skol
fortebet

Nyuma yo gufungurwa,Diamond yasabye imbabazi ku mashusho ye y’urukozasoni akomoza no kubyo yigiye mu buroko

Yanditswe: Friday 20, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

- Nyuma yo gufungurwa,Diamond yasabye imbaza avuga ko atazongera gushyira hanze amafoto y’urukozasoni akomoza no kubyo yigiye mu buroko
- Diamond hari ibyo yize nyuma yo kuva muri gereza
- Nyuma yo kuva muri gereza, Diamond Platnumz yasabye imbabazi, anahishura byinshi yize nyuma y’ibyo yakoze

Sponsored Ad

Umuhanzi Diamond Platnumz nyuma yo kuva mu buroko aho yari akurikiranyweho gushyira ahagaragara amafoto y’urukozasoni, uyu muhanzi yasabye imbabazi atangaza ko ibyo yakoze atari azi ko bihanwa n’amategeko.

Diamond Platnumz yatawe muri yombi kuri uyu wa kabiri, icyo gihe polisi ya Tanzaniya yari imukurikiranyeho icyaha cyo kwifashisha imbuga nkoranyambaga agashyira hanze amashusho y’urukozasoni.

Polisi yo mu gihugu cya Tanzaniya ikaba yarahise ita muri yombi uyu muhanzi we n’umuhanzikazi Faustine Charles Nandy.

Imbere y’itangazamakuru n’ikigo TCRA Diamond yatangaje atari azi ko hariho amategeko agenga imbuga nkoranyambaga, bitewe no kuba afite bakunzi benshi kumbuga nkoranyambaga kandi bifuza kumufatiraho urugero, uyu muhanzi yasabye imbabazi z’ibyo yakoze ndetse anasezeranya ko bitazasubira ukundi.

Diamond yagize ati” Nize byinshi, namaze gutahura ko ndi umwe mu bafite abafana benshi ku mbuga nkoranyambaga kurusha undi muntu wari we wese muri iki gihugu. Hari urubyiruko rwinshi rumfatiraho urugero kubw’ibyo nsabye imbabazi kandi ndasezeranya ko bitazasubira.”

Diamond yatawe muri yombi nyuma y’iminsi itari myinshi zimwe mu nzirimbo z’uyu muhanzi nazo zifunzwe kubera zukagaragaramo amashusho y’urukozasoni. Zimwe izo ndirimbo zirimo Zigo yakoranye na AY, Alleluya na waka waka yakoranye na Rick Ross.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa