skol
fortebet

Mu mafoto reba uburyo Abaperezida b’ibihugu bashyizwe mu masura y’impunzi bikaba bikomeje gutangaza ubabonye wese[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 22, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi umwe yarahagurutse ati “kuri iyi Si nta wahazanye ibigega, abantu bose bazayisiga uko bayisanze”, dore ko n’Umunya Uganda, Semwanga uherutse gusasirwa amafaranga mu gituro bigoye kumenya niba hari icyo amumariye uyu munsi.

Sponsored Ad

Mu mashusho adasanzwe, Umunya-Syria, Abdalla Al Omari yashushanyije abayobozi bakomeye ku Isi mu isura y’impunzi zibungana akarago zisabiriza. Mu icyo gihangano yafashe nka Minisitiri utaha mu nzu nziza i Nyarutarama, ku makaro adashobora gukandagiraho urushishi, amushushanya mu ishusho y’umuturage utagira n’urwara rwo kwishima; aho arambika umusaya, uvuga ntiyumvwe.

Ni igihangano Abdalla Al Omari yahanze nyuma yo kumara igihe mu Bubiligi aho yahunze avuye iwabo muri Syria ahari intambara imaze guhitana benshi.

Ni igihangano bitoroshye kugihanga, dore ko na we nubwo asanzwe abifitemo inararibonye byamutwaye amezi 19, kugirango yifashishe amarangi n’ibindi byamufashije kubishyira ahabona.

Hamwe yashushanyije Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump abungana akarago, umwana yamusunziriye ku rutugu, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin afite icyapa gisaba, ubutumwa bugira buti “ Nyamuneka nimumfashe, Imana ibahe umugisha.”

Ibihango bye ntibigamije gusebya abayobozi b’Isi; ahubwo biributsa kugaragaza ubumuntu mu bikorwa byose.

REBA AMAFOTO HASI:

Angela Merkel mu bukene budasanzwe


David Cameron ari kunywera Biyeri mu kirahure kinini gifite n’umukondo


Perezida Obama mu butindi butavugwa


Perezida Trump ahetse umwana wamusinziririye ku rutugu


Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un yahunganye igisasu ahishe inyuma ye


Perezida wa Syria, ari mu mazi hagati y’ikoreye ubwato


Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan abungana agafuka


Perezida w’u Burusiya ati nimumfashe, Imana izabaha umugisha

Ibitekerezo

  • Urakoze munyamakuru.Ibi bituma abantu twese dutekereza.It can happen to everybody.Muli Matayo 7:12,Yesu yabwiye abantu ati:"Icyo utifuza ko kikubaho,ntukagikorere abandi".Abantu bubahirije iyo principle ibi byose byavaho:Kurwana,kwicana,kwiba,gusambana,intambara,ubuhunzi,etc...Gusa kubera ko abantu bananiye imana,yashyizeho umunsi w’imperuka nkuko ibyakozwe 17:31.Kuli uwo munsi,izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Imana ikorera kuli gahunda yayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa