skol
fortebet

Nyuma yo kwizezwa ibitangaza n’umupfumu,umubyeyi w’abana 7 Mukabagarura Eugenie aratanga ubuhamya bw’ukuntu yashatse kwimanika

Yanditswe: Monday 29, May 2017

Sponsored Ad

skol

Mukabagarura Eugenie, umubyeyi w’abana barindwi, utuye mu Mudugudu wa Gitera, Akagali ka Kibirizi, Umurenge wa Mayange, mu Karere ka Bugesera yavuze uburyo yari agiye kwiyahura nyuma yo gutekerwa umutwe n’umupfumu akamugurishiriza inzu ibihumbi 700 amwizeza ko azamwubakira inziza ya miliyoni 25.
Mu buhamya yatanze kuri Radio Ijwi ry’Ibyiringiro, mu kiganiro ’Duhumurizanye’, ku Cyumweru, uyu mugore w’imyaka 54, yavuze ko ku itariki ya 28 Gashyantare 2017, iwe haje umusaza amusaba icumbi, amubwira (...)

Sponsored Ad

Mukabagarura Eugenie, umubyeyi w’abana barindwi, utuye mu Mudugudu wa Gitera, Akagali ka Kibirizi, Umurenge wa Mayange, mu Karere ka Bugesera yavuze uburyo yari agiye kwiyahura nyuma yo gutekerwa umutwe n’umupfumu akamugurishiriza inzu ibihumbi 700 amwizeza ko azamwubakira inziza ya miliyoni 25.

Mu buhamya yatanze kuri Radio Ijwi ry’Ibyiringiro, mu kiganiro ’Duhumurizanye’, ku Cyumweru, uyu mugore w’imyaka 54, yavuze ko ku itariki ya 28 Gashyantare 2017, iwe haje umusaza amusaba icumbi, amubwira ko ari umuvuzi kandi ko akeneye icumbi ko namara kuvura abantu bo muri ako gace barwaye azahita yigendera.

Ngo uwo mugore yaramuhakaniye avuga ko adashobora gucumbikira umuntu w’umugabo kandi we ari umupfakazi. Uwo musaza ngo yaragiye haciye umwanya aragaruka maze wa mugore uvuga ko ashobora kuba hari ibintu yari amaze kumutera noneho yemera kumwakira.

Ngo uwo musaza yarabyukaga akajya mu ngo z’abantu kubavura maze umugore nawe akigira mu bye ariko nijoro agataha muri urwo rugo akarara aho yari yaramusasiye mu ruganiriro.

Uwo musaza utarigeze ababwira imyirondoro ye keretse kubabwira ko yitwa Anastase, ngo yaje kugirana amakimbirane n’umuntu maze afatwa n’inzego z’ibanze kugira ngo yisobanure ndetse n’uyu mubyeyi wamucumbikiye bose barafatwa. Ngo basanze ivarisi yagendanaga zirimo ibinyuguri,amahembe y’ibikoko, imiti y’ifu n’ibindi bintu ariko ngo yahise atanga amafaranga ibihumbi ijana akemura ikibazo yari afitanye n’uwo muturage.

Mu kugera mu rugo bose barekuwe, uwo musaza ngo yahise atangira ku kubwira uwo mubyeyi wamucumbikiye ko n’ubundi byamenyekanye ko babana mu nzu, amusaba ko yakwemera akaba umugore we.

Mukabagarura ati “Yaranyigishije ambwira ko n’ubundi bizwi ko tubana mu nzu maze nshiduka twatangiye kuryamana. Simbizi niba ari ibintu yanteye kuko abapfumu bagira ibintu byinshi.”

Amaze kumwiyegereza ngo yatangiye kumubwira ko ashaka kuzamwitura ku buryo azabona ko atacumbikiye umuntu w’imbwa.

Ati “Yarambwiye ngo wa mudamu we rwose wakira abashyitsi neza n’abana bawe rwose barankunze nta ribi ryawe, ndashaka kukwereka ko utabanye n’imbwa ahubwo wabanye n’umugabo; ndashaka kukubakira inzu y’akataraboneka i Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Yaravugaga ngo afite miliyoni 25 kuri konti ye ariko ayo mafaranga kuko ava mu bupfumu kandi atayizera ati none ndagira ngo tugurishe iyi nzu yawe n’ikibanza maze njye kuvangira izo miliyoni mbone uko nkwitura. Yaraduhwitse[gutwara ubwenge] njyewe n’abana banjye ku buryo twashakishije abakiriya vuba na bwangu, inzu n’ikibanza twabigurishije ibihumbi 700 gusa abana barasinya avuga ko ayo mafaranga ashaka kuyavangira.”

Ngo bakimara kugurisha bwarakeye ahita ayajyana asiga ivarisi ye imwe ariko ngo ntiyongeye kugaruka. Ati “ Yagiye ku itariki 11 Mata 2017, na n’ubu ntaragaruka, ubu inzu nubwo tukiyirimo ariko turayikodesha n’abayiguze.”

Uko yashatse kwiyahura

Arira cyane Mukabagarura yagize ati “Tumaze kumubura naravuze ngo reka nshake umugozi noneho nimanike birangire kuko ntabwo nakodesha nari mfite aho ncira inshuro ngo bikunde ngo noneho nangarane abana. Numvaga umuti ari ukwiyahura, ariko ubwo nari ndi kubiteganya numvise abantu bavuga ko hari umuvugabutumwa ugiye kuza, ndavuga ngo reka mbanze nzumve ibye mbone kwiyahura.”

Avuga ko nyuma yo gusengerwa n’Umuvugabutumwa wo mu itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi wagiye muri ako gace, ngo ibyari byarasigaye mu ivarisi y’uwo mugabo baje bakabitwika nawe areka icyemezo cyo kwiyahura.

Umupfumu yongeye kubatwara ibihumbi 15

Nubwo uwo mupfumu yajyanye ibihumbi 700 ngo ntiyanyuzwe kuko nyuma yo kwirirwa abarerega ngo yahamagaye uwo mubyeyi amusaba ibihumbi 15 byo gutega imodoka ngo azane ibikoresho yari yamuguriye maze nawe agwatiriza igare ry’umukwe we ngo ayabone nabwo ntiyagaruka.

Uwo mubyeyi avuga ko iyo bahamagaye uwo mupfumu ngo ababwira ko ari i Cyangugu, mu Mutara cyangwa se muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku buryo kumubona bigoye dore ko nta n’umwirondoro we uzwi.

Mukabagarura asaba abantu bose gushishoza mbere yo kugira uwo bacumbikira ngo kuko nubwo we yabyitaga impuhwe mu gucumbikira uwo musaza ariko byakururiye ingorane zikomeye.

Ibitekerezo

  • None se niba iyo telefone ye bamuhamagaraho ayitaba, kuki batayiha Polisi ngo ikore akazi kayo??

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa