skol
fortebet

Menya impamvu utari uzi ngo zaba arizo zituma abakobwa b’iki gihe bikundira abahungu b’ibyamamare

Yanditswe: Monday 21, May 2018

Sponsored Ad

skol

Urukundo ni ikintu kigira aho kiva ndetse n’icyatumye kibaho cyane cyane kugira ngo umuntu agukunde haba hari impamvu runaka agukunze kandi akanayikubwira kugira ngo wowe yakunze ukomeze uyisigasire mubane mu munezero, bityo rero hari impamvu nyinshi zitandukanye zituma abakobwa bakunda abahungu b’ibyamamare cyane kuko hari byinshi babungukira ho.
Impamvu 6 Umuryango.rw twabateguriye harimo izi zikurikira.
Ibyamamare biba bifite impano
Abakobwa iyo bakubonyeho impano runaka baragukunda (...)

Sponsored Ad

Urukundo ni ikintu kigira aho kiva ndetse n’icyatumye kibaho cyane cyane kugira ngo umuntu agukunde haba hari impamvu runaka agukunze kandi akanayikubwira kugira ngo wowe yakunze ukomeze uyisigasire mubane mu munezero, bityo rero hari impamvu nyinshi zitandukanye zituma abakobwa bakunda abahungu b’ibyamamare cyane kuko hari byinshi babungukira ho.

Impamvu 6 Umuryango.rw twabateguriye harimo izi zikurikira.

Ibyamamare biba bifite impano

Abakobwa iyo bakubonyeho impano runaka baragukunda cyane kuko baba babona hari byinshi bakungukiraho ndetse ukagira nicyo ubamarira aha dufashe urugero ku bana bato biga mu mashuli yisumbuye aho usanga umuhungu mu kigo uzwiho impano nyinshi aba akunzwe n’abakobwa cyane kubera babona azi utuntu twinshi kandi neza bityo bikabyara urukundo ari nako mu buzima busanzwe cyane cyane ku byamamare hano ku isi bigira abakunzi ba bakobwa cyane kuko abakobwa bakunda ufite ibyo azi cyane kurusha abandi.

Baba bafite amafaranga kandi bazwi hose

Ibyamamare hano ku isi biba bifite amafaranga kuko burya iyo wabaye icyamamare uba ucyenewe mutuntu twinshi haba kwamamaza cyangwa niba uri umukinnyi wa filime uhora uhamagarwa ngo ugaragare muri filime runaka bityo ukabona amafaranga menshi kandi nibyo koko abakobwa bakunda abahungu baba bafite amafaranga kuko abenshi baba bashaka kubaho batavunitse bityo bagakunda ibyamamare kuko biba bifite amafaranga.

Abahungu b’ibyamamare bahora basa neza

Kugira umubiri mwiza kandi ukiyitaho ni bimwe mu biranga ibyamamare kuko iyo wamenyekanye ahantu henshi iteka uhora utekereza ko aho ugiye uribuhasange abantu bakuzi babona udasa neza nk’icyubahiro uhabwa na rubanda ugasanga urasebye bityo rero icyamamare gihora gisa neza kubera izina aba yarubatse agomba no kugaragara neza mubandi.

Abakobwa bagira inkomoko y’igikorwa runaka ivuye mu myitwarire y’icyamamare

Kuba wakumva umuntu runaka aguteye gukora igikorwa runaka kandi utari wabiteganyije nuko aba azwi kandi yarigejeje ku rwego rushimishije, urugero niba uri umuhanzi ukaba wakandika ukanaririmba indirimbo irimo ubutumwa ubwira abantu ngo bareke kwiheba bajye bakomeza batekereza icyabateza imbere bityo ugasanga abakobwa baragukunze cyane kuko bakunda umuntu ubagira inama cyangwa se umukobwa akigana bimwe mu bikorwa byawe kuko atakumva inama z’icyamamarekazi.

Ibyamamare biba bifite imodoka n’inzu byiza kandi bigezweho

Iyo urebye hano ku isi icyamamare aho kiri hose kigomba guhabwa icyubahiro bityo usanga benshi aho batuye haba hacye kandi bafite n’imodoka nziza zigezweho bityo rero abakobwa bakarushaho gukunda ibyamamare kuko abakobwa bakunda abasore bafite aho baba heza bibereka ko n’ahandi hose ari heza bigatuma urukundo bakugirira rwikuba kubera ibyo baba babona ufite byiza.

Abakobwa bakunda ibyamamare byo mu myidagaduro

Imyidagaduro ni bimwe mu bituma umuntu amenyekana cyane ndetse agakundwa cyane aha twavuga nko muri cinema, indirimbo, n’ibindi byinshi. Ibi ni bimwe mu bituma abakobwa bakunda ibyamamare bagaragara cyane mu myidagaduro kuko abakobwa benshi bakunda guhora baryoshya ubuzima, dore ko bamwe banavuga ko ari buto bityo bakihorera mu munezero, bikaba byiza iyo bari kumwe n’icyamamare mu myidagaduro kuko nibo baba bazi uko baryoshya ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa