Kigali

Menya tumwe mu dushya tugera kuri 6 utaruzi ku miterere y’igisina cy’umugabo

Opinion   Yanditswe na: Martin Munezero 12 October 2017 Yasuwe: 4220

Nk’uko ibindi bice by’umubiri wa muntu bigira imiterere idasanzwe, nko gukura kw’imisatsi n’inzara, igitsina cy’umugabo kigira byinshi kihariye, ngo ubunyabugenge n’ubungenge bwayo ! Urubuga 7 sur 7 rwegereye umuganga Dr Paul Turek asobanura imwe mu miterere y’igitsina cy’umugabo abantu benshi batazi.

Imiterere y’ibitsina by’abagabo iratandukanye, bamwe bagira ibitsina bito bibyibuha bikanikwedura mu gihe bagize ubushake bwo gukora imibonanano mpuzabistina gusa, naho abandi bakagira ibinini (…)

Nk’uko ibindi bice by’umubiri wa muntu bigira imiterere idasanzwe, nko gukura kw’imisatsi n’inzara, igitsina cy’umugabo kigira byinshi kihariye, ngo ubunyabugenge n’ubungenge bwayo.

Urubuga 7 sur 7 rwegereye umuganga Dr Paul Turek asobanura imwe mu miterere y’igitsina cy’umugabo abantu benshi batazi.

1.Imiterere y’ibitsina by’abagabo iratandukanye, bamwe bagira ibitsina bito bibyibuha bikanikwedura mu gihe bagize ubushake bwo gukora imibonanano mpuzabistina gusa, naho abandi bakagira ibinini bitiyongera n’igihe bagize ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.

2. Igitsina cy’umugabo cyazanye umurego cyihina kigana ibumoso cyangwa iburyo cyangwa hejuru. N’ubwo ibyo bitera impungenge abagabo benshi ariko nta kibazo bitera ubuzima bwabo. Bigira ingaruka gusa iyo byageze kuri degere 15 kuko bishobora guteza indwara yitwa Peyronie ivuka ku kwigonda kw’igitsina cy’umugabo.

Dr Paul akomeza avuga ko iyo umugabo yafashwe n’iyo ndwara bimugiraho ingaruka mu kwinjiza igitsina cye mu cy’umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bikaba byanamugiraho ingaruka ku mubiri no mu mitekerereze.

3.Uruhu rw’igitsina cy’umugabo ni nk’uruhu rw’ahandi hose ku mubiri, rushobora kurwara uduheri (allergie) ndetse no kubyimbirwa.

4. Igitsina cy’umugabo gishobora kuvunika igihe habayeho gukora imibonano ku ngufu. Ku Isi mu bagabo 16 bavunitse ibitsina, umunani bashobora kuba barigukora imibonano n’abo batashakanye naho bandi bashobora kuba bari kuyikorera ahantu hadasanzwe nko mu modoka, ku kazi , muri n’ahandi ku buryo bashobora kwikanga bikomeye kikavunika.

5. Ubushakashatsi bwakorewe mu mujyi wa San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya 2002 na 2010bwagaragaje ko ikintu gikunze gukomeretsa igitsina cy’umugabo cyane ari imashini z’amapantalo, bamwe mu bagabo bemeje ko ububabare buruta ubundi bagize ari ubw’ubwo imashini yabarumaga igitsina.

6. Kutazana umurego kw’igitsina bishobora kuba ikimenyetso cy’ indwara z’umutima mu bihe bizaza.

Dr Paul Turek asobanura ko igitsina cy’umugabo cyigizwe n’udutsi twinshi tuyobora amaraso tubyimba tugatera umugabo ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

SOBANUKIRWA:Ese koko umuntu ugiye gupfa aba afite ibyishimo?

Mu gihe abantu batekereza urupfu nk’urugendo ruteye ubwoba kandi rubabaje,...
8 August 2018 Yasuwe: 1399 2

Ubushakashatsi bwerekanye inkomoko nyayo ya Sida

Abahanga mu bya siyansi bamaze igihe baravumbuye inkomoko y’ubwoko bubiri...
8 August 2018 Yasuwe: 2512 1

Inkuru mpamo y’umugabo wasigiye urufungo akareba ibitamureba yagakwiye...

Igihe kimwe mu mujyi hari hatuye umugabo w’umukire , warufite akazi kagutse...
6 August 2018 Yasuwe: 4121 0

NTIBISANZWE:Umugeni w’isugi yahahamuwe n’ingano y’igitsina cy’umugabo we...

Umugeni wo muri Afurika y’Epfo washatse umugabo akiri isugi, yakomerekeje...
6 August 2018 Yasuwe: 3125 1

Dore imirimo 10 ikomeye ku isi kandi ishyira mu kaga abayikora

Hanze aha hari imirimo yorohera abayikora nubwo bajya bavuga ngo nta mwuga...
6 August 2018 Yasuwe: 2137 0

Dore imodoka ifite ubwirinzi budasanzwe aho ibirahure byayo bitinjirwamo...

2018 INKAS Mercedes-Benz G63 AMG ni imodoka idasanzwe ikorwa n’uruganda rwa...
5 August 2018 Yasuwe: 3297 0