mubiri. Gusa ibi byo ntaho bihuriye no kuba hashyushye.
Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umuntu azana ibyunzwe bidasanzwe mu gihe aryamye nijoro, kandi bidatewe n’ubushyuhe nk’uko twabivuze haruguru, ahubwo ari nk’uburwayi. Ibi ni bimwe mu byo abaganga bahamya ko (...)

Sponsored Ad

Kenshi Abadogiteri bahura n’abantu bafite ibibazo byo kugira ibyunzwe umubiri wose cyane cyane n’ijoro. Ni ibisanzwe ko igihe hari ubushyuhe bwinshi mu buriri cyangwa uryamye wambaye imyenda myinshi yo kurarana , uzana ibyunzwe ku mubiri. Gusa ibi byo ntaho bihuriye no kuba hashyushye.

Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umuntu azana ibyunzwe bidasanzwe mu gihe aryamye nijoro, kandi bidatewe n’ubushyuhe nk’uko twabivuze haruguru, ahubwo ari nk’uburwayi. Ibi ni bimwe mu byo abaganga bahamya ko byaba impamvu z’iki kibazo.

Kuba ugeze muri Menopause ( Igihe umugore atagishoboye gusama )

Menopause ni igihe umugore ageramo akaba atagishoboye gusama. Abaganga bavuga ko igihe cya Menopause giherekezwa n’ubushyuhe bukunze kugaragara mu masaha ya nijoro, bigatera kugira ibyunzwe umubiri wose. Ibi ni ibintu bisanzwe ku bagore bose bageze muri icyo gihe.

Kuba umubiri wawe ufite Idiopathic hyperhidrosis

Ni igihe umubiri watewe no kugira ibyunzwe mu buryo buhoraho,ku buryo n’abaganga batabasha kumenya impamvu ibitera.

Kuba ufite ubwandu runaka (infections)

Ubwandu bw’igituntu akenshi nibwo butera abacyanduye kugira ibyunzwe ku mubiri mu gihe baryamye nijoro.Burya ngo kugira ibyunzwe ku mubiri mu ijoro bishobora kuba ikimenyetso y’ubwandu bwa Virusi itera SIDA.

Kuba urwaye Cancer

Ibyunzwe bya nijoro ni kimwe mu bimenyetso bya mbere by’uburwayi bwa cancer.Mu bindi bimenyetso bya Kanseri harimo gutakaza ibiro n’umuriro.

Kuba uri ku miti

Kuba uri gufata imiti y’uburwayi runaka.bishobora kuba intandaro yo gututubikana nijoro. 8% kugeza kuri 22% y’abafata imiti igabanya umunaniro n’agahinda gakabije (depression), ibatera kuzana ibyunzwe. Imiti igabanya umuriro nka Aspirin na Ataminophen ngo nayo ishobora rimwe na rimwe gutuma uwayifashe azana ibyunzwe.

Kugira isukari nke mu maraso (Hypoglycemia)

Kugira isukari nke mu maraso nabyo bigaragazwa nka kimwe mu bitera abantu kugira ibyunzwe ku mubiri mu ijoro.Abarwayi ba Diyabete kenshi bakunzwe kuzana ibyunzwe igihe baryamye nijoro.

Kuba imisemburo idakora neza

Kuba imisemburo y’umubiri w’umuntu idakora neza ni imwe mu mpamvu zitera abantu kugira ibyunzwe ku mubiri igihe baryamye nijoro.

Kenshi abantu bashobara guhura n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima,ugasanga ntibazi impamvu ibibatera.Ni byiza kugana abaganga ukamenya impamvu itera ikibazo ufite, mu rwego rwo kugira ngo ukomeze kugira ubuzima bwiza.

Ibitekerezo

  • Murakoze Kuri Izo Nama Muduhaye,kk Naj Mpora Ndavyibonaho Iyo Maze Igihe Ndiko Mfata Imiti

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa