skol
fortebet

Mu mafoto reba urutonde rw’ibintu bigaragara nk’aho bitangaje ugereranyije n’imitekerereze ya muntu[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 18, May 2018

Sponsored Ad

skol

Ibintu bigaragara nk’aho bitangaje ugereranyije n’imitekerereze ya muntu bigenda bihinduka uko isi igenda itera imbere. Ubwenge n’iterambere mu buhanga Bizana udushya uko bukeye. Mugihe cya kera mu myaka ya mbere ya Yezu ariko hari ibintu byariho bitangaje na n’ubu bikaba bigifatwa nk’ibyaranze amateka kabone n’ubwo kuri iki gihe haje ibitangaje kurushaho.
Umuryango. rw Turabagezaho ibintu 7 byari bitangaje muri Antiquité ari byo les 7 merveilles du monde cyangwa Seven wonders of the world.
1. (...)

Sponsored Ad

Ibintu bigaragara nk’aho bitangaje ugereranyije n’imitekerereze ya muntu bigenda bihinduka uko isi igenda itera imbere. Ubwenge n’iterambere mu buhanga Bizana udushya uko bukeye. Mugihe cya kera mu myaka ya mbere ya Yezu ariko hari ibintu byariho bitangaje na n’ubu bikaba bigifatwa nk’ibyaranze amateka kabone n’ubwo kuri iki gihe haje ibitangaje kurushaho.

Umuryango. rw Turabagezaho ibintu 7 byari bitangaje muri Antiquité ari byo les 7 merveilles du monde cyangwa Seven wonders of the world.

1. Le Phare d’Alexandrie/ Lighthouse of Alexandria.

Ni umunara wari uherereye ku nkombe y’inyanja ya Méditeranée mu mugi w’Alexandria mu Misiri. Wareshyaga na 134m wubatswe mu mwaka wa 280 mbere y’ivuka rya Kristu. Ku isonga yawo hahoraga hacanye umuriro ufasha abantu kubona amato yabaga ari ahitaruye mu nyanja. Uyu munara ufite itara waje gusenyuka mu kinyejana cya 14 nyuma ya Yezu kubera umutingito w’isi.

2. La pyramide de Keops/Great Pyramid of Giza

Ni inyubako ifite ishusho y’umutemeri nyamigongo yatangiye kubakwa mu myaka 2700 mbere y’ivuka rya Yezu. Iherereye mu Misiri hafi y’izindi nyubako zifite ishusho nk’iyi ari zo Mykerinos na Chephren zose zitiriwe bamwe mu bami ba kera ba Misiri. Zubatse ahitwa Gizeh mu mugi wa Kayiro. Mu nteramatsiko zose uko ari zirindwi zo mu bihe byahise, izi pyramides ni zo zigihagaze ku butaka.

3. Le temple d’Artémis à Ephèse/Temple of Artemis at Ephesus

Iyi ngoro yari iherereye ahitwa Ephèse. Ni mu gihugu cya Turquie y’ubu. Muri iki gihe Ephèse ntabwo ikibaho ahubwo yahindutse umugi wa Selcuk uri ku bilometero 50 ugana mu majyepfo ya Izmir. Kubaka iyi ngoro byatwaye imyaka 220 yose. Gusa ubu na yo ntabwo ikibaho.

4. Le Colosse de Rhodes/Colossus of Rhodes

Ni igishusho nyamunini cy’ikibumbano cy’uwitwa Titan Helios w’umugereki. Iki gishusho cyari ifite uburebure bwa 32 z’uburebure kandi ahanini cyari kibumbye muri bronze. Yarangije kubakwa mu myaka 290 mbere ya Yezu. Iyi shusho na yo yaje gusenyuka.

5. Les jardins suspendus de Babylone/Hanging Gardens of Babylon

Ni ubusitani bwari buherereye i Babyloni muri Irak y’ubu. Bwatunganyijwe mu myaka 600 mbere ya Yezu bukaba bwari hejuru y’inzu. Mu bitekerezo by’amateka ya kera bavuga ko ubwo busitani bwaba bwaratunganyijwe n’umwami Nabuchodonsor agirango yereke umugore we Amytis uko ubusitani bwo mu gihugu avukamo bwari bumeze.

6. La statue de Zeus à Olympe/Statue of Zeus at Olympia

Ingoro y’ikigirwamana cy’ABagereki Zeus yubatswe mu mwaka wa 450 mbere ya Yezu, hanyuma ishusho ya Zeus yubakwa muri 440 mbere ya Yezu. Nyuma ari ko byose byaje gushya hasigara ibisigazwa.

7. Le Mausolée d’Halicarnasse/Mausoleum of Halicarnassus

Ni inyubako yari irimo imva y’umwami Mausole .

Yari iherereye mu mugi wa Bodrum muri Turquie. Bavugako iyo mva yatangiye kubakwa nyirayo atarapfa bisabwe na Artémise wari mushiki we akaba n’umugore we. Yuzuye mu mwaka wa 350 mbere ya Yezu. Iyi mva yakomeje kubaho kugeza mu mwaka wa 1522 nyuma ya Yezu, ariko abantu bagiye batwara amabuye y’agaciro menshi yari ayitashye biyiviramo gusenyuka burundu. Gusa hari ibisigazwa bike byayo byajyanywe mu nzu ndangamurage British Museum y’i Londres mu Bwongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa