Mu mafoto reba ahantu 10 Imana yaremanye ubwiza budasanzwe [AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 18, Sep 2018
Aya mafoto icumi ugiye kureba ni ahantu Imana yaremye.Ntabwo ari ibintu byakozwe n’umwana w’umuntu. Biratangaje kandi ibi byose ni ukuri.
1. Fly Geyser, Nevada, USA
Iyi misozi ubona mu mazi yabayeho mu 1964 kubera impanuka ubwo abanyamerika bari barimo gushaka ingufu z’amashanyarazi (energy) muri Nevada muri Amerika bituma bituma ingufu zizamuka zikora imisozi imeze gutya.
2. Great Blue Hole, Belize
Uyu ni umwobo w’umwimerere uri mu mazi mu gihugu cya Belize.Ufite metero 300 z’umuzenguruko ukagira ubujyakuzimu bungana metero 125. Ni hamwe mu hantu heza ho gucubira mu mazi ku Isi.
3. Plitvicer Seen, Croatia
Ibiyaga 16 mu gihugu cya Korowasiya (Crotia) byaremwe mu buryo butangaje.Bikoze nka esikariye(Arranged in steps) aho bigiye bihuzwa n’amazi atemba .
4. Zangye Danxia, China
Aya ni amabuye akoze mu mucanga aherereye mu gihugu cy’ubushinwa. Imana yayaremye mu buryo butangaje.Akoze mu mabara atandukanye.Agaragaza ubudahangarwa bw’Imana.Yabayeho Imyaka myinshi ibarirwa mu mamiliyoni mbere y’ivuka rya Yesu kandi hagati yayo hagiye harimo utugezi dutembamo amazi meza.
5. Striped icebergs, Antarctica
Ku mugabane wa Antarctica hari imisozi ikozwe mu rubura itangaje. Twabibutsa ko ubwato bwitiriwe TITANIC bwasenyutse kubera ko bwagonze umusozi w’urubura ariko si uyu.
6. The Door to Hell, Turkmenistan
Ahantu hiswe The Door to Hell cyangwa umuryango uganisha i Kuzimu tugenekereje mu kinyarwanda uri mu gihugu cya Turkmenistan mu butayu bwa Karakum. Haciye imyaka igera kuri 40 hano hantu haka amanywa n’ijoro hatazima.Abashakashatsi bahakorera ubushakashatsi butandukanye.
7. Côte d’Albâtre, France
Aha naho ni hamwe mu hantu hatangaje Imana yaremye. Ni mu gihugu cy’ Ubufaransa ku nkengero z’inyanja irebere nawe.
8. Bryce Canyon, USA
Aha hantu ni muri Leta zunze ubumwe za Amerika.Haremwe gutya na Rurema.Ni hamwe mu hantu hatangaje ku isi hagaragaza ubudahangarwa bw’Imana.
9. Salar de Uyuni, Bolivia
Iyi ni inyanja nini y’umunyu iherereye mu gihugu cya Bolivia ifite kilometerokare 10,582 ugereranije. Imeze nk’indorerwomo cyangwa se ikirore cyangwa nk’inyanja y’ibirahuri urebye ku ifoto kuko iyo wifotoje ariho uri ifoto iza imeze gutya.
10. Pamukkale, Turkey
Aya ni amariba y’amazi ashyushye aherereye mu ntara ya Denizli ni mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu cya Turikiya. Aha naho ni hamwe muhantu Nyagasani yaremye hatangaje.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *