skol
fortebet

Menya ubuzima bwa gikirisitu bw’umukinnyi w’icyamamare Neymar ndetse n’uwo afatiraho urugero-AMAFOTO

Yanditswe: Thursday 10, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Kenshi usanga iyo umuntu amaze gutera imbere, abantu bagira amatsiko yo kumenya ubuzima bwe bwite, cyane cyane bibaza uko abayeho nyuma yo gukora umwuga asanzwe amenyerewemo.
Ku bakinnyi b’umupira w’amaguru nabo usanga abantu bashaka kumenya ubuzima bwabo bwihariye bwo hanze y’ikibugu.Muri iyi nkuru, turabagezaho bimwe ku buzima bwa gikiristu bw’umukinnyi w’umunyabrezile umaze kuba igihangange ku isi ‘Neymar da Silva Santos Júnior’. Benshi bagize amatsiko ubwo mu mikino Olempike yaberere i Rio (...)

Sponsored Ad

Kenshi usanga iyo umuntu amaze gutera imbere, abantu bagira amatsiko yo kumenya ubuzima bwe bwite, cyane cyane bibaza uko abayeho nyuma yo gukora umwuga asanzwe amenyerewemo.

Ku bakinnyi b’umupira w’amaguru nabo usanga abantu bashaka kumenya ubuzima bwabo bwihariye bwo hanze y’ikibugu.Muri iyi nkuru, turabagezaho bimwe ku buzima bwa gikiristu bw’umukinnyi w’umunyabrezile umaze kuba igihangange ku isi ‘Neymar da Silva Santos Júnior’.

Benshi bagize amatsiko ubwo mu mikino Olempike yaberere i Rio muri 2016, uyu musore yishimiraga itsinzi y’igihugu cye cya Brazil akagaragara aseka yambaye igitambaro ku mutwe cyanditseho amagambo agira ati:”100% Jesus”, byerekana ko ari umukirisitu ijana ku ijana.

Nyuma y’iki gikorwa cya Neymar, abanyamakuru baramwegereye bamubaza ku myemererer ye, maze nawe ntiyazuyaza ababwira muri aya magambo agira ati:”Ubuzima bugira igisobanuro gusa igihe icyo dushyize imbere kurusha ibindi ari ugukorera Kristo.” Urubuga catholic.com rwanditse ko Neymar ari Umukirisitu Gatulika utanga amaturo muri Kiliziya ndetse ngo anatanga icyacumi.

Mu bindi Neymar yatangaje ni uko yemera umukinnyi Kaka nk’umukirisitu w’umunyamupira afataho urugero.

Buri mwaka Neymar ategura umukino wa gicuti afatanyije na mugenzi we Nenê ukomoka mu gace kitwa Jundiaí, ibi babikora bagamije gufasha abakene babaha ibyo kurya. Neymar da Silva Santos Júnior yavutse ku itariki ya 5 Gashyantare mu mwaka w’ 1992, bivuze ko kugeza ubu afite imyaka 25 y’amavuko.

Uyu musore wavukiye mu gace kitwa Mogi das Cruzes muri Brazil afite uburebure bwa Metero 1 na cm 75. Yakinnye mu makipe atandukanye arimo Santos y’iwabo yakuriyemo, ahava yerekeza mu ikipe ya Fc Barcelone na Paris Saint-Germain yasinyiye mu minsi mike ishize.

Ibitekerezo

  • Uwizeye lmana ntacabura ngiranamwe muravyiboneye yanditse 100%Jesu .None abaye uwambere kwisi aguzwe meshi.tout jours 100%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa