skol
fortebet

Pasiteri Mukirisitu arakekwaho gukoreshwa ibitangaza na Shitani (AMAFOTO)

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Ku myaka ye 28 , Mukirisitu Richard,utuye mu Karere ka Kayonza, intara y’i burasirazuba,yatangiye guteza impagarara mu mitima y’abantu kubera ibitangaza akora aho bahereye ku nkomoko y’imbaraga akoresha bamwe bakeka ko ashobora kuba ari intumwa ya satani. Mukirisitu Richard ahakana ko imbaraga akoresha ziva kwa Shitani (nk’uko bamwe babivuga), ngo ahubwo azikura ku Mana kubera kubahiriza amahame yayo.
Yagize ati: “Njye sinemeranya n’abavuga ko nkoresha imbaraga za Satani, kuko nzi ko imbaraga (...)

Sponsored Ad

Ku myaka ye 28 , Mukirisitu Richard,utuye mu Karere ka Kayonza, intara y’i burasirazuba,yatangiye guteza impagarara mu mitima y’abantu kubera ibitangaza akora aho bahereye ku nkomoko y’imbaraga akoresha bamwe bakeka ko ashobora kuba ari intumwa ya satani.

Mukirisitu Richard ahakana ko imbaraga akoresha ziva kwa Shitani (nk’uko bamwe babivuga), ngo ahubwo azikura ku Mana kubera kubahiriza amahame yayo.

Yagize ati: “Njye sinemeranya n’abavuga ko nkoresha imbaraga za Satani, kuko nzi ko imbaraga ari Imana yazimpaye.Nubahiriza amahame ari yo gusenga, gukiranuka no kujya mu biterane Imana ikankoresha.”

Nubwo Mukirisitu ahakana gukorana n’imyuka mibi, yakomeje avuga ko gucisha (gucirira umwuka rukana) bibaho ariko ngo ugacisha ku Mana.

Yakomeje agira ati: “Gucisha bibaho ariko ugacisha ku Mana kuko yo itanga umwuka mwiza, kugira ngo ukize abantu bayo mu izina rya Yesu.Hari n’abashobora gucisha ku badayimoni, gusa ntibakorere mu Izina rya Yesu.’

Uyu muvugabutumwa akomeza kuganira n’ikinyamakuru IBYISHIMO dukesha iyi nkuru yahamije ko yifuza gukora uyu murimo ku rwego rwo hejuru kuko ngo yabitegetswe n’Imana ubwayo, nyuma y’uko yari yabanje kubyanga ikamuteza impanuka muri 2015.

Yagize ati: “Nshaka kugera ku rwego rwo hejuru kuko Imana yambwiye ko impamagariye kubohora abantu bayo.Niyo yabintegetso kuko nari mfite akazi nakoraga imbwira kuyikorera mbanza kwanga, nemera imaze kunteza impanuka nakoreye i Kabuga muri 2015; ubu mfite inkovu ku maboko.”

Bamwe mu bazi neza uyu Mukirisitu Richard, banavuga ko imbaraga akoresha zishobora kuba zituruka kuri se umubyara witwa Bishop Kayitare Jean Baptiste kuko nawe ari umunyabitangaza, ndetse Mukirisitu nawe avuga ko ariwe wabimukundishije.

Mukirisitu ni umuvugabutumwa, umunyabitangaza wabigize umwuga kuko avuga ko ari byo bimutunze nyuma yuko Imana imubujije gukora akandi kazi.yagize ati: “Navuga ko ari umwuga kuko nibyo bimbeshejeho, birangaburira, biranyambika, nta kandi kazi nemerewe gukora.”

Mukirisitu avuga kandi ko ibitangaza akoreshwa anabyambukana imipaka akajya mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda, Tanzaniya no mu Burundi.

Aho Pasiteri Mukirisitu ari nuku haba huzuye abantu bategereje kureba ibitangaza akora bitandukanye

Kugeza ubu Mukirisitu asengera mu Itorero Jeruzalem Temple riyobowe na Kayitare Jean Baptiste (se umubyara), mbere yasengeraga mu Itorero Bethesida holy Church riyobowe na Bishop Rugamba.Benshi mu batemera iby’ibi bitangaza bavuga ko bamwe mu bitwa abakozi b’Imana babigize nk’ubucuruzi (business), bagamije kurya amaturo y’abakirisitu bitwaje impano zo gukiza abarwayi, kubwiriza, guhanura n’ibindi, bigatuma aba babyita ubutekamutwe, ibinyoma, ubupfumu n’ibindi nyamara ariko abandi bavuga ko ibyo akora ari ukuli babihereye ku guhanura, gukiza indwara n’ibindi bitangaza Richard akoreshwa , bikunze kugaragarira mu biterane aba yatumiwemo hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo

Ibitekerezo

  • Ariko abanyamakuru muransetsa umukoreye advertising gusa hanyumase ibyo bitangaza akor nibihe ko utabivuze cg muba mwabuze ibyo mwandika? Iyi nkuru yawe siyuzuye rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa