skol
fortebet

Menya itandukaniro riri hagati y’imboga n’imbuto

Yanditswe: Friday 18, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Usanga abantu hafi ya bose bazi ko kurya imboga n’imbuto ari byiza ku buzima kandi bifitiye akamaro umubiri wacu. Nyamara nanone nta gushidikanya ko bamwe bashobora kuba hari imboga bita imbuto cyangwa ugasanga hari imbuto bita imboga.

Sponsored Ad

Muri iyi nkuru turakwereka itandukaniro hagati y’imboga n’imbuto, tukwereke zimwe mu mboga zikunze kwitwa imbuto ndetse na zimwe mu mbuto zikunze kwitwa imboga.

Itandukaniro hagati y’imboga n’imbuto

Itandukaniro hagati y’imboga n’imbuto turarishyira mu bice bibiri. Icya mbere ni mu buryo bw’ibimera naho ikindi gice ni mu buryo bw’imirire.

- Mu buryo bw’ibimera, urubuto biterwa n’igice cy’ikimera ruturukaho. Urubuto ni ikiboneka nyuma y’uko habayeho ururabyo rukazahunguka aho rwari ruri hakazamo urubuto. Mu rubuto haba harimo utubuto imbere ari natwo tuzavamo ibindi bimera (nubwo Atari ku mbuto zose)

- Naho mu mirire, imboga n’imbuto zitandukanira hagendewe ahanini ku cyanga. Imbuto ahanini ziba ziryohereye, zikaribwa zidatetse cyangwa zigakorwamo imitobe (gusa hari n’imboga ziribwa zidatetse). Imboga zo, usanga mu cyanga cyazo nta kantu k’agasukari wasangamo kandi zo ziratekwa (gusa hari n’imbuto zimwe zitekwa) nubwo ushobora nazo kuzirya ari mbisi.

Imbuto zikunze kwitwa imboga

Nubwo tumaze kubisobanura hejuru, hari imbuto zimwe na zimwe zikunze kwitiranwa n’imboga cyane bitewe n’icyanga cyazo.

Ingero twatanga harimo:

- Avoka
- Concombre
- Imbuto za elayo
- Ibihaza
- Ibibiringanya

Imboga zikunze kwitwa imbuto

Nubwo ku mbuto hari nyinshi zitwa imboga, ku mboga ho ni nkeya zitwa imbuto, gusa zibaho.

Urugero rwa mbere ni inyanya. Inyanya zakabaye ari imbuto ugendeye ku bimera n’ukuntu ziribwa mbisi nyamara kandi icyanga cyazo kizishyira mu mboga.

Bitandukaniye hehe mu ntungabuzima?

Urebye ku byerekeye intungabuzima usanga bifite aho bihuriye henshi ahubwo wenda hagatandukana igipimo.

Byose bikungahaye ku myunyungugu, vitamin, fibre ndetse n’ibisohora imyanda mu mubiri.

Byose bizwiho kubamo sodiyumu nkeya ndetse n’ibinure bikeya.

Bitewe ariko na kwa kuryohera usanga mu mbuto, usanga imbuto arizo zibamo isukari na calories byinshi ugereranyije n’imboga.

Nk’urugero, agakombe kuzuye pome kaba karimo 65calories na garama 13 z’isukari mu gihe ako gakombe kuzuye amashu usangamo 31calories gusa na garama 2 z’isukari.

SOURCE: UMUTIHEALTH

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa