skol
fortebet

NYANZA:Abayobozi ba hoteli batawe muri yombi kubera urupfu rw’abanyeshuri

Yanditswe: Tuesday 25, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Nyakanga 2017 nibwo hamenyakanye amakuru y’uko abana babiri b’abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu mu ishuri ryisumbuye rya Tekiniki rya St Peter Gihozo bitabye Imana barohamye muri piscine ya Hotel Dayenu Nyanza.
Abo banyeshuri babiri umwe ufite imyaka 14 witwa Bryan Rwabukayire n’undi witwa Yves Ngirinshuti w’imyaka 15 y’amavuko bari basanzwe biga kuri Ecole Technique Saint Peter’s Secondary School “Igihozo”, rihereye mu mugi wa Nyanza, amakuru akaba (...)

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Nyakanga 2017 nibwo hamenyakanye amakuru y’uko abana babiri b’abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu mu ishuri ryisumbuye rya Tekiniki rya St Peter Gihozo bitabye Imana barohamye muri piscine ya Hotel Dayenu Nyanza.

Abo banyeshuri babiri umwe ufite imyaka 14 witwa Bryan Rwabukayire n’undi witwa Yves Ngirinshuti w’imyaka 15 y’amavuko bari basanzwe biga kuri Ecole Technique Saint Peter’s Secondary School “Igihozo”, rihereye mu mugi wa Nyanza, amakuru akaba avuga ko bari bagiye koga muri Piscine ya Hotel Dayenu baza guhura n’impanuka bitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi, yatangarije IGIHE ko abagabo babiri barimo nyiri Hotel Dayenu ndetse n’umucungamutungo (Manager)
batawe muri yombi bakurikiranyweho uburangare bwateye urupfu, akomeza avuga ko hagishakishwa umukozi ushinzwe gufasha abantu koga kuko yaburiwe irengero.

IP Kayigi ati “Byabaye uyu munsi ku isaha ya saa cyenda n’igice zishyira saa kumi, abo bana babiri b’abanyeshuri bizanye koga bisanzwe, ngo bari basanzwe bamenyereye aho hantu. Twafashe nyiri hoteli na ’Manager’, baravuga ko ushinzwe gufasha abantu koga yari arangaye ari mu bindi, ariko bakavuga ngo yahise atoroka ariko ari gushakishwa.

IP Kayigi yasobanuye ko impamvu nyiri Hotel na Manager batawe muri yombi ari uko bigaragara ko habayeho uburangare kugeza igihe abana barohamye bagapfa, avuga ko ari imicungire mibi y’ibyo bashinzwe.

Aganira na Igihe,Yagize ati “Impamvu hagomba gufatwa nyiri Hoteli n’uwo ’Manager’ ni uko habayeho imicungire itameze neza, niba uwo muntu ufasha abantu koga anahari bamukoresha indi mirimo, abo bana bagiye koga bose bakagwamo, buriya ni nka kwa kundi bavuga ngo ‘imbwa zifashe umuntu noneho undi yajya kumutabara akamunanira’ bose bagaheramo”.

Yakomeje avuga ko abo bana bari bararangije ibizamini bari mu karuhuko gato bakaba bagiye koga n’ubuyobozi bw’ikigo bigamo butabizi, ariko hakaba habaye ikosa kuba hoteli yabemereye koga ntiyabakurikirana bibaviramo urupfu.

Kugeza ubu imirambo y’abo bana yajyanwe ku bitaro by’akarere ka Nyanza gukorerwa isuzuma no kugira ngo muganga yemeze icyaba cyabishe, ndetse n’imiryango yabo yamaze kubimenyeshwa.

Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa