skol
fortebet

Olivia akomeje gutangaza abantu batari bake bitewe n’uburyo yatakajemo ibiro akavamo inkumi y’uburanga budasanzwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 21, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Olivia Shanks ni umukobwa w’imyaka 24 y’amakuvo, avuka mu gihugu cya Virginia muri leta zunze ubumwe za Amerika, akomeje kuba ikimenyabose no gukundwa cyane kubera uburyo yatakaje ibiro mu myaka ibiri gusa akava ku biro 115kg akagera ku biro 45.

Sponsored Ad

Ubwo yari afite imyaka 17 olivia atangaza ko aribwo yatangiye kubyibuha mu buryo budasanzwe, n’ubwo mu bwana bwe yahoze ari umwana ufite umubiri ariko yemeza ko yari nk’abandi bana.

Mu magambo ye yagize ati "icyanteye kugira ishyaka ryo kugabanya ibiro ni uko ibyo nakoraga byose byari bisigaye binanira, no kujya mu ishuri byari bisigaye ari ikibazo kinkomereye nyamara nareba abandi bakobwa uko ari beza bateye neza nkagira ipfunwe..”

Olivia akomeza agira ati,“Nigiriye icyizere numva ko byose nabikora nkagabanya umubyibuho ari nabwo nafashe umwanzuro wo kwigomwa buri kimwe nkunda kintera kubyibuha cyane urwo rugendo birangira ndutsinze.”

Uyu mukobwa ukomeje gutangaza benshi ntabwo yasobanuye ibanga nyakuri yakoresheje ngo rifashe abandi, ngo kuko yabonye isomo n’ubumenyi bugomba kumutunga agafasha abandi bakeneye kugabanya ibiro babanje kumwishyura.

Kuva aya mafoto yajya ku mbuga nkoranyambaga, benshi bakomeje kuyahanahana bayatangaho ibitekerezo bitandukanye banatangarira uyu mukobwa wagabanyije ibiro akavamo inkumi nziza bikanamubera umurimo yihangiye.

Ibitekerezo

  • bavuga leta ya virginia apana igihugu nonese niba igihugu USA yo iraba iki??

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa