skol
fortebet

Mu mafoto reba Indege idasanzwe kandi nini ku isi kurusha izindi yakozwe izajya yifashishwa mu kohereza ibyogajuru mu kirere(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 02, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

“Stratolaunch” izina ry’Indege nini kurusha izindi kw’Isi yakorewe imirimo ikomeye cyane yo kujya yifashishwa mu kohereza ibyogajuru mu kirere. Iyi ndege yakozwe n’umwe mu bashinze uruganda rwa Microsoft ikaba iri gukorerwa igeragezwa.
Kuburebure bungana na metero 15.24, intera ya metero 117.348 kuva ku ibaba rimwe kugera ku rindi, Inafite kandi na moteri esheshatu za Boeing 747, amapine 28, n’ubushobozi bwo gutwara ibiro 226 796 bya rocket zifashishwa mu kohereza ibyogajuru mu kirere. Ifite (...)

Sponsored Ad

“Stratolaunch” izina ry’Indege nini kurusha izindi kw’Isi yakorewe imirimo ikomeye cyane yo kujya yifashishwa mu kohereza ibyogajuru mu kirere. Iyi ndege yakozwe n’umwe mu bashinze uruganda rwa Microsoft ikaba iri gukorerwa igeragezwa.

Kuburebure bungana na metero 15.24, intera ya metero 117.348 kuva ku ibaba rimwe kugera ku rindi, Inafite kandi na moteri esheshatu za Boeing 747, amapine 28, n’ubushobozi bwo gutwara ibiro 226 796 bya rocket zifashishwa mu kohereza ibyogajuru mu kirere.

Ifite uburebure bungana na metero 15.24.

Paul Allen umwe mubashinze uruganda rwa Microsoft niwe wakoze iyi ndege idasanzwe, yatangiye gukorerwa igeragezwa ryo ku butaka ku wa Gatatu ku kibuga cya Mojave Air and Space Port muri Leta ya California.

Umuyobozi Mukuru wa Stratolaunch, Jean Floyd, yavuze ko mu mezi ari imbere bateganya gukora igerageza ryo ku butaka no mu kirere, ari nako hitabwa ku mutekano w’abazayitwara ku buryo mu ntangiriro za 2019 izatangira gukora kumugaragaro.

Paul Allen umwe mubashinze uruganda rwa Microsoft niwe wakoze iyi ndege.

Yakomeje avuga ko Stratolaunch izajya iguruka ikagera ku butumburuke nk’ubw’indege zisanzwe ikabona kohereza rocket, nyuma ikongera igasubira hasi, ndetse ikaba ishobora kongera koherezwa mu kirere.

Stratolaunch niyo ndege yambere nini kw’Isi.

CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko iyi ndege yakozwe ku bufatanye bwa Allen na Burt Rutan, binyuze muri sosiyete zabo Vulcan Aerospace na Scaled Composites. Aba bombi bigeze no gufatanya bashyira hanze SpaceShipOne mu 2004.

Allen si we muherwe wenyine ufite inzozi zo kugenzura ikirere, kuko Jeff Bezos washinze Amazon na Elon Musk wa Tesla, bafatanyije bashyira hanze SpaceX yakorewe igeragezwa umwaka ushize ikabasha kohereza rocket.

Ifite ubushobozi bwo gutwara ibiro 226 796 bya rocket zifashishwa mu kohereza ibyogajuru mu kirere.

Bezos na Musk barateganya ko mu 2018 bazatembereza abantu babiri bakazengurutswa ukwezi hakoreshejwe SpaceX.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa