Papa Francis yimitse abakaridinali bashya barimo babiri bo muri Africa

19 November 2016. | Opinion | 0 Ibitekerezo | Nsanzimana Ernest
  • Papa Francis yimitse abakaridinali bashya barimo babiri bo muri Africa

Umushumba wa kiriziya gatolika ku isi Papa Francis yimitse abakaridinali bashya 17 barimo ukomoka mu Repubulika ya Centre Africa n’ ukomoka muri Lesotho.

Abakaridinali nibo bitoramo umushumba wa kiriziya gatorika ku isi(Papa). Aba bakaridinali bashya bakomoka ku migabane itanu ariyo Amerika, Asiya, Uburayi, Afurika, Oseyaniya

Umukaridinali utarageza ku myaka 80 y’ amavuko niwe yemerewe kuba Papa. Cumi na batanu muri 17 batoranyijwe kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2016 ntabwo barageza ku myaka 80 y’amavuko. Ibi bivuze ko muribo hashobora kuvamo uzasimbura Papa Francis.

Abo bakaridinali bashya ni : Mario Zenari, Italy (who will remain in his role as Papal Nuncio to Syria), Dieudonne Nzapalainga, Central African Republic ,Carlos Osoro Sierra, Spain, Sergio da Rocha, Brazil, Blase J Cupich, USA, Patrick D’Rozario, Bangladesh, Baltazar Enrique Porras Cardozo, Venezuela, Jozef De Kesel, Belgium ,Maurice Piat, Mauritius, Kevin Joseph Farrell, USA, Carlos Aguiar Retes, Mexico, John Ribat, Papua New Guinea, Joseph William Tobin, USA ,Anthony Soter Fernandez, Malaysia ,Renato Corti, Italy ,Sebastian Koto Khoarai, Lesotho, Ernest
Simoni, Albania

Ni ku nshuro ya gatatu mu myaka itatu ishize Papa Francis yimitse abakaridindali bashya.

Tanga Igitekerezo